Amahame yatahuwe mu mutekano w’ikoranabuhanga, Ibintu bizwi ariko bitari ukuri
Umutekano w’ikoranabuhanga wagaragaye nk’ubucuruzi, n’umutekano wo kuri murandasi ni ngombwa muri iyi si igezweho. Nkuko umutekano w’ikoranabuhanga ari ingingo nini, ijya ivugwamo bimwe by’ukuri kuzuye, iby’ukuri gucagase, ndetse n’ibikabyo.
Hano hari ibinyoma bitandatu bifatwa nk’ukuri, twabyegeranije n’ukuri nyako kuri byo, kugirango bigufashe kurinda umutekano w’ikoranabuhanga.
Ukuri: Ijambo ry’ibanga ni nk’intangiriro y’umutekano w’ikoranabuhanga. Kugirango ugire umutekano wuzuye, ni byiza gukoresha uburyo bukomeye bukwinjiza mu ma konti yawe. Koresha uburyo bukomatanije kandi uhore uhindura ijambo ryawe ry’ibanga nk’ingamba z’inyongera mu gukaza umutekano.
2. Ikinyoma: Nzahita mbimenya ako kanya nininjirirwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga.
Ukuri: Rimwe na rimwe, abajura bo ku ikoranabuhanga bafashwa no kuguma batamenyekanye. Igihe kinini umujura agumye muri mudasobwa yawe atamenyekanye, ni naho akomeza kwangiza sisitemu yawe, n’ubuziranenge bw’amakuru yawe. Hora uhindur aijambo ryawe ry’ibanga kandi uhore uri maso ugenzura ibikorwa biteye amakenga byagaragara kuri konti zawe.
3. Ikinyoma: Abashinzwe ikoranabuhanga mu kazi nibo barebwa n’umutekano w’ikoranabuhanga.
Ukuri: Ni inshingano za buri mukozi kugira uruhare mu kubika neza amakuru y’ikigo akorera, ibikoresho na sisitemu by’ikoranabuhanga akoresha. Umutekano w’ikoranabuhanga ni inshingano ya buri wese.
4. Ikinyoma: Sisitemu ya Antivirusi irahagije ngo indindire umutekano kuri murandasi.
Ukuri: Porogaramu ya antivirusi ntago izakurinda ibitero byose byo ku ikoranabuhanga, ntago izakurinda ko abajura bo ku ikoranabuhanga batahura ijambo ryawe ry’ibanga cyangwa ngo ikurinde ibindi bitero bidasanzwe. Kwirinda neza, ni uguhora uvugurura, ushyira ku gihe sisitemu ukoresha. Koresha uburyo bukomatanije bwemeza mbere yo kwinjira muri konti. Hora ugenzura ibimenyetso bya imeli y’uburiganya kandi ukurikize uburyo bwiza buguha umutekano w’ikoranabuhanga wuzuye.
Ukuri: Imbuga zemewe nazo zishobora kwinjirirwa na kode z’abajura kuko abajura bo ku ikoranabuhanga bungukira mu ntege nke n’ibyuho biri mu mbuga ukoresha. Hora ushyira ku gihe antivirusi kandi ujye uyikoresha kugirango urinde sisitemu yawe kuba yakwinjirirwa.