Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Ni ukubera iki ibigo bikwiriye kugira ubundi bubiko bw’amakuru?

Ubundi bubiko bw’amakuru/ data backup ni iki?
 
Ubundi bubiko bw’amakuru ni uburyo bwose bwo gukora kopi z’amakuru ku kindi gikoresho cy’ikoranabuhanga kugirango uyarinde igihe haba habayeho Ibiza, impanuka cyangwa ibitero byo ku ikoranabuhanga.
 
Kubera iki hakenewe ubundi bubiko bw’amakuru?
 
Ububiko bw’amakuru bufitiye akamaro cyane ikigo. Ubujura bwo ku ikoranabuhunga nk’ibitero nka Ransomuweya bishobora kwibasira nk’amakuru y’ubucuruzi usanga akunze kuboneka cyane ku ikoranabuhanga akaba yatakazwa igihe icyo aricyo cyose. Ubundi bubiko bw’amakuru rero ni nk’intwaro buri kigo cyagakwiye kugira kugirango kirwane no kudatakaza amakuru y’ingenzi.
 
Ni izihe mpamvu zikunze gutera itakazwa ry’amakuru?
 
  • Ikosa ry’umuntu
 
Abakozi ntago Babura gukora amakosa, kandi amwe muri ayo makossa ashobora kugira ingaruka zikomeye. Umukozi atabizi, ashobora kwangiza amadosiye y’ingenzi cyangwa akaba yasiba amakuru yari ingenzi ku kigo cyawe.
 
  • Virusi na maliweya
 
Virusi na maliweya bishobora kwiba cyangwa gusiba amakuru cyangwa bikaba byahagarika ibikorwa bimwe by’ubucuruzi. Akenshi ibikoresho by’akazi byinjirirwa na virusi na maliweya binyuze muri imeli zikururira umukozi gukanda imigereka n’amahuza birimo uburiganya.
 
  • Ibikoresho byibwe cyangwa bitakaye
 
Ibikoresho by’ikoranabuhanga bigendanwa nka mudasobwa, telefoni zigezweho, tableti ndetse n’amakuru abibistwemo bishobora kwibwa.
 
  • Iyangirika rya sisitemu
 
Iyo sisitemu yangiritse hari igihe yanga kongera gukora, bivuzeko uba udashobora kongera kuba wabona amakuru yawe yari muri iyo sisitemu.
 
  • Umuriro w’amashanyarazi
 
Umuriro w’amashanyarazi ushobora kuzimya sisitemu na porogaramu bitunguranye. Ibi ntibiteza igihombo gusa mu gutakaza amakuru utari wakabitse, ahubwo bishobora no gutuma amadosiye wari usanganywe yangirika ku kubera uburyo sisitemu zihagaze zigahita zizima byihuse.
 
Ni gute wabika amakuru yawe ahandi hantu?
 
Ibikoresho by’ikoranabuhanga bigendanywa
 
Uburyo bworoshye ni ukubika amadosiye yawe ku bikoresho bigendanywa nka CDs, DVDs n’ibindi. Ibi bishoboka cyane igihe ari amakuru makeya, ariko iyo amakuru agizwe n’ibintu byinshi ukenera kuyabika ku bintu byinshi bitandukanye cyangwa ugashaka ubundi bwakira ibintu binini buryo bwo kuybika.
 
Disiki yimukanwa/ External hard drive
 
Disiki zimenyerewe cyane mu gukora ubundi bubiko bw’amakuru kuberako byoroshye kuzikoresha kandi zikaba zifite umwanya wo kubikamo uhagije. Ushobora gukura amakuru yawe ku gikoresho cyawe ukayabika kuri disiki ukoresheje umugozi cyangwa ntawo.
 
Ububiko bwa karawudi
 
Aha ntago ubika amakuru yawe ku gikoresho ufite—ari nabyo bigabanya ibyago byo kuba watakaza icyo gikoresho. Ububiko bwa karawudi buguha uburenganzira bwo kugera ku makuru yawe ukoresheje murandasi ahantu hose n’igihe cyose ubishakiye. Ububiko buba ari bunini uko ubishaka, abatanga iyi serivisi bajya banatanga ububiko butagira imipaka.
 
Ubundi bubiko bwifashishwa mugihe cy’ibiza/ Remote disaster recovery sites
 
Ububiko bwifashishwa mu gihe cy’ibiza ni ahantu ikigo gishobora kwifashisha igihe habaye ihungabanwa ry’umutekano wa sisitemu zacyoo cyangwa se habayeho ibiza.  
Uburyo bwo gusubirana amakuru bwo mu kigo imbere bugenzurwa n’ikigo ariko uburyo bwo gusubirana amakuru hanze y’ikigo buenzurwa n’abandi bantu bo hanze batanga iyo serivisi.
 
Ubu buryo bwose bwo kubika amakuru bugomba guhora bukorerwa isuzuma kugiraho hizerwe neza ko bukora neza kandi bwizewe.
 
Ni gute wabika amakuru yawe mu bundi bubiko?
 
Hora ukora ubundi bubiko bw’amakuru yawe y’ingenzi rimwe mu masaha 24 ukoresheje ububiko butari ku murongo wa murandasi, ububiko bwa karawudi cyangwa ububiko wifashishwa mu gihe cy’ibiza, kugirango ugire kopi y’amakuru yawe ibitse hanze y’umuyoboro wa murandasi w’ikigo cyawe.

01 January 2022

© 2024 National Cyber Security Authority