Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Inama 6 zagufasha kurinda urubuga rwawe rw'ubucuruzi

Ibihe by’iminsi mikuru ni ibihe abantu baba bahugiye cyane mu guhaha, akenshi bagakoresha ikoranabuhanga ari nacyo gituma abajura bo ku ikoranabuhanga bibasira cyane imbuga z’ubucuruzi kugirango batware amakuru y’ibanga ahererekanywa.
 
Abayobozi na ba nyirimbuga z’ubucuruzi baragirwa inama zo gukurikiza aya mabwiriza y’ingenzi ngo barinde amakuru y’ababagana kandi barinde n’ubwizerwe bw’imbuga zabo.
 
1. Hora uvugurura seriveri zawe na porogaramu ukoresha uzishyire ku gihe
 
Porogaramu y’urubuga rwawe rw’ubucuruzi igomba guhora ivugururwa uko amavugururwa agiye hanze. Porogaramu z’amavugururwa zisohoka zigamije guhangana n’ibyuho byagaragaye muri sisitemu zari zisanzwe, ariyo mpamvu urubuga rwawe rw’ubucuruzi rugomba gukoresha sisitemu na porogaramu ziherukagusohoka kugirango amakuru y’abakugana arindwe ibyuho no kwinjirirwa. 
 
2. Igisha abakugana uko bakoresha imbuga zawe batekanye
 
Ubukangurambaga ku mutekano w’ikoranabuhanga ni ingenzi kuri buri wese. Kubwira abakugana uko bakoresha imbuga batekanye, bakurikije amabwiriza rusange y’umutekano w’ikoranabuhanga bizabafasha kugira umutekano igihe bahahira ku rubuga rwawe rw’ubucuruzi. 
 
Amabwiriza y’umutekano mushobora kuyasanga mu nyandiko yacu yatambutse ku bijyanye no guhaha utekanye mu gihe cy’iminsi mikuru.
 
3. Genzura neza ko ufite ubundi bubiko bw’amakuru bujimije kandi bukorewe igenzura
 
Amakuru y’ingenzi y’abacuruzi akunze kubikwa ku ikoranabuhanga kandi ibitero byo ku ikoranabuhanga cyane cyane ibiturutse ku makosa y’abantu, ransomuweya, bishobora gutuma ayo makuru y’ingenzi yari mu bubiko atakazwa igihe icyo aricyo cyose. Bika amakuru yawe ahandi hantu byibura buri masaha 24 uyashyire mu bubiko butari kuri murandasi cyangwa ububiko bwa karawudi kugirango ugire kopi nyinshi z’amakuru yawe hanze y’umurongo wa murandasi w’aho ukorera.
 
Zimiza amakuru ari mu bundi bubiko, kugirango wizere umutekano usesuye. Nanone ubundi bubiko bw’amakuru bugomba guhora bukorerwa igenzura kugirango hamenyekane koko bushobora guhita bukoreshwa igihe bushyizwe ku murongo.
 
4. Shyiraho uburyo bukoresha ibintu bikomatanije mbere yo kwinjira muri konti (MFA)
 
Amazina n’amagambo y’ibanga ntibigihagije gusa gutanga umutekano wa konti yawe. Kugirango wizere umutekano wisumbuyeho genzura ko imbuga zawe z’ubucuruzi zikoresha uburyo busaba ibintu bikomatanije mbere yo kwinjira muri konti kugirango abakugana bagire umutekano wa konti zabo. Kubigendanye n’uburyo bwo gukoresha ibintu bikomatanije mbere yo kwinjira muri konti wasoma inyandiko yacu “uko wakoresha ibintu bikomatanije mbere yo kwinjira muri konti”.
 
5. Genzura ko imbuga zawe zikoresha uburyo bwo kwishyura butekanye
 
Sisitemu yo kwishyura itizewe cyangwa ifite ibyuho ishobora gutuma abakiriya batizera urubuga rwawe. Hitamo ibigo bitanga serivisi zo kwishyura bitanga uburyo buzimiza amakuru y’ibanga y’abakiriya kugirango wubake ubwizerwe bw’urubuga rwawe.
 
6. Fata amakuru y’abakugana akenewe gusa
 
Abajura bo ku ikoranabuhanga bibanda ku bubiko bw’amakuru y’ibigo kuko bazi ko ariho amakuru y’ibanga aba abitse. Mbere yo kwegeranya amakuru y’ibanga banza wibaze ngo ni ayahe makuru akenewe n’adakenewe. Kongera ubwinshi bw’amakuru ubika byongera ibyago byo kuba wakwinjirirwa.
 
By’umwihariko ku makuru yo ku ikarita ya banki, abacuruzi bagomba kubika gusa amakuru akurikira kandi nayo bakayabika mu buryo bujimije:
 
  • Izina rya nyiri ikarita
  • Nimero ya konti
  • Itariki ikarita izarangiriraho
  • Kode ya serivisi
 
Amakuru akurikira ntagomba kubikwa kabone niyo yaba ajimije:
 
  • Igenzura ry’amakuru (Authentification Data)
  • Kode ya PIN
  • CVV/CVC (Kode yanditse inyuma ku ikarita)

21 December 2022

© 2024 National Cyber Security Authority