Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Sobanukirwa iby’ingenzi ku genamiterere bwite ku mbuga nkoranyambaga

Imbuga nkoranyambaga zitegekwa gushyiraho amabwiriza agenga amakuru bwite no guha abazikoresha amahitamo yo kuba bagena igena miterere ryabo bwite.
 
Ibi biterwa nuko amakuru yabaye nk’ifaranga rigezweho, kandi amakuru bwite aboneka hose ku mbuga nkoranyambaga aba ashobora kuba yakwinjirirwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga bakayakoresha mu bikorwa b’uburiganya.
 
Gusoma amabwiriza agenga amakuru bwite kuri buri rubuga rw’imbuga nkoranyambaga usura, ni umuco mwiza ugufasha kumva ibyo ba nyiri urubuga bakoresha amakuru yawe mbere yuko utangira gusangiza amakuru yawe kuri urwo rubuga.
 
Aha turavuga bimwe by’ingenzi muri ayo mabwiriza, n’andi makuru agendanye n’imbuga nkoranyambaga ziha amahitamo abazikoresha yo kwirindira amakuru bwite.
 
Snapchat

 

Snapchat yegeranya amakuru utanga, amakuru babonaigihe ukoresheje serivisi zabo, ndetse n’amakuru yawe bakura ku bandi bantu cyangwa ahandi hantu.
 
Urugero, nko ku makuru utanga, Snapchat igusaba gutanga amakuru yawe bwite nk’amazina, ijambo ry’ibanga n’ibindi, igihe ugiye kwinjira muri servisi zabo.
 
Amakuru babona igihe urimo ukoresha serivisi zabo ashingiye cyane kubikorwa ukorera kuri iyo porogaramu. N’aho aturuka ahandi hantu ni amakuru bakura kuzindi mbuga bakorana, ku bamamaza cyangwa ahandi.
 
Iyo ukoresheje porogaramu ubwayo, Snapchat iguha uburyo bwo guhitamo uwo wifuza ko yabona konti yawe. Niba ukeneye guhindura igenamiterere, ushobora gukanda buto iri ahari umwirondoro, ugafungura igenamiterere ukamanuka ahanditse ibibazo bitangirwa na: “Ni nde washobora ...”.
 
Uhasanga mahitamo atandukanye:
  • Ninde wemerewe kunyandikira?
  • Ninde ushobora kunyohrereza imenyesha?
  • Ninde ushobora kubona inkuru yanjye?
  • Niinde ushobora kubona aho mperereye?
  • Ninde ushobora gukoresha kamera yanye mu gufotora?
  • Ninde ushobora kumbona mu buryo bwihuse?
 
Twitter
 
Politiki y’amakuru bwite ya Twitter, yerekana ko niyo gusa waba ureba ku rubuga rwabo udafitemo konti babona amakuru yawe bwite agendanye n’ubwoko bw’igikoresho cy’ikoranabuhanga urimo gukoresha, na aderese ya IP ukoresheje. Amakuru y’inyongera aba akenewe mu gufunguza konti nkuko bigenda ku zindi mbugankoranyambaga.
 
Twitter ikoresha tweets zawe, izo wasomye n’izo wakunze, n’izo wongeye ukohereza, n’andi makuru anyuranye mu kugenzura ibintu ushobora kuba ukunda, imyaka yawe se, n’ibindi bimenyetso kugirango bajye bahora bakwereka ibindi bisa nk’ibyo ukunda. Aya makuru kandi ashobora gukosorwa cyangwa guhindurwa igihe icyo aricyo cyose.
 
Mu gihe ukoresha iyi porogaramu, Twitter iguha uburenganzira bwo kugena igenamiterere bwite, wihitiramo niba tweets zawe zishyirwa kumugaragaro cyangwa zirindwa. Tweets zo ku mugaragaro zibonwa na buri wese uri kuri iyo porogaramu, mu gihe izirinzwe zibonwa gusa n’abantu wemereye ko bakurikira konti yawe.
 
Mu kurinda tweets zawe, kanda ahari akamenyetso (ŸŸŸ) ubundi ujye mu igenamiterere bwite (Settings and Privacy). Jya ahajyanye no kuyobora ndetse no gusangiza abandi (Guidence and tagging) ukurikizeho ahagendanye no kurinda tweets zawe (Protect your tweets).
 
Instagram
 
Amabwiriza y’igenamiterere ryihariye kuri Instagram ivuga ko porogaramu yabo ibika amakuru yose utanga, ajyanye n’imiyoboro ya murandasi ukoresha, uko ukoresha serivisi zabo, amakuru y’ihererekanya ry’ubucuruzi  n’amakuru y’ibyo abandi bakora n’ibyo bagutangazaho.
 
Instagram yemerera nayo abayikoresha guhitamo kugaragaza umwirondoro wabo kumugaragaro cyangwa kuwuhisha. Kugirango ubashe kudashyira konti yawe ku mugaragaro igihe ukoresha Iphone cyangwa Android, kanda ku ifoto iri ku mwirondoro wawe  hasi iburyo, ubundi ukande uturongo dutatu dutambitse  turi hejuru iburyo ubundi ukande ahari igenamiterere. Kanda ahanditse “Privacy” ubundi hasi ahanditse igenamiterere bwite (Account Privacy), kanda wemeze mu gasanduku gahari kajyanye n’igenamiterere bwite.
 
Facebook
 
Facebook yegeranya amakuru yawe mu bigendanye n’ibi bikurikira:
  • Ibyo uyikoreraho n’amakuru utangaza
  • Amakuru agendanye n’imiyoboro ya murandasi ukoresha
  • Amakuru agendanye n’uburyo bwo kwishyura
  • Amakuru agendanye nígikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga
  • Amakuru agendanye n’imbuga usura na porogaramu zikoresha serivise zacu
  • Amakuru agendanye n’abandi bantu duhuriyeho
  • Amakuru agendanye n’izindi sosoyete ziri kuri facebook
 
Guhindura igenamiterere bwite rya Facebook, bigendana n’umwirondoro wawe. Kanda ahari ka mpandeshatu gato hejuru iburyo, uhitemo igenamiterere. Uhereye aho hitamo igenamiterere bwite ukurikije lisiti iri hejuru ibumoso, uhindure igenamiterere rusange.
Kuri iyo paji, ubasha kubona abantu bashobora kubona ibyo wasangije abandi. Aha ushobora kubihindura ugiye iburyo ahanditse “ninde ushobora kubona ibyo ngiye gusangiza abandi?” Ugakurikizaho guhitamo muri ibi:
 
  • Abantu bose
  • Inshuti
  • Inshuti zimwe ukuyemo
  • Njyewe gusa
  • Inshuti z’umwihariko
  • Guhitamo, ibisanzwe
 
Facebook yemerera abayikoresha guhisha amwe mu makuru bwite ntagaragare ku mwirondoro wabo. Mugukora ibi, jya ahabanza kuru papuro rwa Facebook, ukande izina ryawe hejuru ibumoso, ubundi ushyireho guhindura. Uhereye aho ushobora guhitamo cyangwa ugakuraho amakuru wumva utifuza ko asangizwa ku mugaragaro nk’aho ukorera, aho wize, aho uherereye, telefoni zawe, n’ibindi.

04 January 2022

© 2024 National Cyber Security Authority