Inama 5 zagufasha gukoresha neza imbuga nkoranyambaga utekanye
Inama 5 zagufasha gukoresha neza imbuga nkoranyambaga utekanye
Kuri benshi muri twe, imbuga nkoranyambaga zabaye ikintu k’ingenzi mu buzima bwacu n’inzira iduhuza n’abandi. Iyi niyo mpamvu ituma tugomba guhora twiyibutsa ko abajura bo ku ikoranabuhanga baba bagenzura cyane abakoresha izi mbuga bagambiriye kubona ibyuho bameneramo. Tugomba kuba maso cyane ndetse tukarushaho kwirinda.
Kurikiza aya mabwiriza umenye uko wakwiga gukaza umutekano n’uburinzi igihe ukoresha imbuga nkoranyambaga:
1. Irinde kujya usangiza amakuru menshi akwerekeyeho
Nubwo gusangiza amakuru amwe ntacyo bitwaye, ariko hari andi makuru ashobora guhishura byinshi ku muntu. Amakuru agendanye n’itariki y’amavuko, aho wavukiye, aho utuye, telefoni yawe …, ashobora kuba intandaro yo kuba wakwibasirwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga.
Birabujijwe kandi kuba wahishura ku mbuga nkoranyambaga, amakuru agendanye n’ikarita yawe yo kubitsa no kubikuza, amakuru agendanye na banki, amagambo banga ukoresha. Amakuru nk’aya iyo asangijwe, ni nka bumwe mu buryo bwaha abajura b’ikoranabuhanga inzira yo kukwinjirira byoroshye.
2. Shyiraho uburyo bugena igenamiterere bwite (privacy settings)
Hafi ya buri mbuga nkoranyambaga zigira uburyo zagennye kuva mbere igenamiterere bwite. Hindura iryo gena miterere bwite, kuko biguhesha nka nyiri konti kuba kwakwangira cyangwa guhagarika abo utazi gukurikirana amakuru yawe bwite.
Ni byiza gushyiraho imipaka, kugirango amakuru usangiza agere gusa ku bantu bawe wifuza. Genzura igenamiterere bwite kenshi kugirango urebe niba nta mpinduka zirimo utemeranya nazo.
3. Koresha ijambo ry’ibanga rikomeye kuri konti zawe z’imbuga nkoranyambaga
Nkuko twagiye tubigarukaho kenshi mu nyandiko zacu zigendanye n’uburyo bwo gukora ijambo ry’ibanga rikomeye, uko ijambo ry’ibanga ryawe rikomera ni nako bigora kuba ryamenyekana, uko ryoroha kandi, ninako uba ufite ibyago byo kuba wakwinjirirwa n’abajura bakoresha ikoranabuhanga.
Reba ko ijambo ryawe rigizwe byibura n’ibimenyetso 10 birimo inyuguti nkuru n’intoya, imibare ndetse nútundi tumenyetso (*#^&).
Byongeye kandi, guhindura ijambo ry’ibanga rya konti zawe kenshi, bigufasha kwizera neza ko abajura b’ikoranabuhanga batakwinjiriye. Urasabwa guhora uhindura ijambo ryawe ry’ibanga byibura buri mezi 3 kugirango ubasha kugera kuri ibi twavuze haruguru.
4. Zirikana ko amakuru usangije kuri murandasi, agumaho iteka
Iyo amakuru asangijwe kuri murandasi, biragoye ko wakongera ngo uyakureho kabone nubwo waba uyasibye.
Ugendeye ku makuru y’umwimerere yatangajwe, ushobora gusanga bigize ingaruka ku hazaza h’umuntu, ndetse bikanatuma yakwibasirwa n’ibyago byo kwinjirirwa.
Rinda ubuhamya bwawe, utekereze kabiri mbere yo gusangiza amakuru utifuza ko abo mu muryango wawe cyangwa abakoresha bawe babona.
5. Itondere konti z’impimbano ugenzura cyane uwo muhuriye ku murongo
Kuboneka kw’amafoto n’andi makuru bwite y’abantu ku mbuga nkoranyambaga, bituma abajura b’ikoranabuhanga boroherwa no kwiyoberanya bakemeza abantu biyitiriye konti z’ibinyoma.
Konti z’ibinyoma zishobora gukorwa ngo ziheshe abajura kwihisha inyuma y’indi myirondoro mu gihe batangaza amakuru y’uburiganya cyangwa bahamagarira abantu kwinjira mu zindi mbuga z’uburiganya.
Niba hari igihe ushidikanyije kuri konti ivugwa ko ari iy’inshuti yawe, banza ugenzure ukoresheje ubundi buryo, umenye koko niba ari iya nyirayo cyangwa ari undi wamwiyitiriye bitemewe.
01 October 2021