Sobanukirwa iby’ingenzi ku genamiterere bwite ku mbugankoranyambaga
Imbugankoranyambaga zitegekwa gushyiraho politiki igenga amakuru bwite no guha abazikoresha amahitamo yo kuba bagena igena miterere ryabo bwite.
Ibi biterwa nuko amakuru yabaye nk’ifaranga rigezweho, kandi amakuru bwite aboneka hose ku mbuga nkoranyambaga aba ashobora kuba yakwinjirirwa n’abajura bo ku ikoranabuhanga bakayakoresha mu bikorwa b’uburiganya.
Gusoma politiki igenga amakuru bwite kuri buri rubuga rw’imbugankoranyambaga usura, ni umuco mwiza ugufasha kumva ibyo ba nyiri urubuga bakoresha amakuru yawe mbere yuko utangira gusangiza amakuru yawe kuri urwo rubuga.
Aha turavuga uburyo bunyuranye bw’ingenzi bw’izo pilitiki, n’andi makuru agendanye n’imbugankoranyambaga ziha amahitamo abazikoresha yo kwirindira amakuru bwite.
Ninde ushobora gukoresha kamera yanye mu gufotora?
Ninde ushobora kumbona mu buryo bwihuse?
Twitter
Politiki y’amakuru bwite ya Twitter, yerekana ko niyo gusa waba ureba ku rubuga rwabo udafitemo konti babona amakuru yawe bwite agendanye n’ubwoko bw’igikoresho cy’ikoranabuhanga urimo gukoresha, na aderese ya IP ukoresheje. Amakuru y’inyongera aba akenewe mu gufunguza konti nkuko bigenda ku zindi mbugankoranyambaga.
Twitter ikoresha tweets zawe, izo wasomye n’izo wakunze, n’izo wongeye ukohereza, n’andi makuru anyuranye mu kugenzura ibintu ushobora kuba ukunda, imyaka yawe se, n’ibindi bimenyetso kugirango bajye bahora bakwereka ibindi bisa nk’ibyo ukunda. Aya makuru kandi ashobora gukosorwa cyangwa guhindurwa igihe icyo aricyo cyose.
Mu gihe ukoresha iyi porogaramu, Twitter iguha uburenganzira bwo kugena igenamiterere bwite, wihitiramo niba tweets zawe zishyirwa kumugaragaro cyangwa zirindwa. Tweets zo ku mugaragaro zibonwa na buri wese uri kuri iyo porogaramu, mu gihe izirinzwe zibonwa gusa n’abantu wemereye ko bakurikira konti yawe.
Mu kurinda tweets zawe, kanda ahari akamenyetso () ubundi ujye mu igenamiterere bwite (Settings and Privacy). Jya ahajyanye no kuyobora ndetse no gusangiza abandi (Guidence and tagging) ukurikizeho ahagendanye no kurinda tweets zawe (Protect your tweets).
Instagram
Politiki y’’igenamiterere ryihariye kuri Instagram ivuga ko porogaramu yabo ibika amakuru yose utanga, ajyanye n’imiyoboro ya murandasi ukoresha, uko ukoresha serivisi zabo, amakuru y’ihererekanya ry’ubucuruzi n’amakuru y’ibyo abandi bakora n’ibyo bagutangazaho.
Instagram yemerera nayo abayikoresha guhitamo kugaragaza umwirondoro wabo kumugaragaro cyangwa kuwuhisha. Kugirango ubashe kudashyira konti yawe ku mugaragaro igihe ukoresha Iphone cyangwa Android, kanda ku ifoto iri ku mwirondoro wawe hasi iburyo, ubundi ukande uturongo dutatu dutambitse turi hejuru iburyo ubundi ukande ahari igenamiterere. Kanda ahanditse “Privacy” ubundi hasi ahanditse igenamiterere bwite (Account Privacy), kanda wemeze mu gasanduku gahari kajyanye n’igenamiterere bwite.
Facebook
Facebook yegeranya amakuru yawe mu bigendanye níbi bikurikira:
Ibyo uyikoreraho n’amakuru utangaza
Amakuru agendanye n’imiyoboro ya murandasi ukoresha