Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

NCSA yifatanije n’Akarere ka Bugesera mu kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ntarama

Ku wa Gatandatu tariki 30 Mata, 2022, abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (NCSA), bifatanije n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) ndetse n’ab’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isanzure (RSA), bifatanije n’abarokokeye Ntarama, mu karere ka Bugesera, mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 28, mu minsi 100. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba “Kwibuka twiyubaka”.
 
Umuhango nyir’izina wabereye Cyugaro mu murenge wa Ntarama, mu rwego rwo kunamira Abatutsi baguye mu rufunzo rwahawe izina rya CND.
 
Mu muhango wo kunamira ababuriye ubuzima muri urwo rufunzo, abakozi ba NCSA bifatanije n’abarokokeye Ntarama, ahavugiwe amateka n’ubuhamya bw’abaharokokeye n’uburyo banyuze mu bihe bikomeye, ariko nyuma yo kurokoka bakaba barashoboye kongera kwiyubaka. Basubiye mu mateka y’uburyo bagerageje kwirwanaho bakarushwa imbaraga, bakihisha mu rufunzo bamwe bakicwa abandi bakarokorwa n’inkotanyi.
 
Abafashe amagambo bose, yaba Perezida wa Ibuka mu karere ka Bugesera, Chantal BANKUNDIYE, ndetse na Visi Meya ushinzwe ubukungu mu karere ka Bugesera, Angelique UMWALI, bagiye bagaruka ku kugukomeza abacitse ku icumu kandi bashyigikira ko ubuhamya bw’abaharokokeye bwasigasirwa, bukabikwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo y’abagihakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
 
Abitabiriye umuhango wo kwibuka bageze no ku rufunzo rwa Cyugaro rubitse imibiri y’abaruguyemo bashyiraho indabo mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro.
 
Umuyobozi mukuru mu kigo gishinzwe isanzure (RSA), KWIZERA George, wavuze mu mwanya w’uhagarariye abakozi ba NCSA, RSA na RISA, yavuze ko kwifatanya n’abarokokeye Ntarama ari uburyo bwo kubafata mu mugongo no kubakomeza muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28.
 
Yanagarutse cyane ku bijyanye nuko bamwe mu bakozi bavutse nyuma ya Jenoside, bityo kwitabira ibikorwa byo kwibuka bibasigira isomo, kuko bibaha kumva neza aho igihugu cyacu cyavuye, bityo nabo bagatanga umusanzu wabo mu kubaka ahazaza h’u Rwanda.

06 May 2022

© 2025 National Cyber Security Authority