Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Kuki umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga ari ingenzi?

Ikoranabuhanga twifashisha buri munsi mu itangazabumenyi n’itumanaho ni iry’agaciro gakomeye. Ridufasha mubikorwa bitandukanye bijyanye n’imibereho myiza yacu n’iterambere rituganisha kuri ejo hazaza heza ku miryango yacu n’igihugu muri rusange.
 
Ingero zoroheje z’iri koranabuhanga ni izi zikurikira:
 
  1. Kuba wafata telefoni igendanwa ukageza ubutumwa bw’ingenzi k’uwawe utakwegereye mu masegonda make
  2. Kuba wakwifashisha iyo telefoni igendanwa na none ukishyura ibyo uhashye mu isoko nta mafaranga ufashe muntoki
  3. Kuba wajya gusaba inguzanyo muri banki maze ukwakiriye akaba yashobora gukurura amakuru y’ingenzi yemeza uwo uri we ayakuye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu mu masegonda macye kandi adahagurutse aho ari
  4. Kuba umunyeshuli yakwicara imbere ya mudasobwa akigishwa isomo n’inzobere yihariye atashobora kubona muRwanda, binyuze kuri murandasi tugezwaho n’ibigo by’itumanaho
 
Ikoranabuhanga ritugezaho ibi bikorwa byose ni iry’agaciro gakomeye, ni yo mpamvu rikwiye umutekano wagereranywa n’ingamba dufata buri munsi mu kurinda ibyacu n’abacu.
 
Gucunga umutekano w’iri koranabuhanga biri mu byiciro bitandukanye. Muri byo harimo imyitwarire n’ubushishozi mu gucunga amakuru yemeza abo turi bo, aho duherereye n’uburyo twakwizera abo tuvugana na bo, yaba ari kuri telefoni cyangwa murandasi, kandi tutaziranye.
 
Ukoresheje urugero rw’ukuntu ucunga umutekano w’urugo rwawe ku batuye mu mujyi:
 
  1. Uhereye mu nzu, ibintu bifite agaciro gakomeye ubishyira aho wizeye nk’akabati gafungwa n’urufunguzo mu cyumba kitagendwamo n’abo mubana mu nzu bose
  2. Iki cyumba kikagira urugi ufunga n’urufunguzo mu gihe ugiye gusohoka mu rugo
  3. Umaze gufunga icyo cyumba, mbere yuko usohoka mu rugo, ufunga urundi rugi rwinjira mu nzu kugira ngo urinde ibindi utunze mu nzu
  4. Inzu iba yubatse mu gipangu gifite urugi na rwo rufungwa kugira ngo hatinjiramo ushatse wese
  5. Yewe unafite ubushobozi, ushyiraho umuzamu ku muryango w’igipangu kugira ngo arinde umutekano w’inyuma y’inzu
 
Izi ntambwe zose ziri mu byiciro bitandukanye by’ubwirinzi bushyirwaho kugira ngo ucunge umutekano mu buryo bukenewe kandi ushoboye.
 
Uko izi ntambwe ufata mu gucunga umutekano w’urugo rwawe zigiye zitandukanye ushingiye ku gaciro k’ibyo utunze, ni na ko ibigize ikoranabuhanga bigomba kugira umutekano kugira ngo dushobore kuryifashisha aho turikeneye hose.
 
Uhereye ku rugero rw’umutekano w’urugo, ku bijyanye n’ikoranabuhanga hafatwa ingamba zo gucunga no kugenzura ibi bikurikira:
 
  1. Abinjira mu nyubako y’aho serivisi zitangirwa, haba hari na za mudasobwa zitugezaho iryo koranabuhanga mubikorwa bitandukanye
  2. Abakwiye cyangwa abemerewe gukoresha mudasobwa runaka kugira ngo hatagira icyakwangiza iryo koranabuhanga
  3. Ibikorwa bikorerwa kuri za mudasobwa zitugezaho iryo koranabuhanga, ababikora n’igihe bikorerwamo kugirango ibyashobora kuryangiza bimenywe hakiri kare kandi bikosorwe cyangwa hafatwe izindi ngamba
  4. Imikorere myiza ya za mudasobwa kugira ngo twizere neza ko iryo ikoranabuhanga ryakwifashishwa igihe rikenewe cyose
 
Mu gihe izi ngamba n’izindi zitandukanye zidashyizwe mu bikorwa, ntabwo twakwizera umutekano w’irikoranabuhanga ku bw’ibyo, bya bikorwa byose ritugezaho, ntabwo byaba bigishobotse. Ibi kandi byagira ingaruka zitandukanye ku mibereho n’iterambere, uhereye k’umuntu umwe ukageza no ku ihungabana ry’imikorere y’inzego zitugezaho serivisi z’ingenzi cyane nk’ubuvuzi, umuriro, ubucuruzi n’umutekano w’Igihugu.
 
Iyi ni yo mpamvu nyamukuru y’ibikorwa byose bijyanye no gucunga umutekano w’ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho. N’umutekano ureba ibice byose by’imibereho yacu mu bihe tugezemo. Iyo uhungabanye, ingaruka zigera no ku bukungu bw’igihugu.
 
By Rosemary Butare

29 April 2025

© 2025 National Cyber Security Authority