Koresha Uburyo Bwizewe Winjira Muri Konti Yawe
Umutekano wa konti zacu z’ikoranabuhanga ugomba gukazwa bikwiriye, kandi uburyo bwo kwinjira muri konti, ni bwo buryo bwa mbere bw’ibanze bugomba kurindwa.
Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’ikoronabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho (NCSA) rurakugira inama eshatu z’uburyo wakurikiza, ngo wizere ko umutekano wa konti zawe z’ikoranabuhanga uhamye.
Ijambo ry’ibanga rigomba kuba uruvange runyuranye ku buryo bigora ushaka kukwinjirira kuba yaritahura byoroshye.
Mu gukora ijambo ry’ibanga rikomeye, NCSA iratanga inama yo gukoresha urusobekerane rugizwe n’ibintu nibura 10 birimo imibare, inyuguti, n’utundi tumenyetso (!,*,#,(,%,…). Tugendeye ku bujyanama duhabwa n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe gushyiraho imirongo ngenderwaho mu ikoranabuhanga (National Institute of Standards and Technology - NIST), hagakoreshejwe interurobanga ndende (hagati y’amagambo 8 na 64) ku buryo bushoboka bwose.
Uburyo bukoranye ubuhanga bw’ibimenyetso bushobora kugufasha kubona urukurikirane rw’intereruro ijimije irimo inyuguti nkuru zivanze n’intoya, ukongeraho imibare ndetse n’utumenyetso; byose bigakora ijambo ry’ibanga rikomeye.
Wakomeza usubiramo ubu buryo, ukabukoresha kenshi ukora amagambo y’ibanga y’amakonti yawe anyuranye, ukirinda gukoresha ijambo ry’ibanga rimwe ku ma konti yawe yose.
Hari ububiko bw’amagambo y’ibanga busanzwe bubaho (password manager) kandi bwagufasha kubika amagambo y’ibanga.
Guhindura ijambo ry’ibanga, mu buryo buhoraho, ni intambwe ya mbere igeza ku mutekano ukenewe. Bishobora kugorana kumenya ko undi muntu yakwinjiriye muri konti yawe.
Kubw’ibyo, guhindura ijambo ryibanga buri gihe bifasha kugabanya ibyago byo kwinjirirwa n’atabifitiye uburenganzira muri konti zawe.
NCSA irakugira inama yo guhindura buri jambo ry’ibanga ukoresha nibura buri mezi 3 cyangwa mbere yayo.
Uburyo bwo kwemeza uruhurirane rw’ibintu byinshi mbere yo kwinjira muri konti, ni urwego rw’umutekano rw’inyongera rukoresha ibice byinshi by’amakuru ufite kugirango hemezwe umwirondoro wawe.
MFA (Multi-Factor Authentication) isaba nibura ibice bibiri (2) by’umwirondoro kugirango yemeze umukoresha (user). Ni byiza cyane gushyiraho uburyo bwo kwemeza ibintu byinshi kuri konti zawe zose, aho bishoboka.
Ibiranga MFA birimo:
Gushyira mu bikorwa ubwo buryo bwose bizagabanya ibyago by’abagaba ibitero bashakisha ijambo ryawe ry’ibanga ngo binjire muri konti zawe, nubwo ibi bitavuze ko biguha umutekano wuzuye kandi uhoraho wa konti zawe.
Ubundi buryo wakoresha ngo wirinde mu gihe ukoresha serivisi z’ ikoranabuhanga:
29 September 2021
More updates
© 2025 National Cyber Security Authority