Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Ni gute warinda umutekano w’ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga?

Iyo ufite murandasi mu rugo, buri muntu wese ugize umuryango ashobora kuyikoresha akoresheje mudasobwa, telefoni cyangwa ikindi gikoresho cyose cy’ikoranabuhanga.
 
Iyo rero murandasi yawe idafite umutekano uhagije, icyuho gito gusa kuri muyoboro ya murandasi mu rugo, giha abajura bo ku ikoranabuhanga ubushobozi bwo kwinjirira ibikoresho byose by’ikoranabuhanga bihujwe níyo murandasi.
 
Aya mabwiriza akurikira, aragufasha kumenya uko warinda umutekano wa murandasi yawe mu rugo.
 
Hindura izina ry’ibanze ku gikoresho kiguha murandasi
Ibikoresho byinshi bitanga murandasi biza bifite amazina yíbanze bikoresha nka “Admin”.  Ariko bene aya mazina y’ibanze aba yoroshye kuba yatahurwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga, cyane cyane iyo babashije gutahura aho icyo gikoresho kiguha murandasi cyakorewe. Hindura izina ry’igikoresho kiguha murandasi nziramugozi kugirango ugire izina rifite umwihariko, ridafite aho rihuriye núwundi muntu kandi ridatangaza amakuru bwite agendanye n’umuyoboro ukoresha.
 
Koresha ijambo ry’ibanga rikomeye kandi ryihariye
Hindura ijambo ry’ibanga ry’ibanze ku gikoresho cyawe kiguha murandasi nziramugozi kandi ugenzure neza ko ushyizemo irindi rikomeye kandi ryihariye. Korasha ijambo ry’ibanga, byibura rigizwe níbimenyetso 10, birimo inyuguti nini n’intoya, imibare, n’utundi tumenyetso.
 
Hora ushyira ku gihe ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga n’ibindi byose bikorana na murandasi
Nkuko twabibonye mu nyandiko zacu zabanje ku bigendanye no gushyira ku gihe ibikoresho byacu by’ikoranabuhanga, ni umuco mwiza guhora ukora amavugururwa ngo porogaramu zawe zigume ku gihe, harimo n’iz’ibikoresho bitanga murandasi ndetse n’ibihujwe na murandasi. Porogaramu zavuye ku gihe usanga zifite ibyuho abajura bíkoranabuhanga bashobora kwinjiriramo.
 
Bimwe mu bikoresho bitanga murandasi n’ibihujwe na murandasi biha ababikoresha uburyo bwo kugenzura niba hari amavugururwa akenewe, ndetse bimwe muri byo bikaba byahita byakira ayo mavugururwa bikishyira ku gihe. Ushobora nanone gusaba ubufasha ku rubuga rwa bene kukugurisha igikoresho ufite ukareba niba nta mavugururwa mashya yaba ahari kugirango uyakore.
 
Niba bishoboka, shyiraho umuyoboro wa murandasi ugenewe abashyitsi
Bimwe mu bikoresho bitanga murandasi bikwemerera kuba washyiraho umurongo wihariye w’abashyitsi bifuza gukoresha murandasi nziramugozi yawe. Ibi ni byiza cyane kuko bikumira ababa bashakaga kugera ku muyoboro wa murandasi w’ibanze, muri imeli zawe no mu makonti yawe.
 
Byakabaye byiza rero mu gushyiraho umurongo ugenewe abashyitsi, wanashyiraho umurongo utandukanye w’ibikoresho  byawe bihujwe na murandasi, kugirango byibura umujura niyinjirira kimwe mu bikoresho byawe, agarukire aho gusa, atinjiriye umuyoboro wa murandasi yose.
 
Koresha uburyo bwo guhisha umuyoboro wa murandasi wawe
Guhisha umuyoboro wa murandasi yawe, bizimiza amakuru yawe cyangwa ibiyagize kugirango adatahurwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga igihe bayaguyeho. Kuri ubu WPA@ nibwo buryo bukoreshwa cyane mu kuzimiza amakuru. Hari n’ubundi buryo bwacyuye igihe nka WEP (Wired Equivalent Privacy) & WPA (Wireless Application Protocol), gusa kuri ubu bufatwa nk’ubufite ibyuho byinshi byatuma winjirirwa.
 
Ibyiza ni ugukoresha WPA@ ku igenamiterere bwite, kuko ariyo itanga umutekano wuzuye kandi ikanakoreshwa cyane. Ariko igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga kinabashije gukoresha WPA3 byaba akarusho kuko ariyo irushaho kurinda umutekano wa murandasi yawe.
 
Kuraho sisitemu udakeneye
Mu gihe ukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, menya sisitemu zibigize kuko hari izigennwa n’igenamiterere ry’ibanze.
 
Kuraho sisitemu zigenzura amajwi cyangwa izitanga uburenganzira bwo gukoreshwa n’uri kure, igihe utarimo kuzikoresha, bityo ugabanye ibyago byo kwinjirirwa igihe uzisize bifunguye.

14 March 2022

© 2025 National Cyber Security Authority