Ibintu 5 byagufasha guhaha kuri murandasi mu mutekano
Nkuko guhahira kuri murandasi bigenda biba kimwe mu bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi, ni ngombwa kumenya ko abajura bakoresha ikoranabuhanga bashobora kugambirira gutwara amakuru ndetse n’amafaranga y’abahahira kuri murandasi.
Abajura bakoresha ikoranabuhanga iyo bageze ku makuru bashakaga, bashobora kuyakoresha bigurira ibicuruzwa ubwabo cyangwa se bakagurisha ayo makuru ku bandi bantu.
Kurikiza aya mabwiriza kugirango wizere umutekano ukwiriye mu gihe uhahira kuri murandasi
1. Hahira ku mbuga zizewe kandi zizwi neza
Ni byiza guhahira ku masoko yo kuri murandasi uzi kandi wizeye. Iyo uzi urubuga uhahiraho, bigabanya ibyago byo kuba wahahira k’urubuga rw’uburiganya. Iyo ushaka guhahira bwa mbere ku rubuga rushya, banza ukore ubushakashatsi urebe ibyo abandi baguzi baruvuzeho wumve niba urwo rubuga rwizewe cyangwa rufite isura nziza mu baguzi.
2. Genzura neza niba urubuga uhahiraho rukoresha HTTPS
Iyo uhahira kuri murandasi, koresha gusa imbuga zizakurindira amakuru abashimusi bo ku ikoranabuhanga. Reba neza niba hariho akamenyetso k’ingufuri muri mushakisha y’aderesi y’urwo rubuga, kuko ariko kerekana ko urubuga rufite uburyo bwizewe bwo kurinda amakuru woherezaho. Ubwo buryo bwo kurinda amakuru woherezaho buzerekanwa kandi n’akajambo ‘https’, aho kuba gusa ‘http’’.
3. Genzura kenshi imikoresherezwe y’ikarita yawe
Aho gutegereza ngo ukwezi gushire, genzura buri gihe imikoresherezwe y’ikarita yawe cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru, urebe imikoresherezwe y’ikarita yawe yo kubitsa no kubikuza, ndetse n’imikorere ya konti zawe. Niba ubonye ikintu kidasanzwe, hamagara ababishinzwe byihuse. Uko utanga amakuru ku gihe, biha amahirwe banki yawe kuba yakemura ikibazo vuba.
4. Rinda umutekano wa konti zawe ukoresheje uburyo bukomatanije bwo kuzinjiramo
Ushobora kongerera umutekano konti zawe ukazirinda abajura bakoresha ikoranabuhanga, ushyiraho uburyo bukomatanije bwemeza kuzinjiramo aribwo buzwi nka ‘2-step verification’.
Gushyiraho uburyo bukomatanije bizarinda abajura kwinjirira konti zawe, ndetse nubwo baba bazi ijambo ry’ibanga ukoresha; kuko ubwo buryo buzahita busaba uburenganzira bwo kwinjira hakoreshejwe uburyo bwo kwemeza bwa kabiri nk’ikintu nyiri konti azi, ikintu afite cyangwa ikindi kintu cye cy’umwihariko.
5. Kwirinda guhaha ukoresheje umurongo rusange wa murandasi (public Wi-Fi)
Akenshi imirongo rusange ya murandasi ntago iba yizewe. Bivuze ko amakuru wohereza ukoresheje uwo murongo ashobora kugwa mu maboko y’abagizi ba nabi.
Guhahira kuri murandasi bisaba buri gihe gutanga amakuru y’ingenzi ari yo usanga abajura bo kuri murandasi bagambiriye kubona. Ayo ni nk’amazina yawe, aho ubarizwa, amakuru agendanye n’ikarita yawe ya banki …
Hahira kuri murandasi ukoresheje imirongo ya murandasi bwite cyangwa yizewe kugirango amakuru yawe y’ingenzi abe arinzwe.
01 October 2021