Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Kurwanya amakuru y’ibinyoma: Ibibazo 8 ukwiye kwibaza mbere yo kugira amakuru usakaza ku ikoranabuhanga

Amakuru y’ibinyoma (Misinformation) ni amakuru y’ibihuha cyangwa y’ibinyoma atangazwa cyangwa asakazwa ku bushake hagamijwe gukwirakwiza ibinyoma. Kubera uburyo amakuru menshi ari ku ikoranabuhanga, abantu bashobora kwihutira gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma batanabanje gusesengura ukuri kwayo.
 
Abajura bo ku ikoranabuhanga bakoresha amakuru y’ibinyoma kugirango bakwirakwize uburiganya n’amavirusi mu bantu batabisobanukiwe. Hamwe n’ibi byago bishobora kubagwirira, ni ngombwa ko abantu bagira ubumenyi buhagije bugendanye n’uburyo bakagombye gutahura inkuru y’ikinyoma.
 
Hano hari ibibazo by’ingenzi ukwiriye kwibaza mbere yo kugira amakuru usangiza abandi ku ikoranabuhanga.
 
1. Ese wabanje kugenzura inkomoko yayo makuru?
Banza ushakishe aho iyo nkuru yatangajwe yaturutse. Niba ari urubuga cyangwa umuyoboro ujya ku rubuga wasangijwe, banza wige intego y’urwo rubuga wumve niba rufite isura nziza hanze. Reba kandi n’aderesi warubarizaho kuko byerekana ko urubuga rwizewe.
 
Urubuga rutizewe rushobora nanone kuba:
  • Rudafite uburyo bwa https buzimiza amakuru
  • Rufite URL aderesi idasanzwe
  • Rurimo amakosa menshi y’imyandikire
  • Rufite amatangazo menshi yamamamaza na za popapu (pop-ups) nyinshi
 
2. Waba wasomye inkuru yose?
Rimwe na rimwe ikihishe inyuma y’amakuru y’ibinyoma ni ukubona abakanda gusa ku nkuru bakurikiranye umutwe wayo usheshyenga ugamije gusa gukurura abantu. Genzura neza ko wasomye inkuru yose kugirango umenye niba umutwe ifite uhuye n’inkuru yose kandi ko inkuru ifite ibindi bihamya biyishyigikira.
 
3. Waba wabanje kureba uwanditse iyo nkuru?
Fata umwanya wo gukora ubushakashatsi ku mwanditsi. Suzuma niba:
  • Bakorera ibitangazamakuru byizewe
  • Bubashywe mu kazi bakora
  • Bafite urubuga ruriho amakuru ari ku gihe n’ubundi buryo ushobora kubabonaho (telefoni, aderesi…)
  • Badafite impamvu zishobora kubatera kubogama
 
4. Haba hari ahandi amakuru ashyigikira iyi nkuru yabonwa?
Amakuru yizewe akenshi anatangaza ahandi yavuzwe herekana ko koko inkuru ihari. Iyo inkuru urimo gusoma ibuze ibiyishyigira, reba ko hari ahandi hantu hizewe yaba yavuzwe. Niba ntaho, ibi bishobora gutuma iyi nkuru iba itizewe.
 
5. Ese wagenzuye amatariki iyi nkuru yatangarijweho?
Amakuru yacyuye igihe akenshi aba atakijyanye n’ibirimo kuvugwa none. Igihe cyose genzura amatariki inkuru yatangarijweho kugirango umenye neza niba atari amakuru y’ibyabaye byacyuye igihe.
 
6. Ese iyi nkuru ntiyaba ari ari urwenya?
 Niba ari ibintu bikabije gutangaza, bishobora kuba ari urwenya. Genzura ko urubuga uyibonyeho rutagendereye nkana gutangaza amakuru atangaje mu rwego rwo kwidagadura.
 
7. Ese waba watekereje aho ubogamiye?
Dushobora kwizera amakuru dukurikije ibyiyumviro byacu bwite ku byatangajwe. Ni ngombwa rero kugira imitekerereze itabogama igihe turimo kugenzura inkuru, kugirango ducukumbure neza tugendeye ku bifatika bigaragara, atari ku bitekerezo cyangwa amarangamutima byacu.
 
8. Ese waba wabajije inzobere ku ngingo yavuzwe?
Abafite ubumenyi kukurusha, bazashobora kumenya ukuri kw’amakuru bitewe n’ubuhanga bwabo no gusobanukirwa kuri izo ngingo. Genzura niba izi nzobere zizewe kandi zifite ubumenyi bwemewe bwagufasha gutahura amakuru y’ibinyoma.
 

20 May 2022

© 2024 National Cyber Security Authority