Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Ibikoresho by’ikoranabuhanga byimukanwa: Uburyo 6 bwo kurinda ibikoresho byawe

Ibikoresho by’ikoranabuhanga byimukanwa ni ibikoresho bishobora guhuzwa n’ibindi nka mudasobwa cyangwa imiyoboro ya murandasi kugirango bibikweho amakuru. Bimwe muri ibyo bikoresho ni nka:
 
  • Furashi disiki
  • Hadi disiki (External hard disks)
  • CD
  • DVD
  • Telefoni zigendanwa na tabuleti
 
Ibikoresho by’ikoranabuhanga byimukanwa birakunzwe cyane kubera uburyo bitwarika byoroshye, ariko nanone byibasirwa cyane n’abajura bo ku ikoranabuhanga baba bagambiriye gukwirakwiza ibitero byo ku ikoranabuhanga. Koresha izi ngamba zikurikira kugirango urinde ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga ikwirakwizwa ry’ibitero byo ku ikoranabuhanga binyura mu bikoresho byimukanwa.
 

 
1. Ntugakoreshe na rimwe igikoresho cy’ikoranabuhanga kimukanwa utizeye
 
Akenshi ibitero byo ku ikoranabuhanga bikunze kugaragara bikwirakwizwa n’ibikoresho byimukanwa byatawe ahantu hakunda kuba urujya n’uruza rw’abantu, hizewe ko hatari bubure ubitora. Ntugomba rero na rimwe gukoresha igikoresho cy’ikoranabuhanga kimukanwa utoye cyangwa utizeye, n’igihe ugihawe n’uwo wizeye banza usikane ukoresheje antivirusi mbere yo kugikoresha.
 
2. Kubuza ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga byimukanwa
 
Mu bigo bimwe, ikoreshwa ry’ibikoresho byimukanwa birabujijwe kugirango hagabanywe ingaruka zo kuba bakinjirirwa biturutse ku makosa y’umuntu. Shyiraho amabwiriza yo gukoresha ibikoresho byimukanwa mu kigo cyawe unagenzure ko akurikizwa uko bisabwa.
 
3. Kuraho amakuru y’ibanga nyuma yo kurangiza kuyakoresha
 
Siba amakuru yose y’ibanga ku gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga igihe umaze kuyakoresha kugirango ugabanye ibyago byo kuba yagerwaho mu buryo budakwiriye.
 
4. Kuraho uburyo buhita butuma ibikoresho by’ikoranabuhanga byifungura
 
Uburyo butuma ibyo bikoresho byifungura bushobora guhita butangira gufungurira virusi n’ibindi bitero igihe cyose ibyo bikoresho bihujwe na mudasobwa yawe. Guhagarika ubwo buryo, jya ahari igenamiterere rya mudasobwa yawa uhindure ahagendanye n’ibikoresho byimukanwa “action for the removable media” ushyireho "Take no action."
 
5. Ijambo ry’ibanga ririnda ibikoresho byawe byimukanwa
 
Ijambo ry’ibanga rifasha mu kurinda amakuru yawe igihe ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga byatakaye cyangwa byibwe”.
 
Kuri Windows:
  1. Injiza Furashi disiki yawe muri mudasobwa
  2. Kanda Win+ E ufungure “File Explorer”, ubundi kanda iburyo kuri furashi yawe.
  3. Hitamo"Turn BitLocker On".
  4. Reba agasanduku kari imbere gasaba gushyiramo ijambo ry’ibanga wuzurishe ijambo ry’ibanga rikomeye kandi ryihariye kabiri. Ubundi uhitemo ahanditse “Next”.
  5. Hitamo aho wifuza gushyira ubundi bubik bw’urufunguzo rwawe uhitamo ahanditse "Next".
  6. Hitamo ingano ya disiki yawe kugirango uzimize ibiri kuri ecran yawe, hitamo "Encrypt entire drive" ubundi ukande"Next".
  7. Hitamo uburyo bwo kuzimiza ukoresheje ecran, hitamo “Compatible mode" ubundi ukande "Next".
  8. Ugeze ku cyiciro cya nyuma. Itondere ibimenyetso biburira ukande "Start encrypting". BitLocker izahita itangira gukora kandi ifungishe furashi yawe ijambo ry’ibanga.
 
Kuri Mac:
  1. Huza Furashi yawe na mudasobwa ya MAC
  2. Fungura Finder ubundi ukande iburyo kuri furashi ubundi uhitemo "Encrypt".
  3. Injiza ijambo ry’ibanga rikomeye kandi ryihariye ubundi wemeze. Ushobora kongeraho akandi kajambo kihariye (hint) kazagufasha kwibuka ijambo ry’ibanga igihe bikenewe.
  4. Hitamo “Encrypt Disk” usoze ibijyanye n’uburyo bwo kuzimiza
 
6. Shyira uburinzi ku bikoresho by’ikoranabuhanga byimukanwa

Igihe ibikoresho by’ikoranabuhanga biriho amakuru y’ibanga, wabishyiraho uburinzi bufatika. Ubwo burinzi bushobora kuba nka kode isabwa mbere yo kubifungura, cyangwa kubibika ahantu hafungwa  neza.

01 December 2021

© 2024 National Cyber Security Authority