Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Inama 5 zagufasha kurinda umutekano kuri WhatsApp

Buri munsi urubuga rwa WhatsApp rukoreshwa mu guhererekanya amakuru menshi, kandi amenshi muri yo ni amakuru y’ibanga, niyo mpamvu rero abagizi ba nabi bo ku ikoranabuhanga bayibandaho.
 
Koresha aya mabwiriza, ugire umutekano igihe ukoresha WhatsApp
 
1. Emeza uburyo bw’ibintu bibiri bikomatanije mbere yo kwinjira (Two-Step Verification)
Uburyo bw’ibintu bibiri bikomatanije bwongerera urundi rwego rw’umutekano konti yawe ya WhatApp. Gukoresha ubu buryo, bituma uwashaka wese kwinjirira konti yawe ya WhatsApp asabwa kubanza gutanga PIN y’imibare 6, aribyo ituma konti igira umutekano wuzuye. PIN ntigomba kuba imibare 6 ikurikiranye cyangwa igendeye ku makuru bwite nk’amatariki y’amavuko.
 
Gutangira gukoresha uburyo bukomatanije:
  1. Fungura igenamiterere rya WhatsApp (Settings) uhitemo konti
  2. Hitamo ahanditse “Two-Step Verification”
  3. Kanda ahanditse “Enable and create a unique six-digit passcode” ushyiremo imibare itandatu
  4. Injiza imeli yawe kugirango ube wasubizwa kode igihe bibaye ngombwa
 
2. Ntugasangize na rimwe kode yawe yo kwiyandisha cyangwa PIN yawe n’undi muntu uwo ariwe wese
Mu kugerageza kugutwarira konti, abajura bazakenera ubutumwa bugufi bwoherejwe kuri telefoni yawe. PIN yawe yemeza uburyo bukomatanije igomba kumenywa nawe gusa, ntukagire undi uyisangiza kugirango wirinde abakwinjirira batemewe.
 
3. Fungura WhatsApp yawe n’igikumwe cyangwa ukoresheje isura yawe
Rinda WhatsApp yawe ukoresheje kuyifungisha ibimenyetso nk’igikumwe cyangwa isura yawe. Iri genamiterere rizajya rituma WhatsApp ihita yifunga nyuma y’umwanya wahisemo, bityo ntihagire undi muntu wafata telefoni yawe ngo ahite ajya mu biganiro byawe.
 
Gufunga WhatsApp ukoresheje ibimenyetso by’imiterere (biometric) kuri Android:
  1. Hitamo igenamiterere (Settings)
  2. Kanda ahanditse “Privacy”
  3. Kanda ahanditse “Fingerprint Lock”
  4. Reba ahanditse “Check Unlock with fingerprint” uhitemo igihe urufunguzo ruzajya ruhita rujya rujyamo.
 
Ni gute wafunga ukoresheje ibimenyetso by’imiterere (biometric) kuri iPhone:
  1. Hitamo igenamiterere (Settings)
  2. Hitamo konti
  3. Manuka hasi ukande ahanditse “Screen Lock”
  4. Emeza ahanditse “Require ID” cyangwa “Touch ID”
 
4. Hisha ko ubutumwa bwawe buhita bugaragara ku kirahuri cya telefoni yawe
Ubusanzwe, WhatsApp yerekana ubutumwa bwaje ku kirahuri cya telefoni yawe. Ariko iyo ukoze ibi bikurikira, ntago umujura wo ku ikoranabuhanga ashobora guhita abona uwo muganira cyangwa bimwe mu bigize ubutumwa uganira n’abandi bantu.
 
Guhisha ubutumwa bwawe ntibugaragare kuri iPhone:
  1. Hitamo igenamiterere “Settings”
  2. Hitamo “Notifications”
  3. Uhitemo ahanditse “Show Preview switch”
 
Guhisha ubutumwa bwawe ntibugaragare kuri Android:
  1. Jya mu igenamiterere rya WhatsApp “Settings”
  2. Hitamo “Notifications”
  3. Hitamo "WhatsApp"
  4. Munsi y’aho ubutumwa buhererekanirwa hitamo kuterekana ubutumwa (uncheck Show Notifications)
 
5. Emeza ibikumenyesha ko hari umutekano (security notifications)
WhatsApp ikoresha kode zihariye mu kugenzura ko ubutumwa no guhamagarwa byawe bijimije. Ayo makode ushobora kuyasanga ahari amakuru agendanye n’imyirondoro y’abantu ufite.
 
Nanone Kode z’umutekano zikoreshwa hazimizwa ubutumwa, zishobora guhinduka igihe nyiri umwirondoro wari ubitse yongeye gushyiramo bushya WhatsApp cyangwa ahinduye telefoni. Gushyiraho ibigaragaza ko hari umutekano bivuze ko uzajya umenyeshwa igihe cyose hatanzwe kode y’umutekano nshya, aribyo biguha kwizera ko ibiganiro uri bugirane na nyirumwirondoro bitekanye.
 
Kwemeza ibikumenyesha ko hari umutekano (security notifications) kuri iPhone:
  1. Jya ku igenamiterere (Settings)
  2. Hitamo konti (Account)
  3. Hitamo “Security notifications” Kanda ahanditse “Show security notification”
 
Kwemeza ibikumenyesha ko hari umutekano (security notifications) kuri Android:
  1. Kanda ahari utudomo dutatu (3) iburyo Tap the three-dot menu at the top right of the screen
  2. Uhitemo igenamiterere (Settings)
  3. Hitamo kinti (Account)
  4. Hitamo ahanditse “Security notifications”
  5. Emeza ahanditse “Show security notifications on this device”
 
 

30 November 2022

© 2024 National Cyber Security Authority