Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Gukoresha sisitemu igena, ikanabika ijambo ry’ibanga

Kuki dukoresha sisitemu igena, ikanabika ijambo ry’ibanga?
 
Nkuko twabivuze mu nyandiko zacu zatambutse kubijyanye n’umutekano wa konti zacu, twavuze ko ijambo ry’ibanga rigomba kuba rikomeye, rigizwe nibura n’ibimenyetso 10.
Kuko bishobora kugorana gufata mu mutwe amagambo yose y’ibanga ukoresha ku mbuga n’amakonti bitandukanye niyo mpamvu aho bishoboka hakoreshwa sisitemu igena, ikanabika ijambo ry’ibanga.
 
 
Ni gute bikorwa?
 
Hari amoko atatu y’ububiko bw’ijambo ry’ibanga
 
1. Uburyo bwite bwo kubika ijambo ry’ibangaz
Ku gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga, ushobora kugira uburyo bwite bwo kubika amakuru yawe waba ukoresha mudasobwa cyangwa telefoni yawe.

 

2. Uburyo bwa murandasi bubika ijambo ry’ibanga
Ku murongo wa murandasi hari uburyo bwo kubikirwa ijambo ryawe ry’ibanga ahantu hihariye (Cloud), bigenwa n’aho sisitemu ukoresha ituruka.
 
3. Ububiko bw’ijambo ry’ibanga hakoreshejwe Token
Ubu buryo bukoresha igikoresho usanganywe ufite hafi nka Furashi (USB), iba iriho urufunguzo rufungura ijambo ryawe ry’ibanga.
 
 
Ni gute wakora ububiko bw’amajambo banga yawe?

 

1. Hitamo ububiko bw’ijambo banga wifuza, ubundi wiyandikishe
Hari sisitemu nyinshi na porogaramu zitandukanye zibika ijambo ry’ibanga.
Icya mbere banza uhitemo sisitemu ikunogeye. Uzakenera kwinjiramo no kwiyandikisha mbere yo gukora ijambo rikomeye ry’ibanga rizajya rikurindira umutekano kugirango utinjirirwa.
 
2. Gushyiramo porogaramu y’ububiko bw’ijambo ry’ibanga
Iyo umaze kwinjira no kwiyandikisha muri konti ya sisitemu y’ububiko bw’ijambo ry’ibanga, Kurura porogaramu y’ububiko bw’ijambo ry’ibanga yaba iyo kugikoresho cyawe (mudasobwa, telefoni…), iyo kuri murandasi cyangwa ikoresha Token. Genzura neza niba ububiko bw’ijambobanga ububitse ku gikoresho cy’ikoranabuhanga cyizewe.
 
3. Shyira amajambobanga yawe yose muri sisitemu y’ububiko bw’ijambobanga
Koresha porogaramu ukore amajambo banga akomeye ku makonti yawe yose ukoresha, bityo usimbure amagambo banga atari akomeye. Niba wahoraga ukoresha amagambobanga yoroshye, ibyiza wareka sisitemu wahisemo ikaguha amagambobanga akomeye kandi yizewe.
 
4. Kwinjira muri sisitemu igena ikanabika ijambo ry’ibanga
Iyo umaze kuzuza amagambobanga yawe muri sisitemu iyabika, sisitemu ubwayo izabika neza amakuru uyihaye ihite igusaba gusimbuza amagambo y’ibanga yoroshye andi akomeye. Iyo sisitemu kandi izakorana na porogaramu ndetse na sisitemu zose ukoresha  kugirango bagenzure ko amagambo banga wabitse muri iyo sisitemu azajya ahita agaragara igihe cyose uyakanzeho utarinze kongera kuyandukura byanatuma hari n’aho wibeshya.
 
ZIRIKANA:
  • Kwigengesera mu gukoresha ijambo ry’ibanga. Buri gihe hindura ijambo ry’ibanga rikwinjiza muri porogaramu y’ububiko bw’ijambo ry’ibanga kandi wibuke gukora ubundi bubiko ahandi (backup) bw’amajambo banga yawe.
  • Ibuka gusohoka neza (log out) muri konti zawe, cyane cyane igihe ukoresha mudasobwa rusange (Muri cyber café, mu kazi, ….)
  • Irinde gukoresha mudasobwa rusange cyangwa murandasi ya rusange (Public WiFi) winjira mu makonti yawe abitse amakuru y’ibanga (imitungo…)
 
Icyitonderwa: Ntutekereze ko ko ibi byavuzwe haruguru byose byakurinda kwinjirirwa n’abajura b’ikoranabuhanga, ariko byibura bizatuma bagorwa no kukugeraho.

 

30 September 2021

© 2024 National Cyber Security Authority