Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Uburyo 6 bwagufasha gukorera inama kuri murandasi utekanye

Inama zikoresha iyakure zifatwa nk’ikintu gikomeye mu itumanaho ku bigo byinshi cyangwa ku bantu ku giti cyabo, kuko bifasha abakozi gukomeza bakorana kandi bikabaha ubushobozi bwo gukorera ibirori ku ikoranabuhanga.
 
Ariko, nk’umurongo w’itumanaho ukoreshwa kenshi kandi wizewe, wabaye intego y’abajura b’ikoranabuhanga bagamije kuvangira no kubika ibiganiro abantu bahererekanije bakayakoresha mu buryo bubi.
 
Nkuko turi benshi bakoresha inama z’iyakure muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid 19, abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda bagomba kwemeza ko basobanukiwe kandi bagakoresha uburyo bwiza bwo kurinda umutekano kugira ngo bakore inama zo ku ikoranabuhanga mu buryo butekanye.
 
Hano hari uburyo 6 bwagufasha gukora inama zo ku ikoranabuhanga utekanye.
 
1. Koresha code imwe imwe kuri buri nama
 
Nubwo byoroshye kuba wakoresha code zimwe ku nama zikurikirana, Ni nako byorohera ndetse cyane abajura bo ku ikoranabuhanga igihe baguye ku mwirondoro w’inama yawe, kwinjira mu nama batatumiwemo.
 
  • Ntukongere na rimwe gukoresha umwirondoro wakoreshejwe mu nama, cyane cyane mu gihe cy’inama zikomeye.
  • Genzura ko igenamiterere ry'inama sakazamashusho  ukoresha rigena uburyo bwo gukoresha umwirondoro rukumbi ukwinjiza mu nama, cyangwa ko uzi uburyo bwo kugena kode rukumbi z’inama wowe ubwawe.
 
2. Koresha amajambo banga akomeye
 
Nubwo ibi bisa nk’ibigora bamwe, ariko nanone byongera urundi rwego rw’ubwirinzi, cyane cyane igihe cy’inama zikomeye.  Reba neza niba amagambo banga yawe byibura agizwe n’ibimenyetso 10, bigizwe, n’inyuguti nkuru nini, imibare níbimenyetso (symbols).
 
 
3. Koresha icyumba cyo gutegererezamo
 
Icyumba cyo gutegererezamo giha abatumirwa kugnzura uwinjira mu nama. Nubwo baba bafite ijambo ry’ibanga, abatumirwa bose baba bagomba kubanza guhabwa ikaze n’uwatumiye inama mbere yo kwinjira mu nama.  Ibi bishyiraho urundi rwego rw’ubwirinzi rukumira abantu batemerewe kwitabira inama.
 
4. Irinde gusangiza ku mbuga nkoranyamabaga imiyoboro (Links) y’inama
 
Irinde gusangiza imiyoboro y’inama ku mbuga nkoranyambaga – nubwo izo nama zaba zifunguriye imbaga y’abantu benshi. Iyo wasangije iyo miyoboro ku mbuga nkoranyambaga, ntumenya uwaba yayibonye, ibi rero bishobora gutuma abajura bo ku ikoranabuhanga binjira muri iyo nama. Iyo ubona ko umuyoboro ugomba gusangizwa ku mbuga nkoranyambaga, shyiraho uburyo bwo kwiyandikisha ku buryo byibura ubasha kugenzura abari buze kwitabira.
 
5. During public events, treat the chatroom with caution
 
Ku bikorwa bikorerwa bya rusange bihuza abantu kuri murandasi, genzura neza niba abatumirwa binjirana ubwitonzi aho muganirira. Nk’abajura bigira nk’abasanzwe bitabira inama, bashobora gukoresha urubuga rwo kuganiriraho bakohereza imiyoboro cyangwa imigereka y’uburiganya.
 
Niba ari ibishoboka, ushobora kuba ukuyeho uburyo bw’uruganiriro (chat) kugeza inama irangiye cyangwa kugeza mu gihe cyíbibazo n’ibisubizo, kugirango abari munama bataba bakwibeshya bagakanda ku migireka cyangwa imiyoboro y’ubujura.
 
6. Ntukemerere igenamiterere rigena gusangiza amashusho
 
Mu gihe cy’inama ngufi n’abo mukorana cyangwa n’umuryango, wenda ho warekeraho igitangazamashusho.
 
  • Nk’itegeko risanzwe, ibyiza ni ukwemeza ko uburyo bwo gusangiza amashusho kw’abitabira inama bufunze.
  • Uwatumiye inama, agomba kugira uburyo bwo kugenzura uburyo igihe cyo gusangiza amashusho kibera kugirango hagenzurwe ko inama idasagarirwa n’ibintu bitatumiwe.
 
 
 

 

 

01 October 2021

© 2024 National Cyber Security Authority