Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Menya ibimenyetso bya videwo yahinduwe hakoreshejwe ikoranabuhanga (Deepfake)

Deepfake ni uburyo bwo guhindura amajwi, amashusho cyangwa amafoto hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo bigaragare nk’ukuri kandi bifate isura y’umuntu runaka, nyamara atari we.
 
Uko ikoreshwa ry’ubwenge buhangano rirushaho gutera imbere, ni na ko hiyongera amayeri y’abanyabyaha mu by’ikoranabuhanga baryitwaje. Kimwe mu biteye impungenge cyane ni amashusho ya "Deepfake", amashusho asa n’ukuri ariko yahimbwe, ashobora gutuma umuntu agaragara nk’uvuga cyangwa akora ikintu atigeze akora Nubwo iri koranabuhanga ari ingenzi cyane, rinakoreshwa mu gukwiza ibihuha, gukora ibyaha, kuyobya ibitekerezo by’abaturage no kwangiza izina ry’abantu.
 
Kuki videwo zihindurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga?
  • Gukwiza ibihuha n’amakuru agamije kuyobya rubanda: Kuyobora imyumvire, politiki, ndetse no guhindura uko sosiyete yumva ibintu.
  • Ubujura bw’amafaranga: Kwiyitirira abantu no kuriganya abantu kugira ngo habeho kohererezwa amafaranga cyangwa amakuru bwite y’ibanga.
  • Gutoteza cyangwa kwangiza izina ry’umuntu: Kwibasira umuntu ukoresheje amakuru amuteza inkeke cyangwa amubangamiye.
  • Kwinezeza cyangwa gutera urwenya: Videwo zimwe ntacyo ziba zitwaye, ariko ariko zishobora guteza ingaruka iyo zisangijwe mu buryo budakwiye.
 
Amahirwe ni uko deepfakes zigira ibimenyetso by’ikoranabuhanga bizigaragaza. Dore ibimenyetso 6 bigufasha kuzitahura:
  1. Kudahura kw’amagambo n’imyitwarire y’umunwa– Imikorere y’umunwa ntihura neza n’amagambo aba avugwa, bisa n’ibikorwa na robo.
  2. Ijwi ryumvikana nk’iritari irya nyaryo, cyangwa risa n’iryakozwe na mudasobwa – Ijwi ntirihura n’uko risanzwe rimenyerewe, ryumvikana nk’irikoze n’ikoranabuhanga.
  3. Imisusire y’isura ntigaragaza amarangamutima nyayo yerekeye ibivugwa. Imisusire y’amasura ntihura n’amagambo cyangwa amarangamutima.
  4. Amasura atagaragara neza – Jya witondera ibice by’amasura nk’amatwi, imisatsi, cyangwa ku itama aho hashobora kugaragara ibibazo by’amashusho bidasanzwe.
  5. Guhindakurika rya hato na hato k’urumuri n’igicucu – Urumuri rudasanzwe cyangwa igicucu kitajyanye n’aho urumuri ruri guturuka
  6. Imyitwarire idasanzwe y’amaso – Imirebere idahinduka, amaso adasanzwe, cyangwa guhumbya bidasanzwe.
 
Uko wakwirinda ubwawe no kwirinda kugwa mu mutego:
  • Suzuma neza isoko y’amakuru: Jya wizere gusa amakuru ava ahantu hizewe, no ku mbuga zemewe z’ubuyobozi.
  • Genzura ukuri kw’amakuru: Gereranya ibyo ubona n’ibyatangajwe n’ibitangazamakuru byizewe cyangwa amatangazo yemewe n’ubuyobozi.
  • Tekereza mbere yo kugira ibyo ushyira ku mbuga zawe: Ntugahanahane amakuru keretse uzi neza ko ari ay’ukuri.
  • Menyekanisha amakuru ucyemanga: Menyesha imbuga cyangwa inzego zibishinzwe niba bigaragara ko ayo makuru ateye inkeke cyangwa ayobya.
  • Rinda amakuru yawe bwite: Videwo zahinduwe hakoreshejwe ikoranabuhanga akenshi zibasira abafite amafoto cyangwa videwo byoroshye kubona; amakuru y’ibanga akwiye guhora ari ay’ibanga.
 
Uko bene izi videwo zirushaho kuba ikibazo mu kuzitahura, kuba maso ni ingenzi. Niba hari ikintu kiguteye impungenge, itonde, ukibazeho kandi wemeze ukuri kwacyo. Gusobanukirwa ni bwo bwirinzi bwa mbere.Buri kintu cyose ubonye kuri interineti si ukuri, gusa ariko iyo ufite ibikoresho bikwiriye kandi ukagira amakenga, ushobora kwirinda ibyago.

27 August 2025

© 2025 National Cyber Security Authority