Inama 5 zagufasha kurinda umutekano w’amakuru yawe ku ikoranabuhanga
Mu Rwanda, uguhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga biragenda byiyongera n’amakuru menshi aragenda ahererekanywa ku ikoranabuhanga, ibyo bituma kurinda umutekano w’amakuru biba ingingo ya ngombwa yo kuganiraho.
Iyo amakuru yawe yinjiriwe, ashobora gukoreshwa mu buriganya, nko mu bitero byo kuri imeli cyangwa ubundi bujura bukwiyitirira. Mu rwego rwo kwirinda ibi bivuzwe, kurikiza aya mabwiriza 5 agufashe kurinda amakuru yawe igihe uri ku ikoranabuhanga.
1. Koresha uburyo bukomeye bwemeza kwinjira mu ma konti yawe
Umutekano wa konti zawe zibitse amakuru yawe bwite, ugomba kurindwa ku buryo bushoboka bwose, kandi uburyo bwo kwinjira muri konti ni ikintu cy’ibanze mu kurinda ayo makuru y’ingenzi.
2. Gena igenamiterere bwite kuri mushakisha ukoresha
Amasosiyete n’imbuga zikurukirana ibyo ukorera kuri murandasi, ndetse amakuru begeranya ahishura byinshi kuri wowe kurenza uko wabikeka. Aya makuru ashobora kugurishwa ku wundi muntu ushobora kuba ushishikajwe n’uko uhaha cyangwa uko usura imbuga. Mushakisha z’imbuga zigira uburyo zigena igenamiterere bwite n’uburyo bushobora kurinda amakuru yawe bwite cyangwa ayo gushakisha igihe uri kuri murandasi. Gena iryo genamiterere bwite cyangwa ugure VPN kugirango igufashe kurinda amakuru yawe igihe ushakisha ku mbuga.
3. Genzura niba warashyize antivirusi mu bikoresho by’ikoranabuhanga byose ukoresha
Porogaramu z’uburiganya kuri mudasobwa yawe zishobora kukwibira amakuru yawe bwite. Genzura niba warashyize antivirusi mu bikoresho byawe by’ikoranabuhanga kandi ushyireho uburyo izajya ihora yivugurura ikishyira ku gihe. Antivirusi izakoreshwa mu gusikana no kugenzura ibyo ukurura kuri murandasi, bityo igufashe kuba wakwirinda impanuka yo gukurura porogaramu y’uburiganya mu gikoresho cyawe.
4. Ba maso umenye ibimenyetso bya imeli zishaka kuriganya (Phishing)
Abagizi ba nabi bo ku ikoranabuhanga bashobora kugerageza kukwinjirira bakoresheje imeli z’uburiganya. Muri imeli z’uburiganya, abagizi ba nabi bagerageza kukujijisha kugira ngo bagukuremo amakuru y’agaciro yaba ayawe bwite cyangwa ajyanye n’umutungo.
Bakoherereza imeli zitari ukuri mu izina rya banki, mu izina ry’abatanga amakarita ya banki cyangwa se mu izina ry’ibindi bigo bishinzwe umutungo.
Iga kumenya ibimenyetso bya imeli z’uburiganya utahura ikintu kidasanzwe kiri muri imeli wohererejwe. Imeli z’uburiganya kenshi ziba zirimo:
Imigereka cyangwa imiyoboro (links)
Amakosa mu myandikire
Ikibonezamvugo gipfuye
Ibibshushanyo bitaboneye
Ibintu byihutirwa bidasanzwe mu bijyanye no kugenzura aderesi ya imeli cyangwa andi makuru bwite
5. Mbere yo kwinjiza amakuru bwite ku rubuga, banza ugenzure ko rwizewe
Mbere yo kwinjiza amakuru bwite ku rubuga, banza ugenzure ko urubuga uriho rubika amakuru yawe ku buryo bujimije rukayarinda abajura bo ku ikoranabuhanga.
Reba hejuru kuri mushakisha yawe, niba hariho akamenyetso k’ingufuri, n’amagambo ari imbere ahatangira abanzirizwa na “https”aribyo bisobanura ko urubuga rufite umutekano wo kurinda amakuru. Ushobora nanone kugenzura niba urubuga rwizewe ugenzura politiki y’ubuzima bwite bw’urubuga, aderesi zo kubarizaho, cyangwa mu gihe cyo guhaha ukagenzura niba urubuga rufite ikirango cyangwa kashi yizewe “Verified secure seal”.