Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Ni iki gituma ubushabitsi buto bwibasirwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga?

Iterambere ry’imishinga mito n’imishinga iciriritse ryagaragaye nk’ikintu k’ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda. Iterambere rirambye muri uru rwego ni ingenzi mu bukungu bw’igihugu ariko hamwe n’ubucuruzi bugezweho bushingira ku ikoranabuhanga, Umutekano w’ikoranabuhanga ufite uruhare runini mu kurinda imishinga mito n’iciriritse.
 
Ubushabitsi buto nibwo bukunda kwibasirwa cyane n’ibitero byo ku ikoranabuhanga kuberako kenshi baba badafite ubushobozi kuko baba bakirwana no kubaka ubucuruzi bwabo ntibashore mu mutekano w’ikoranabuhanga. Ibigo binini byo rero biba bishobora gushora mu bisubizo by’ubwirinzi runaka.
 
Abajura bo ku ikoranabuhanga rero ibi babifata nk’inyungu kuri bo. Nkuko ikinyamakuru CyberSecurity Magazine kibitangaza, 83% z’ubushabitsi buto n’ubuciriritse ntago biba byarateguye ubushobozi bwo kwikura imbere y’igitero cy’ikoranabuhanga, 43% y’amakuru yose yinjiriwe ni ay’ibigo bito cyangwa bikizamuka.
 
Gushyira imbere umutekano w’ikoranabuhanga mu kigo cyawe ntago bisaba gushoramo menshi. Guhindura imyumvire byatuma ukurikiza amabwiriza y’umutekano w’ikoranabuhanga bigafasha ikigo cyawe kutibasirwa n’ibitero.
 

 
Amabwiriza y’umutekano w’ikoranabuhanga ku bigo bito n’ibiciriritse:
 
1. Guhora utegura amahugurwa ku bakozi bawe
Guha abakozi amahugurwa bivuga ko abakozi bose bamenya ububi bw’ibitero by’ikoranabuhanga biheruka n’uburyo bakwiriye kwitwara igihe batewe.
 
Shaka uburyo wakubaka ubumenyi bw’abakozi bawe ukoresheje porogaramu zitanga amahugurwa, ubukangurambaga, kandi aho bishoboka hatangwe impamyabushobozi mu bijyaye n’umutekano wo ku ikoranabuhanga.
 
2. Kora isuzuma ry’ibyago bishobora kukugeraho
Gukora isuzuma ry’ibyago byakugeraho ni ingenzi mu gutahura niba ikigo cyawe kiteguye guhangana n’ibitero runaka byo ku ikoranabuhanga.
 
Ugendeye ku isuzuma wahisemo gukora, ikigo cyawe kizagaragaza, gisesengure, gisuzume, gihangane kandi kigenzure ibyago byo kwinjiriwa. Ibyo bizagufasha kumenya ibitero bishobora kukwibasira n’uburyo wahangana nabyo mu kigo cyawe.
 
3. Koresha antivirusi
Genzura ko mudasobwa z’akazi zifite antivirusi cyangwa iyindi porogaramu y’ubwirinzi kandi ko zikoresha uburyo bwo guhora zishyira ku gihe.
 
Antivirusi izafasha abo mukorana guhora bagenzura imigereka na porogaramu bakuye kuri mudasobwa, bitume birinda ko hari virusi yakwijirira ibikoresho byanyu by’ikoranabuhanga.
 
4. Hora uvugurura porogaramu ukoresha zihore ku gihe
Guhora ushyira ku gihe ibikoresho by’ikoranabuhanga byose ukoresha mu kigo cyawe, bizagufasha kuziba ibyuho by’umutekano w’ikoranabuhanga bigenda bivumburwa bundi bushya, bityo bitume ibikoresho byawe bitibasirwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga.

 

Genzura ko igihe cyose hari amavugururwa yasohotse namwe muhita muyakora.
 
5. Hora ubika amakuru yawe mu bundi bubiko
Kubika amakuru yawe ahandi, bivuze kugira kopi nyinshi z’amakuru yawe ahantu henshi hatandukanye na murandasi yo mu kigo cyawe. Igihe uramutse winjiriwe, ubwo bubiko bundi nibwo buzagufasha kongera kubona amakuru yawe igihe yangijwe cyangwa yafatiriwe n’abajura bo ku ikoranabuhanga.

10 June 2022

© 2024 National Cyber Security Authority