Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

U Rwanda Rwashyizeho Itegeko Rishya Ryerekeye Kurinda Amakuru Bwite y’Umuntu

KIGALI, RWANDA: Itegeko ry’u Rwanda ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 15 Ukwakira 2021. Kimwe mu by’ingenzi bigaragara muri iryo tegeko ni uko amakuru bwite y’umuntu adashobora gukusanywa, kubikwa no gutunganywa nyiri ubwite atabanje kubyiyemerera ku buryo busonanutse kandi butarimo urujijo, ibi bikaba bishimangira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
 
Kuba iri tegeko ryarashyizweho, byatumye u Rwanda rwubahiriza ibipimo mpuzamahanga ngenderwaho mu kurinda amakuru bwite, cyane ko ibyo bipimo ari umusingi w’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri iki gihe, bikaba binagira uruhare mu koroshya serivisi zirimo iz’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, izijyanye n’ibikorwa by’imari ndengamipaka n’izindi zinyuranye zitangirwa kuri murandasi.
 
Iryo tegeko rigamije intego z’ibanze zikurikira:
  • Guha abaturage ububasha ku birebana n’amakuru bwite yabo
  • Kwimakaza ikwirakwizwa ry’amakuru mu buryo bwizewe kandi bufite umutekano, haba mu gihugu cyangwa mu mahanga
  • Gufasha ibigo biriho n’abifuza gushora imari gusobanukirwa imikorere ikwiye no guha ibigo bito n’ibiciriritse amahirwe yo gutera imbere
  • Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no ku micungire inoze y’amakuru mu bucuruzi

 

Ni muri urwo rwego Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Nyakubahwa Paula Ingabire, yagize ati: “Umuvuduko w’impinduka mu by’ikoranabuhanga ugaragara muri iki gihe, haba mu bigo bya Leta n’iby’abikorera, usaba ingamba zihoraho kandi zihuriweho mu rwego rwo kurinda amakuru. Iri tegeko ni umusingi wo kubakiraho mu guhindura u Rwanda sosiyete yubakiye ku mutekano w’amakuru, hakorwa ku buryo abafatanyabikorwa b’ingenzi bose, uhereye ku bigo bya Leta, baba icyitegererezo ndashyikirwa mu kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu.”
 
Bitewe n’iterambere rimaze kugerwaho mu rwego rwa inovasiyo mu by’ikoranabuhanga no mu bucuruzi ndengamipaka bushingiye ku ikoranabuhanga, amategeko anoze yerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu arakenewe cyane kuko ari yo afasha kubyaza umusaruro ukwiye ibikorwa by’ubukungu ndengamipaka hirya no hino ku isi hashyirwa mu bikorwa intego yo kurinda amakuru bwite y’abantu.
 
Kutubahiriza amategeko arengera amakuru bwite, haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga, bishobora kubangamira ibigo biri mu Rwanda bigatuma bidahabwa umwanya mu bikorwa by’ubucuruzi ndengamipaka ndetse bikanatuma habaho kwisubiraho ku bashoramari b’abanyamahanga bifuza gushora imari mu bigo biri mu Rwanda bifuzaga kubyaza umusaruro amahirwe u Rwanda rutanga mu korohereza abashoramari, cyane cyane binatewe n’uko bazi ko u Rwanda ari igicumbi cy’ihangiro ry’ibishya mu rwego rw’ikoranabuhanga.
 
Iri tegeko rije nyuma y’ibiganiro nyunguranabitekerezo byaguye byari byaratangiye muri Mutarama 2020 bitangijwe n’Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itimanaho n’Isakazabumenyi (RISA) ku bw’inkunga y’Ikigo gishinzwe Impinduramatwara ya Kane mu Bukungu mu Rwanda (C4IR Rwanda).

 

Madamu Crystal Rugege, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo C4IR Rwanda, cyikaba umufatanyabikorwa kumiyoborere y'Ikoranabuhanga ku isi nihuriro ryubukungu kwisi (World Economic Forum) yagize ati: “Iri tegeko ni intambwe ikomeye u Rwanda ruteye kuko ruzashobora guhangana mu bikorwa by’ubukungu bisanganya isi. Kugira uburyo bunoze bw’imicungire y’amakuru bufasha guteza imbere guhanga ibishya n’ihanahanamakuru ku buryo ndengamipaka ni ikintu cy’ingenzi gifasha kugera ku byiza byose byo mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu dukesha ikoranabuhanga rigezweho, nk’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge muntu butari karemano (artificial intelligence), riba rishingiye ahanini ku bwinshi bw’amakuru.”
 
Ni nde urebwa n’iri tegeko?
  1. Umuntu ku giti cye n’ibigo byashinzwe cyangwa bifite ibyicaro mu Rwanda, bitunganya amakuru bwite ya nyiri ubwite uri mu Rwanda (ntabwo ari abenegihugu gusa).
  2. Umuntu ku giti cye utadtuye mu Rwanda n’ibigo bidafite icyicaro mu Rwanda, ariko utunganya amakuru bwite ya ba nyiri ubwite bari mu Rwanda.
 
Incamake y’ibizakorwa mu gihe cy’amezi 24 ari imbere mu rwego rwo kubahiriza iri tegeko
  • Ibikorwa by’ubukangurambaga ku birebana n’uburenganzira bwo kurindirwa amakuru bwite n’imibereho bwite
  • Gutegura ingamba ry’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’ingenzi
  • Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko mu bigo byose bya Leta
  • Gushyiraho uburyo bwo gufasha ibigo by’ingeri zitandukanye kugira ngo:
    • Bishobore kurinda umutekano w’amakuru bifite
    • Gushyiraho ingamba na politiki zabyo bwite mu kurinda umutekano w’amakuru
  • Gushyiraho uburyo buhamye bufasha kubahiriza ibisabwa kubufatanye n’ibindi bihugu
  • Gutanga amahugurwa mu nzego za Leta n’iz’abikorera
 
Iyemezwa ry'iri tegeko ritangira urugendo rw'imyaka 2 y’inzibacyuho kungira ngo abo bireba bahuze ibikorwa byabo n’ibiteganywa n’iri tegeko, bityo bigafasha abantu ku giti cyabo n'ibigo gukuoresha icyo gihe gushyiraho ingamaba zo gutunganaya amakuru bwite muburyo bwizewe kandi bufite umutekano. Rishingiye ku mirongo migari inyuranye yo ku rwego mpuzamahanga yo kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, iri tegeko rishyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (NCSA) nk’urwego rushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko. NCSA izakorana n’abafatanyabikorwa bose bireba kugira ngo iri tegeko rishyirwe mu bikorwa mu mezi 24 ari imbere.
 
Muri iki gihe c'yinzibacyuho kizarangira ku ya 15 Ukwakira 2023, NCSA izatangaza ingengabihe igaragaza uko iri tegeko rizagenda rishyirwa mu bikorwa mu byumweru biri imbere aho izerekana iby’ingenzi ibigo bigomba kuba bigezeho kugira ngo hizerwe ko amakuru bifite ari mu mutekano kandi ko byubahiriza ibisabwa muri iyo myaka 2 y’inzibacyuho iteganyijwe.
 
Niba ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa ukaba wifuza kugirana natwe ikiganiro, wakwandikira:
Ghislaine Kayigi
Chief Cybersecurity Standards Officer
National Cyber Security Authority
dpp@ncsa.gov.rw

 

Link to gazetted law:

Official Gazette No Special of 15.10.2021_Amakuru bwite

 

22 October 2021

© 2024 National Cyber Security Authority