Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Inama 5 z’umutekano w’ikoranabuhanga zafasha abageze mu zabukuru

Abageze mu zabukuru bakunze kwibasirwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga kubera kutamenya kurinda amakuru yabo bwite bitewe no kutamenya ingaruka zavamo, kandi nyamara nabo bafite impamvu zituma bakoresha ikoranabuhanga.
 
Hano hari amabwiriza yafasha abantu bakuze kubasha kurwanya ko abajura bo ku ikoranabuhanga babibira amakuru bwite.
 
1. Kwiga ukamenya imikoreshereze y’ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga
Igihe ibikoresho by’ikoranabuhanga ubihawe nk’impano, fata igihe gihagije ubyige, umenye imikorere yabyo mbere yo gutangira kubikoresha. Guhita wihutira kubikoresha bishobora kugusunikira mu makosa yatuma amakuru yawe yibwa.
 
Wakwegera umuntu waguhaye izo mpano cyangwa abandi bamenyereye ibikoresho by’ikoranabuhanga bakakwereka uko bikora. Byaba byiza abo bantu bakugumye iruhande mu gihe ucyiga gukoresha ibyo bikoresho, bagakomeza kuguha ubufasha kubirebana n’imikoreshereze ndetse n’umutekano wa serivisi z’ikoranabuhanga wakenera gukoresha.
 
2. Itondere imbuga usura
Akenshi, imbuga z’uburiganya zigira sisitemu z’ubujura zigamije kwiba amakuru y’ingenzi, kandi cyane cyane zikibasira abantu bakuze, kubera ko abantu bakuze akenshi bakunda kuba bari mu bwigunge, nanone bakaba bakwizera byoroshye ibyo babonye byose ku ikoranabuhanga.
 
Imbuga z’uburiganya akenshi zirangwa:
  • Kutagira uburyo wabaza amakuru arenze
  • Aderesi ya URL isa nk’iyigana ikindi kigo
  • Amatangazo yamamaza menshi
  • Amakosa mu kibonezamvugo no mu myandikire
 
3. Ntugakande ku mahuza n’imigereka biri muri imeli uretse igihe wizeye neza ko ari ibyo kwizerwa
Kimwe mu bitero byo ku ikoranabuhanga ni Fishingi, aho undi muntu akoherereza amahuza asa nk’akuganisha ku mbuga zizewe ariko nyamara ari uburiganya bwakozwe n’abajura ngo bibe amakuru yawe y’ingenzi bakoresheje imbuga z’uburiganya cyangwa amavirusi.
 
Nubwo ayo mahuza yaba asa nk’aho akujyana ku mbuga zizewe, ibyiza ni ugufungura urundi rukuta (tab) ukandikamo aderesi y’urwo rubuga ya nyayo kugirango ugere ahagenwe, aho gukanda ku mahuza yoherejwe muri imeli.
 
4. Genzura ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byawe biri ku gihe
Nubwo ibikoresho byawe bisa nk’aho bimeze neza, ibyuho bishya bikomeza kugenda bitahurwa, kandi ibyo nibyo bishobora gukoreshwa mu kwiba amakuru yawe. Kuvugurura porogramu zawe birinda igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga, n’amakuru yawe. Vugurura igihe cyose ibikoresho byawe bihuzwa na murandasi bijye bihora ku gihe uko amavugururwa asohotse uyakore.
 
5. Ntukongere gukoresha amagambo y’ibanga yakoreshejwe
Nkuko n’urupapuro ruriho amakuru y’ingenzi rubikwa ahizewe, ninako aho ubika amakuru yawe yo ku ikoranabuhanga nk’udusanduku twa imeli cyangwa amakonti bigomba nabyo kurindwa. Amagambo banga arinda amakonti yawe, niyo mpamvu nubwo byoroshye kuba wakoresha ijambo ry’ibanga rikomeye rimwe ku ma konti yawe yose, cyangwa ukagarura iryo wigeze gukoresha, bishyira mu kaga amakonti yawe igihe haba habayeho igitero cy’ikoranabuhanga.

24 June 2022

© 2024 National Cyber Security Authority