Ibimenyetso 4 byerekana ko konti yawe cyangwa igikoresho cy’ikoranabuhanga cyawe kinjiriwe, n’icyakorwa
Abakora ibikoresho by’ikoranabuhanga bagerageza guhora bashaka iterambere ryo guhangana n’ibibazo bigezweho, bakagenda batanga amavugururwa.
Guhora uvugurura sisitemu zawe bikwizeza ko ukoresha sisitemu iri ku gihe kandi idafite ibyuho.
Mu gihe wirengagije amavugururwa akenewe, uzaba uhaye uburyo abajura bo kuri mudasobwa bakwinjirire banyuze mu byuho bya sisitemu zitari ku gihe.
Hano hari ibimenyetso 4 byerekana ko konti yawe cyangwa igikoresho cyawe kinjiriwe, ndetse n’icyo wakora igihe bikubayeho.
1. Utudirishya twa mushakisha tugaragaza amashusho adasanzwe
Kwakira amashusho adasanzwe igihe urimo gusahakisha ku mbuga kandi ubusanzwe bitabagaho, ni ikimenyetso cy’uko igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga kinjiriwe.
Zimwe mu mbuga zizewe zishobora kurengera zikagaragaza amashusho adasanzwe, cyakora niba ibi bigutunguye kandi urimo usura urubuga usanzwe usura kenshi, ukwiriye kugira amakenga.
Mu gihe bikubayeho, kora igenzura ukoresheje antivirusi ubashe kumenya niba utewe na virusi n’uburyo wayirandura burundu.
2. Porogaramu idateganijwe yizanye
Niba porogaramu yishyize mu gikoresho cyawe yo ubwayo, utabizi, ni ikimenyetso cy’uko igikoresho cyawe kinjiriwe.
Porogaramu zimwe zishobora kwivugurura, ariko porogaramu zizewe zibanza kumenyesha no gusaba uruhushya ba nyirukuzikoresha.
Niba ubonye mu gikoresho cyawe porogaramu utemereye kubamo, ikigaragara nuko izo porogaramu aba ari iz’uburiganya.
Genzura porogaramu zose ukoresha, hanyuma ugende ukuramo izidakenewe cyangwa izo ukeka ko zidakwiriye. Bishobora kukugora kumenya ngo ni izihe porogaramu z’uburiganya, ariko igenzura ry’antivirusi rishobora gutahura porogaramu zirimo amavirusi, bityo zikanazikura mu gikoresho cyawe.
3. Kudakora kw’ijambo ryawe
Iyo ugerageje kwinjira ku rubuga usanzwe ukoresha ukangirwa, ni ikimenyetso cyuko konti yawe yinjiriwe.
Ibi ntibihabwa agaciro iyo urubuga rwagize ibibazo bya tekiniki cyangwa washyizemo amakuru atariyo. Ariko niba atari uko bimeze, birashoboka cyane ko undi muntu yaba yibye amakuru yawe agahindura ijambo ryawe ry’ibanga.
Niba konti yinjiriwe ari iyawe bwite, hindura amagambo yawe y’ibanga unyuze ku muyoboro wabigenewe “Wibagiwe ijambo ry’ibanga” kugirango wirinde ibindi byuho. Kora igenzura rya konti zawe, usuzume ibyangiritse kandi ugenzure ko amagambo banga uzongera gukoresha azaba akomeye kandi asobetse.
Niba konti yinjiriwe ari iy’akazi, reba niba abashinzwe ikoranabuhanga baba bazi icyuho byaturutsemo kugirango babone uko batanga inama kandi bakumire ibyakwangiza umuyoboro wa murandasi. Ukoresheje antivirusi, kora isuzuma urebe niba nta virusi yagumye muri sisitemu yawe.
4. Ibikorwa bidasobanutse muri konti yawe
Hora ugenzura ibyoherezwa biturutse kuri imeli yawe, imbuga nkoranyambuga n’izindi mbuga. Niba ubonye imeli cyangwa amakuru ariho utibuka igihe byakorewe, gira amakenga. Ibikorwa bitatangiwe uburenganzira muri konti yawe, ni ikimenyetso kigaragara cyo kwinjirirwa.
Igihe uhuye nabyo, hindura amagambo yawe yose y’ibanga kandi ukoreshe andi akomeye. Kora igenzura urebe ibyangiritse, unakore isuzuma ukoresheje antivirusi kugirango urebe niba igikoresho cyawe kigifite ubuziranenge.
01 October 2021