Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Social engineering: Ni gute wakwirinda kugerwaho n’icyi gitero?

Social engineering ni iki?
 
Social engineering ni igitero cy’uburiganya gituruka ku bajura bo ku ikoranabuhanga bagamije koshyoshya abantu ngo batange amakuru bwite, noneho abo bajura babone ubushobozi bwo kubona imiyoboro y’amakuru cyangwa gushyira amavirusi mu bikoresho byabo.
 
Social engineering ni igitero kibangamiye cyane ikoranabuhanga, kandi gifite umwihariko mu kuba gikaze kuko gikorwa hadasabwe ikoranabuhanga rihambaye, ahubwo gishobora gukorwa na buri muntu wese, apfa kuba gusa afite uburyo cyangwa igikoresho cy’itumanaho n’igitekerezo cyo kuriganya.
 
 
Ni gute igitero cya Social engineering gikorwa?
 
Ubwoko bw’iki gitero bugeza kugutanga amakuru y’ibanga, gufungura imiyoboro y’amakuru no gushyira amavirusi mu gikoresho cyawe kibamo:
 
Rukuruzi (Baiting)
Amasezerano y’ibinyoma aba yakozwe kugirango akurure uwagabweho igitero
 
Fishingi (Phishing)
Kuvogera imeli, telefoni, ubutumwa bugufi, imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho ngo ushukashuke ababikoresha.
 
Urwitwazo (Pretexting)
Guhimba inkuru cyangwa urwitwazo hagamijwe kwemeza ugabweho igitero gukora ibyo asabwe.
 
Piggybacking/Tailgating
Ufite uburenganzira yemerera utabufite kwinjira ahantu habujijwe.
 
Scareware
Gushyira ku nkeke umuntu hakoreshejwe iterabwoba ry’ibinyoma bihimbano kugirango umukururire mu gukora ibyo asabwe.
 
Kwinjirira imeli z’akazi (Business email compromise)
Abajura bo ku ikoranabuhanga bashobora kwinjira muri imeli z’akazi bagakururira abakozi mu bikorwa by’uburiganya.
 
Ni ibihe bimenyetso by’igerageza ry’igitero cya Social engineering?
 
  • Ubwihutirwe budasanzwe cyangwa gusabwa ubufasha bw’ako kanya
  • Ubusabe bwo gushaka gukora igenzura ry’amakuru
  • Ukuvugisha yigize inshuti birenze cyangwa wumva ashishikaye cyane
  • Ukuvugisha iyo ugize icyo umubaza wumva afite ubwoba bwinshi
  • Inkuru ikabije kuba nziza ku buryo birenze ukuri
  • Ukuvugisha atinda cyane ku byago biri bukubeho nudakora ibyo avuze.
 
Ni gute wakwirinda igitero cya Social-engineering
 
1. Hora ugenzura cyane isoko y’amakuru wakira
 
Igihe cyose ugize amakenga, banza ugenzure kabiri isoko y’amakuru uhawe.
 
Nko kuri email, reba neza umutwe wayo wongere ugenzure imeli kandi urebeye kuzizewe. Kuri telefoni, hamagara ikigo cyavuzwe unyuze kuri nimero iri ku rukuta rwabo rwa murandasi ubanze ubabaze ibyo wabwiwe, umenye ukuri kwabyo.
 
2. Ntugahubukire guhita ugira icyo ukora
 
Genza gake, ufate umwanya wo kubanza kugenzura inkuru uhawe. Abajura bo ku ikoranabuhanga baziko ubwihutirwe buhita butuma udatekereza neza. Fata umwanya wawe, gutekereza bizagufasha kumva neza niba koko ibyo ubwiwe ari ukuri cyangwa niba harimo uburiganya.
 
3. Koresha akayungurura imeli ( Email spam filter )
 
Cyane kuri fishing ya imeli, spam filter izagufasha kumenya amadosiye, amahuza n’imyorondoro by’uburignya. Ushobora gukurura spam filter ya imeli ku ikoranabuhanga ku muguzi wizewe, cyangwa ukavugana n’ikigo ukorera bakaba bashyiramo spam filter ya imeli ku bakozi bose. 
 
4. Rinda ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga
 
Kurinda ibikoresho byawee by’ikoranabuhanga bizagabanya uburemere igitero cy’ikoranabuhanga cyagira kikugezeho. Rinda ibikoresho byawe muri ubu buryo:
 
  • Shyiramo antivirusi na porogaramu z’ubwirinzi
  • Hora usikana ukoresheje antivirusi
  • Hora ukora amavugururwa uko ubisabwe ako kanya
  • Koresha uburyo bukomeye mu kwinjira mu bikoresho byawe
 
5. Menyekanisha ibikorwa byose biteye inkeke ako kanya ukibibona
 
Igihe cyose uhuye n’igikorwa icyo aricyo cyose giteye inkeke haba kuri imeli, telefoni, ubutumwa bugufi cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho, bimenyeshe inzego zibishinzwe mbere yo gusubizanya n’abantu utazi. 
 
Niba uri umukozi, bibwire abashinzwe ikoranabuhanga cyangwa umutekano w’ikoranabuhanga mu kigo ukorera.
 
Ku bandi, ushobora guhita utanga amakuru y’igitero cy’ikoranabuhanga icyo ari cyo cyose ku kigo NCSA ukoresheje umurongo utishyurwa 9009.

17 August 2022

© 2024 National Cyber Security Authority