Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Kubera iki ari ngombwa gukoresha igenamiterere rifasha ababyeyi kugenzura abana igihe bakoresha ikoranabuhanga?

Muri iki gihe cy’isi y’ikoranabuhanga, abana nabo bagezweho n’ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga. Nábari barasigaye, muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID -19 bagiye bamenyera gukorera kuri murandasi, aho abato bose bagiye bamenyera kwiga bifashishije iyakure.
 
Ariko ni ngombwa cyane kugenzura no gukurikirana ibyo abana bawe bakorera kuri murandasi nk’icyiciro gikunze kwibasirwa cyane n’ibitero byo ku ikoranabuhanga. Murandasi igira ibintu byiza byinshi iduha, ariko dukwiye kwibuka ko nubwo ifite ibyiza byinshi hari n’ibibi byayo byatugeraho. 
 
Iyo bigeze ku batarakura neza, inshingano zifatwa n’ababyeyi cyangwa n’abarezi mu bigendanye nuko bagomba kugenzura uko abana babo bakoresha murandasi, bakabarinda ko bahura n’icyabahungabanya kikababuza kwiga neza no kumenya byisumbuyeho.
 
Ni muri urwo rwego rero, ari ngombwa gukoresha igenamiterere rifasha ababyeyi n’abarezi kugenzura ibyo abana bakora. Gushyiraho igenamiterere rigenzura kuri porogaramu, mushakisha n’igikoresho cy’ikoranabuhanga abana bakoresha, bigufasha kubagenera umurongo bakurikira igihe bari kuri murandasi, nawe bikagufasha kwizera neza ko ibyo bashakisha byizewe kandi nta byangiza bari buhure nacyo.
 
Biragoye kuba wowe ubwawe wagenzura abana bawe amasaha 24 kuri 24, ari nayo mpamvu ibyiza ari ugukoresha igenamiterere rigenzura ibyo abana bakora cyane cyane ku babyeyi bafite izindi nshingano zituma badahorana n’abana igihe cyose.
 
Ni iki rero igenamiterere ababyeyi bakoresha bagenzura abana rikora ngo ririnde abana igihe bari kuri murandasi?
 
1. Ririnda abana kugera ku makuru atari ngombwa
 
Igenamiterere rifasha ababyeyi kugenzura abana no kubarinda kubona amakuru y’abantu bakuru batagenewe. Mushakisha nyinshi zizwi zigira uburyo bugena igenamiterere riha ababyeyi kugenzura abana babo rikanatuma hari imbuga batemererwa gusura.
 
Ibigo bitanga murandasi nabyo bigira ubushobozi bwo kuyungurura no guhagarika amakuru adakwiriye ku bikoresho by’ikoranabuhanga bihujwe na murandasi yo mu rugo rwawe ku buryo ibikoresho by’ikoranabuhanga, umuyoboro wa mudasobwa, na serivisi zo kuri murandasi nka YOUTube, igenamiterere rifasha ababyeyi kugenzura abana, byose bifasha gukumira amakuru atajyanye n’imyaka y’abana.
 
2. Gena igihe ntarengwa abana bamara ku ikoranabuhanga
 
Kumara umwanya munini kuri murandasi ntago ari byiza ku buzima byaba ku bana cyangwa ku bakuru, ariko bishobora kugora abana kuba bakwivana imbere ya murandasi. Gushyiraho igenamiterere bizafasha ababyeyi cyangwa abarezi kugena igihe abana bamara kuri murandasi.
 
Igenamiterere rifasha ababyeyi kugenzura umwanya abana bamara kuri murandasi ryakuzura neza ababyeyi bateganya igihe cyo gushyira ku ruhande ibikoresho by’ikoranabuhanga, abana bakishimira gukora n’ibindi nko gukina, gusoma ibitabo, níbindi.
 
3. Kuganira n’abana kubijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga
 
Gushyiraho igenamiterere rifasha ababyeyi kugenzura abana babo igihe bakoresha ikoranabuhanga bifasha nanone kuba haba ibiganiro hagati y’umwana n’umubyeyi kubijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga. Abana bashobora kukubaza impamvu amwe mu makuru batarimo kubasha kuyageraho cyangwa kuyasangiza, bikakubera inzira nziza yo kuba wabaganiriza.

10 March 2022

© 2025 National Cyber Security Authority