Maliweya ni iki? Ni gute igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga cyinjirirwa?
Maliweya bisobanura porogaramu zose zakozwe n’abajura bo ku ikoranabuhanga ngo bibe amakuru, bonone, bahungabanye kandi basenye mudasobwa, sisitemu n’imiyoboro ya murandasi.
Zimwe muri izo porogaramu zangiza ni:
Virusi
Porogaramu y’uburiganya igenda mu nyandiko cyangwa muri dosiye ikaba ishobora kwikorera ayayo makode akomeza gukorera mu gikoresho cyawe.
Womuzi (Worms)
Porogaramu y’uburiganya yigabanya kandi igakwirakwira mu bikoresho byose by’ikoranabuhanga biri kumwe ku murongo umwe wa murandasi.
Virusi ya trojani (Trojan Virus)
Virusi yiyoberanya nka porogaramu y’umumaro.
Sipayiweya (Spyware)
Sipayiweya ni porogaramu y’uburiganya ikorera bucece muri mudasobwa ikajya itanga amakuru yose ku wundi muntu akagukurikirana ari kure.
Adiweya (Adware)
Adiweya (Adware) ikoresha mu gukusanya amakuru y’imikoreshereze ya mudasobwa yawe noneho igatanga amatangazo yamamaza.
Ransomuweya (Ransomware)
Igera ku makuru y’ibanga ikayazimiza mbere yo gusaba inshungu nko kwishyura amafaranga ngo ubone gusubizwa amakuru yawe.
Porogaramu ya Fayilolesi (Fileless)
Porogaramu y’uburiganya ikorera mu bubiko bwa mudasobwa yinjiriwe, atari ku ma dosiye ari kuri disiki.
Hano hari uburyo bune igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga gishobora kwinjirirwa n’uburyo wabyirinda.
Gukurura porogaramu zanduye
Ntugomba gutekereza ko porogaramu yizewe byuzuye kuko uyikuye ku rubuga rwizewe.
Niba ukoresha Google Play Store, Reba ahanditse 'Verified by Play Protect' munsi y’izina ry’urubuga mu gihe urimo urinjiza porogaramu nshya. Ibi bituma ubasha kugenzura porogaramu zanduye wari ugiye gukurura mbere yuko zinjira mu gikoresho cyawe.