Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Amabwiriza 8 yagufasha kurinda ubushabitsi buciriritse ibitero byo ku ikoranabuhanga

Ubushabitsi buciriritse bwibasirwa cyane n’abajura bo ku ikoranabuhanga kuko buba bukoresha amikoro make ugereranije n’ubushabitsi bwagutse, kandi ugasanga uburinzi bugendanye n’umutekano w’ikoranabuhanga budahambaye kandi nyamara babitse amakuru y’abantu kandi barashoye umutungo mu kwiyubaka.
 
Mu gukurikiza amwe mu mabwiriza asaba amikoro make cyangwa adasaba ikindi, ibigo biciriritse bishobora kubasha kwirinda abajura bo ku ikoranabuhanga n’ibitero bikunze kubibasira.
 

 
1. Guhora utegura amahugurwa ku bakozi bawe
Guha abakozi amahugurwa bivuga ko abakozi bose bamenya ububi bw’ibitero by’ikoranabuhanga biheruka n’uburyo bukwiriye kwitwara igihe batewe.
 
Shaka uburyo wakubaka ubumenyi bw’abakozi bawe ukoresheje porogaramu zitanga amahugurwa, ubukangurambaga, kandi aho bishoboka hatangwe impamyabushobozi mu bijyaye n’umutekano wo ku ikoranabuhanga.
 
2. Koresha antivirusi cyangwa iyindi porogaramu y’ubwirinzi
Mukoreshe antivirusi cyangwa porogaramu y’ubwirinzi mu bikoresho by’ikoranabuhanga by’akazi nubwo abakozi baba barimo gukorera mu rugo cyangwa ahandi, bashobora gukora ku buryo bazajya bahora basikaninga ibikoresho byabo, imigereka bacyira, cyangwa sisitemu bakuruye kuri murandasi, kugirango birinde kuba bakinjirirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga.
 
3. Koresha Firewall
Firewall ikora nk’ingabo ikingira mu ikoranabuhanga. Ibuza abo hanze kuba bakwinjirira amakuru ari ku muyoboro wa murandasi wihariye. Genzura ko ibikoresho by’ikoranabuhanga by’akazi bifite sisitemu ya firewall ikora cyangwa ukurure kandi ukoreshe sisitemu ya firewall ivanwa kuri murandasi ku bacuruzi bazwi kandi bizewe.
 
4. Hora uvugurura porogaramu ukoresha zihore ku gihe
Guhora ushyira ku gihe ibikoresho by’ikoranabuhanga byose ukoresha mu kigo cyawe, bizagufasha kuziba ibyuho by’umutekano w’ikoranabuhanga bigenda bivumburwa bundi bushya, bityo bitume ibikoresho byawe bitibasirwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga.
 
5. Rinda umutekano wa router yawe
Murandasi nziramugozi itizewe, izatera ikigo cyawe kwinjirirwa n’ibitero bigamije kwiba amafaranga n’amakuru.
 
Kurinda murandasi nziramugozi (WI-FI router):
  • Shyira router yawe ahantu hizewe hatagerwa n’ubonetse wese
  • Hora uhindura kenshi ijambo ry’ibanga rya router yawe, ukoreshe irikomeye kandi ry’umwimerere
  • Hindura izina rya murandasi ukoresha ku buryo rigonara gutahurwa
  • Hora ushyira ku gihe porogaramu na sisitemu zayo
  • Genzura kabiri ko router yawe ikoresha WPA2, uburyo bumenyerewe kandi bwizewe bwo kuzimiza amakuru.
 
6. Koresha uburyo busaba ibintu bikomatanije mbere yo kwinjira
Amagambo banga ntagihagije yonyine kugirango ube wizeye umutekano wo kwinjira mu makonti y’ikigo ukorera.
 
Koresha uburyo busaba uruhurirane rw’ibintu mbere yo kwinjira ahasabwa, kugirango amakonti yawe yose n’ahagomba kwinjirwa hose bijye bibanza gusaba igenzura ry’umwirondoro w’uwinjira. Ibi bituma abajura bo ku ikoranabuhanga bagorwa no kwinjira mu makuru bwite y’akazi kawe.
 
7. Kora isuzuma ry’ibyago bishobora kukugeraho
Gukora isuzuma ry’ibyago byakugera ni ingenzi mu gutahura niba ikigo cyawe kiteguye guhangana n’ibitero runaka byo ku ikoranabuhanga.
 
Ugendeye ku isuzuma wahisemo gukora, ikigo cyawe kizagaragaza, gisesengure, gisuzume, gihe agaciro, gihangane kandi kigenzure ibyago byo kwinjiriwa. Ibyo bizagufasha kumenya ibitero bishobora kukwibasira n’uburyo wahangana nabyo mu kigo cyawe.
 
8. Hora ubika amakuru yawe mu bundi bubiko
Ibi bivuze kugira kopi nyinshi z’amakuru yawe ahantu henshi hatandukanye na murandasi yo mu kigo cyawe. Igihe uramutse winjiriwe, ubwo bubiko bundi nibwo buzagufasha kongera kubona amakuru yawe igihe yangijwe cyangwa yafatiriwe n’abajura bo ku ikoranabuhanga.

01 October 2021

© 2025 National Cyber Security Authority