Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

2025 Icyumweru cyahariwe kurinda amakuru bwite: Gufasha abaturage n’ibigo kurinda amakuru bwite

Urwego rw’Igihugu rushizwe kurinda umutekano w’Ikoranabuhanga (NCSA) binyuze mu byarwo Ibiro bishinzwe kurinda amakuru (DPO), rwateguye icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu kurinda amakuru bwite n’imihereho bwite mu rwego rw’igihugu kuva kuwa 27-31 Mutarama 2025. Ub Hazibandwabwibanda gukangurira abantu akamaro ko kurinda amakuru yawe muri iyi si ya none y’ikoranabuhanga.
 
Insanganyamatsiko y’icyo cyumweru iragira iti: “Guharanira kurinda amakuru yawe muri iyi si y’ikoranabuhanga”, hashimangirwa ko abantu ku giti cyabo n’ibigo bakeneye gushyira imbere kurinda amakuru yabo.
 
Umunsi nyirizina, wizihizwa ku rwego rw’isi kuwa 28 Mutarama nk’umunsi wahariwe ubukangurambaga ku mumaro wo kurinda amakuru.
 
Kuki ari ngombwa kurinda amakuru yawe?
Uyu munsi, amakuru yawe afitiye umumaro umubare munini w’ibigo by’ubucuruzi binyuze mu mafishi yuzuzwa n’abakiriya, amamesaji yamamaza yikoresha, n’amakuru yose abitswe ku ikoranabuhanga bitewe byose n’uburyo amakuru atunganywa. Gushimangira kurinda amakuru yawe birinda ubusugire bwawe, bigateza kwizerana mu mikoranire ya sisitemu, kandi bigashyigikira uburenganzira bwo kugirirwa ibangamuri iyi si ishingiye ku makuru mu ikoranabuhanga.
 
Kuki kurinda amakuru ari ngombwa ku baturage b’u Rwanda?
 
Mu gihe iterambere mu ikoranabuhanga ryihuta mu Rwanda, hamwe n’ubwiyongere bw’ikoreshwa rya serivisi za murandasi, imbuga nkoranyambaga, n’izindi mbuga nk’iz’ubucuruzi bw’iyakure e-commerce, e government, ubuvuzi bukoresheje intereneti (telemedicine) n’ibindi, ni ingenzi kwizeza abantu ko uburenganzira bwabo bwo kurindirwa amakuru no kugirirwa ibanga buzubahirizwa.
 
Ku baturage, ibi bivuze kumva neza uburenganzira bwabo nka ba nyiramakuru nkuko bigenwa n’itegeko No 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 rijyanye no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite ryashyizweho mu Ukwakira 2021. Ku bigo, hakubiyemo gufata ingamba zihamye ku bijyamye no kubahiriza amategeko no gushyiraho uburyo bwihariye bwo kurinda amakuru yababigana.
 
Ni gute wagira uruhare mu bukangurambaga mu cyumweru cyahariwe amakuru bwite?
 
Mu bikorwa bitandukanye bigamije kumenyesha n’ubukangurambaga ku banyarwanda mu gihugu cyose: 
 
Ubutumwa bwigisha: Inama n’amabwiriza ajyanye no kurinda amakuru yawee bizasangizwa ku mbuga nkoranyambaga no mu bindi bitangazamakuru bisanzwe.
Ibikorwa: Ibiganiro na gahunda z’ubukangurambaga zigamije kuganira ku bibazo bigaragara mu kurinda amakuru yawe.
Tanga umusanzu wawe: Abaturage barasabwa gukoresha hashtag #PrivacyWeekRw2025 bakurikira ibiganiro kandi banasangize ibitekerezo byabo.
Fatanya n’abandi, witabira ubukangurambaga unyuze ku mbuga zikurikira:
 
Website: www.dpo.gov.rw
X (formerly Twitter): @DPORwanda
LinkedIn: Data Protection and Privacy Office
Instagram: @DPORwanda
Facebook: Data Protection Office – Rwanda
 
Ku bindi bisobanuro wahamagara: 9080

08 January 2025

© 2025 National Cyber Security Authority