Skip to main navigation Skip to main content Skip to page footer

Articles

Our topical resources deliver the latest advice from the industry on cyber security trends, and the most up-to-date guidance on how to contribute to a safe and secure cyberspace.

Ni gute wabika ijambo ry’ibanga mu buryo butekanye?

Amagambo banga ni ingirakamaro ku mutekano w’amakuru yawe bwite n’ay’uwa konti zawe. Umumaro wayo uhwanya agaciro n’uw’imfunguzo z’inzu yawe, iyo zibwe, umuntu ashobora kukwinjirana mu nzu yawe, akakwiba.

 

1. Bika ijambo amagambo banga yawe ahantu hizewe cyangwa aho ushobora guhora ugendana

Irinde kwandika ahantu ijambo ryawe ry’ibanga ku buryo burambuye no kuribika muri mudasobwa yawe cyangwa aho ukorera kuko ibi byatuma abo mukorana cyangwa undi wese yabasha kuritahura.

 

Bika igice gikomeye kikwibbutsa ijambo ryawe ry’ibanga ahantu hatekanye nko mu isakoshi yawe, cyangwa aho utwara telefoni. Kubika neza icyo gice kikwibutsa ijambo ry’ibanga ryawe kandi ukagiha agaciro, bingana nko kugaha ikarita yawe ya banki.

 

2. Koresha mushakisha igena kandi ikabika ijambo ry’ibanga

Zimwe muri za mushakisha zizwi nka Chrome, Firefox, na Safari zitanga ububiko bw’ijambo ry’ibanga. Hamwe n’ubu buryo, mushakisha yawe igena ijambo ry’ibanga ikaribika mu bikoresho byose by’ikoranabuhanga ukoresha. Ni ngombwa rero kugira ijambo ry’ibanga rikomeye ku bikoresho byawe byose by’ikoranabuhanga.

 

Inyungu yo gukoresha mushakisha ibika kandi ikagena ijambo ry’ibanga nuko yoroshye kuyikoresha, ikihuta kandi ikaba ari ubuntu. Ariko rero, mushakisha igena kandi ikabika ijambo ry’ibanga ikorana gusa na mushakisha imwe rukumbi, rero iyo uhinduranya mushakisha bishobora kugira ingaruka ku bubiko bw’ijambo ryíbanga ryawe.

 

3. Bika ijambo ry’ibanga muri porogaramu igena kandi ikabika ijambo ry’ibanga

 

Ubundi buryo, ni porogaramu igena ikanabika ijambo ry’ibanga. Porogaramu izwi igena ikanabika ijambo ry’ibanga ni uburyo bwiza bugufasha gukora ijambo ry’ibanga, kuricunga no kurigeraho byoroshye.

 

Igihe cyose ukoresha porogaramu igena ikanabika ijambo ry’ibanga zirikana:

 

Kugira ubushishozi igihe ukoresha porogaramu igena ikanabika ijambo ry’ibanga, wibuka guhora uhindura ijambo ry’ibanga riyinjiramo kandi ugena ubundi bubiko (backups) bw’amagambo yawe y’ibanga.

 

Gusohoka mu ma konti yawe igihe ukoresha mudasobwa rusange (Nko mu isomero, ku ishuri, muri interineti café, mu kazi n’ahandi).

 

Kwirinda gukoresha mudasobwa rusange n’imirongo rusange ya murandasi wakira cyangwa wohereza amakuru y’ibanga nk’agendanye na imeli, konti za banki n’ibindi.