Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Ibitero 5 byo ku ikoranabuhanga n’uburyo twabyirinda

Bitewe n’umubare w’abakoresha ikoranabuhanga ugenda wiyongera, ndetse n’ubwinshi bw’amakuru asangizwa ku mbuga nkoranyambuga, izi mbuga zabaye imiyoboro yorohereza abajura b’ikoranabuhanga kwinjirira abazikoresha.
 
Abajura bo ku ikoranabuhanga bakoresha uburiganya ngo basunikire abakoresha murandasi mu gushyira amakuru yabo bwite hanze, mu kohereza amafaranga cyangwa se n’ubundi buriganya.
 
Mu rwego rwo kugufasha kwirinda, hano turakugezaho ibitero bitanu bikunze kuba ku mbuga nkoranyambaga, n’uburyo wabyirinda.
 
1. Umwirondoro muhimbano
Imyirondoro mihimbano igaragara cyane ku mbuga nkoranyambuga. Akenshi, imyirondoro mihambano ikorwa kugirango ikururire abantu kugwa mu mitego yú’ubusabe bw’abajura bo ku ikoranabuhanga. Iyo mirondo mihimbano ishobora kukoherezaho igitero kigusaba gukanda k’umuyoboro ugasabwa gutanga amakuru yawe bwite, kohereza amafaranga cyangwa ikindi cyakugirira nabi.
 
Mu kwirinda imyirondoro mihimbano, hora ugenzura abo muvugana kuri murandasi.
 
Iga kumenya ibimenyetso by’imyirondoro itizewe nk’ibi bikurikira:
 
  • Ifoto y’umwirondoro ari iy’ikintu
  • Izina ry’uyikoresha rigaragaza imibare myinshi
  • Amakuru amwerekeyeho atuzuye
  • Beneyo barangwa no kohereza gusa ibyo abandi basangije
  • Umubare w’abantu bake bamukurikira
 
2. URLS ihishe
Urls zikunda kugaragara cyane kuri twitter zigahisha aho imiyoboro migufi irimo kukuyobora, kandi koko imiyoboro migufi ishobora kukugeza ahantu hakwiriye, ariko ishobora no kukugeza ku mbuga zishobora gutuma winjirirwa na virusi. Mbere yo gukanda k’umuyoboro mugufi, banza ugerageze gutahura neza URL yuzuye y’uwo muyoboro ukurikije izi nzira:
 
  • Andika impine ya URL ya muyoboro wawe wongereho ibi byanditse aha hakurikira utahure URL yuzuye:
    • tinyurl.com. hagati ya "http://" na"tinyurl," kanda ahabanza.
    • bit.ly. aho URL irangirira, andika a +.
    • goo.gl. aho URL irangirira, andika a +.
  • Koresha urubuga rushakisha URL arirwo runagufasha rugufasha kwinjiza impine ya URL kugirango ubone URL yuzuye yose.
 
 
 
3. Ifoto yawe nk’igitero
Iki ni igitero gisanzwe gikunda kugaragara ku mbuga nkoranya mbaga kigambiriye gukururira abakoresha urwo rubuga gukanda ku muyoboro w’uburiganya. Mu buryo bikorwa, umuntu utazi akoherereza ubutumwa buvuga ko hari ifoto yawe iri kuri murandasi ariko ubu buriganya bugira uburyo bwinshi bwo kwiyoberanya bushobora gukoresha blog cyangwa inkuru yanditse aho kuba ifoto. Icyi gitero gikorana cyane n’imiterere ya muntu ituma duhora dushaka kurinda ubuziranenge bwacu.
 
Mu rwego rwo kwirinda icyi gitero:
  • Hisha umwirondoro wawe ku buryo abandi bantu badashobora kukwandikira igihe utabibemereye
  • Irinde gukanda ku miyoboro y’impine (links), gira umuco wo gutahura URL yose yuzuye mu rwego rwo kwirinda
 
4. Gukorera mu rugo kandi ukunguka amafaranga menshi
Abajura bo ku ikoranabuhanga bihisha inyuma y’imyirondoro mpimbano bagakoresha imbuga nkoranya mbaga bakamamaza akazi katabaho bavuga ko abazagakora bazahabwa amafaranga menshi mu gihe gito. Banizeza abantu ko bashobora gukorera mu rugo, ndetse hakanatangazwa ubuhamya mbimpano bw’abavuga ko bungukiye muri ako kazi.
 
Iyo hagize uwumva ashishikajwe n’ako kazi bamusaba gutanga amafaranga runaka ku babishinzwe cyangwa agasabwa amakuru ye bwite.
 
Kugirango wirinde ingaruka zo gushaka kubona ubutunzi byihuse, menya gutahura ibi bimenyetso:
  • Umubare w’amafaranga wizejwe urenze ashoboka
  • Hari amafaranga usabwa gutanga mbere
  • Ubuhamya bw’ababigezeho bukabije kuvuga ibyiza ku buryo burenze
 
5. Ubutumwa bwihutirwa cyangwa butabaza
Iyo inshuti musanzwe muganira yinjiriwe, abajura bo ku ikoranabuhanga bashobora gukoresha umubano musanzwe mufitanye bakabeshya ko yagize ikibazo kihutirwa bakagusaba ubufasha bwihuse. Akenshi ubutumwa bwabo buza buvuga ko iyo nshuti yaheze kindi gihugu kandi ikeneye ubufasha bwihuse, cyangwa se ko yarwaye cyane ikaba ikeneye amafaranga byihutirwa yo kwishyura ibitaro. Izi ngero zisa cyane nk’iz’ibitero (phishing) biza bigaragaza ko hari impamvu zihutirwa zo kugira icyo ukora.
 
Ni ngombwa kumenya ko uburiganya nk’ubu bwahozeho mbere yo kugira icyo ukora, kuko kubikora uko ubonye bishobora kugukururira ibyago byo gufatwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga. Igihe ubonye ubutumwa bumeze nk’ubuturutse ku nshuti yawe, banza ugenzure ukoresheje ubundi buryo nko guhamagara iyo nshuti cyangwa kohereza imeli ngo ugenzure ukuri. Ushobora gukora igenzura mu miryango cyangwa mu zindi nshuti kugirango zigufashe kugenzura ukuri kubwo busabe.
 

03 January 2022

© 2024 National Cyber Security Authority