Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Gukorera mu rugo: Uburyo Bwiza Bwagufasha Gukora Utekanye

Gukorera mu rugo: Uburyo bwiza bwagufasha gukora utekanye
 
Hamwe n’ubwiyongere bw’abakorera kure y’akazi kabo kubera icyorezo cya COVID 19, imikorere y’abajura bakoresha ikoranabuhanga n’ibikorwa by’ubujura bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byarushijeho kuba ikibazo gikomeye.
 
Aho mbere abakozi bishingikirizaga ku bigo cyangwa abakozi bashinzwe ikoranabuhanga muri ibyo bigo ko aribo bashyiraho kandi bagashishikariza abantu uburyo bwiza bwo gukaza umutekano; gukorera mu rugo bisaba abakozi gufata iya mbere mu kwishyiriraho uburyo bwo kurinda umutekano w’ikoranabuhanga kugira ngo barinde amakuru yabo bwite n’amakuru y’ikigo bakorera.
 
Hano hari inama nziza wakurikiza kugira ngo ushimangire umutekano w’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’amakuru by’akazi igihe urimo gukorera mu rugo.
 
Menya gutandukanya ibikoresho by’ikoranabuhanga ukoresha akazi n’ibyo ukoresha mu byawe bwite
 
Iyo ukorera ibijyanye n’akazi kuri mudasobwa yawe mu rugo, ushobora kwangiza amakuru agendanye n’akazi, cyane igihe mudasobwa yawe idafite ubushobozi buhagije bwo kukurindira umutekano. Ushobora nanone gukumira ubwinshi bw’amakuru y’ibanga yasaga nk’ari hanze, utandukanya imikoreshereze y’ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga.
 
Shyiraho imipaka hagati y’ubuzima bwawe bw’akazi n’ubwawe bwite ushyiraho itandukanyirizo ku mikoreshereze y’ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga ukoresha mu kazi n’ibyo ukoresha mu rugo.
 
Irinde ko abagize umuryango begera ibikoresho by’ikoranabuhanga byawe by’akazi
 
Igihe usobanukiwe kandi kwitondera amabwiriza agenga ikoranabuhanga mu kigo ukorera, birakwiriye kwibuka ko ibikoresho by’akazi bishobora kugwa mu maboko y’abana bato cyangwa mu maboko y’abandi bari mu rugo.
 
Rinda ibikoresho byawe n’amakuru y’ibanga y’akazi abiriho, wirinda ko abagize umuryango babikoresha.
Bika neza ibikoresho by’akazi, byaba mudasobwa, ibikoresho bigendanwa cyangwa ibitagendanywa.
 
Koresha Antivirusi
 
Imwe mu nama z’ingirakamaro mu gihe ukorera mu rugo, ni ukugenzura neza ko ibikoresho ukoresha birimo antivirusi cyangwa indi porogaramu irinda ubutumwa  wohereza n’ubwo wakira. Gena uburyo antivirusi izajya ihora yishyira ku gihe.
 
Antivirusi izagufasha gusikana (scan) imigereka yose na porogaramu zose waba wakuye kuri murandasi, kugirango bikurinde ko wakwinjirirwa n’ibitero.
 
Ha agaciro gukoresha VPN (Virtual Private Network)
 
VPN, mu gihe isanzwe ari ingenzi ku mutekano bwite wo kuri murandasi, ishobora nanone kurinda amakuru ahererekanywa kuba yatahurwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga.  
 
VPN izagufasha guhisha amakuru yose uhererekanya kuri murandasi kugirango wizere ko amakuru uhererekanya ukoresheje ibigo by’ itumanaho cyangwa irindi koranabuhanga arinzwe amaboko y’abajura b’ikoranabuhanga. Aho bishoboka, koresha uburyo bwa VPN bugenwa n’ikigo ukorera.
 
Hora ushyiraho amavugururwa
 
Amavugururwa (software update) ashobora kugaragara nk’amananiza ku bantu bamwe kuko atuma bahagarika ibyo bari barimo bakora. Ariko nanone aya mavugururwa ni ingenzi kuko afasha gukosora ibyuho bishya n’amakosa yavumbuwe yashoboraga gutuma igikoresho cyawe kibasirwa n’abajura b’ikoranabuhanga.
 
Sisitemu y’imikorere y’igikoresho cyawe siyo yonyine yibasirwa, na porogaramu iyo ariyo yose yakwibasirwa. Niyo mpamvu ari ngombwa guhora uvugurura cyangwa ushyira ku gihe sisitemu y’imiterere na porogaramu zose ku gihe, igihe ukorera hirya y’akazi cyangwa mu rugo.

 

01 October 2021

© 2024 National Cyber Security Authority