Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Serivise z’ubutumwa bwihuta: Ibitero bizibasira n’uburyo bwo kubyirinda

Kimwe n’ibindi bintu byinshi dukorera kuri murandasi, serivisi zo kohererezanya ubutumwa zifite nazo ibyago byo kwibasirwa, abazikoresha baba bakwiriye kumenya. Hano tugiye kwibanda ku bitero bikunze kwibasira abakoresha ubutumwa bwanditse kugirango tubashe kumenya gukoresha neza izo mbuga dutekanye.
 
Ihohoterwa ryo kuri murandasi (online grooming)
 
Ihohoterwa ryo kuri murandasi ni igitero gikunda kwibasira abakoresha serivisi z’ubutumwa ku mbuga z’koranabuhanga. Akenshi rikorerwa abana, ugasanga umuntu bahuriye ku ikoranabuhanga yamwigizeho inshuti ndetse yamwubatsemo icyizere, ariko agamije kumuhohotera cyangwa se kumusunikira mu kandi kaga.
 
Uko twakwirinda ihohoterwa ryo kuri murandasi:
 
1. Kurikirana umenye uwo umwana aganirira na we kuri murandasi
Ibi bigufasha kuba wamenya igihe bagiye guhura n’ingorane.
 
2.  Shishikariza abana kugirana ibiganiro gusa n’abantu basanzwe azi mu buzima busanzwe
Kuganira gusa n’abantu azi bizatuma umwana agira umutekano wizewe igihe ari kuri murandasi.
 
3. Menya imbuga na serivisi abana basura, izo basabaho ubucuti, izo bakurikira n’izo biyandikishamo
Kuba bugufi bw’umwana igihe akoresha ikoranabuhanga, bizagufasha gukurikirana ibyo bakorera kuri murandasi umunsi ku munsi.
 
Ni ngombwa cyane gukurikiza aya mabwiriza, ariko nanone ukirinda gukarira abana, ahubwo ugahitamo uburyo bw’ibiganiro, ukabigisha neza ibyago bashobora guhura nabyo igihe bakoresheje nabi murandasi nuko babyirinda.
 

 

Kwibasirwa kuri murandasi (cyberbullying)
 
'Cyberbullying' ni itotezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Usanga rigaragara cyane mu butumwa bwandikwa hagamijwe gutera ubwoba, kurakaza cyangwa gutesha agaciro abarimo kuvugwaho.
 
Uko twakwirinda 'cyberbullying':
 
1.  Rinda konti yawe ukoresha uburyo bukomatanije bukwemerera kuyinjiramo kugirango hatagira ukwinjirira akagira amakuru atangaza mu izina ryawe.
Iyo konti yawe yinjiriwe, umuntu ashobora gutangaza amakuru mu izina ryawe, agamije gusa kugukoza isoni. Ongerera konti yawe ubwirinzi ukoresha uburyo bukomatanije bukwemerera kwinjira mu makonti yawe y’ubutumwa aho bishoboka hose.
 
2.  Sangiza amafoto akwiriye ku buryo atateza ikibazo igihe akwirakwijwe mu buryo utari witeguye
Iyo ikintu kigeze kuri murandasi ninkaho kiba kizagumaho burundu. Sangiza amafoto wumva ko ashobora kutazagutera guseba mu gihe kizaza.
 
3.  Banza utekereze mbere yo kugira icyo usangiza abandi kuri murandasi
Fata igihe utekereze ku kintu ugiye gusangiza abandi ku ikoranabuhanga, wishyiraho ikintu gishobora kwangiza izina ryawe cyangwa cyakwifashishwa mu kukwibasira.
 
4. Shyiraho igenamiterere bwite ku ma konti yawe
Kugena ko umwirondoro wawe ubonwa gusa n’inshuri zizewe, bizagufasha gukumira abo baba bagendereye ikibi kubona amakuru yawe.
 
 
Gutotezwa (cyber-stalking)
 
'Cyber-stalking' ni ukwibasirwa binyuze mu ikoranabuhanga ni ugukoresha nkana sisitemu z’ikoranabuhanga utoteza cyangwa ukora iterabwoba rigamije gushyira undi muntu mu kaga.
 
Uko twakwirinda 'cyber-stalking':
 
1.  Gena igenamiterere bwite rya konti yawe kugirango utange uburenganzira ku wemerewe kureba ubutumwa utambutsa
Kora ku buryo ugenzura igenamiterere bwite rya konti yawe, uhitemo abemerewe kureba amakuru utangaza. Guhitamo abemerewe kureba ubutumwa utangaza, bizatuma abatari ngombwa cyangwa abo utifuza badashyikirana nawe.
 
2.  Irinde gutangaza amakuru yawe bwite muri rusange
Gutangaza muri rusange amakuru bwite nk’agendanye n’aho utuye, nimero ya telefoni, itariki y’amavuko cyangwa amazina y’abagize umuryango wawe, bituma abatakuzi batakumenyaho amakuru menshi bashobora kwifashisha mu kuguhohotera. Irinde gusangiza mu buryo bwose buri rusange bene ayo makuru.
 
3.  Sangiza gusa amakuru bwite nka nimero ya telefoni mu butumwa bwihariye (Personal Message)
Igihe ari ngombwa ko usangiza abantu amakuru yawe bwite ku mbuga zawe, hitamo uburyo bwo kubikora mu butumwa bwihariye kuri buri muntu, aho kuba muri rusange.
 
4.  Emerera gusa kwakira ubucuti cyangwa se gukurikirwa n’abantu uzi kugirango wizere ko ushyikirana n’abantu bizewe.
Gutuma abantu utazi kwinjira mu rusobe rwábo muganira, ni nk’umuryango ukinguriwe igitero cyo kwibasirwa. Rinda umwirondoro wawe uhitamo guhuza urugwiro n’abantu bizewe.

 

 

Kutagira uburyo bwo kuzimiza ubutumwa hagati y’uwohereje n’uwakiriye ubutumwa
Genzura ko service zose z’ubutumwa ukoresha zifite uburyo bwo kuzimiza bwerekana gusa ko uwo muganira gusa ariwe ubona ubutumwa wohereje. Udafite ubu buryo, abajura bo ku ikoranabuhanga bashobora guhagararamo hagati bagasoma ubutumwa bwari bwoherejwe mu ibanga.
 
Mbere yo kugira serivisi z’ubutumwa wiyandikishamo, soma amabwiriza agenga iyo serivisi, urebe ko ikoresha uburyo bwo kuzimiza kugirango wizere umutekano w’amakuru yawe.
 
 
Ubutumwa bwa fishingi
Nkuko ubutumwa bwa imeli, ubutumwa bwa telefoni no guhamagara bishobora gukoreshwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga, ni nako ubutumwa bwihuse bushobora gukoreshwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga bohereza amahuza n’imigereka itizewe, bagamije kwiba amakuru bwite nk’agendanye námakarita ya banki cyangwa se amagambo y’ibanga.
 
Ntugakande na rimwe ku miyoboro cyangwa imigereka yoherejwe n’abantu utazi cyangwa iyo utari utegereje. Kuko ibi bitero bishobora gusa nk’ibyoherejwe n’abantu usanzwe uzi b’inshuti igihe konti zabo zinjiriwe.
 

12 May 2022

© 2024 National Cyber Security Authority