Uburyo 6 bwiza bwo kubungabunga porogramu zisakaza amakuru kuri interineti
Porogramu zisakaza amakuru kuri interineti (Browser Extensions) zishobora gutuma urubuga rwawe rukora neza, kuko zongeraho ibintu by'ingirakamaro. Ariko nanone, zishobora guteza icyuho mu bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga, kuko akenshi kugira ngo zikore bizisaba kwinjirira amakuru washakishije ku ikoranabuhanga n’amakuru yawe bwite.
Iyo porogaramu ukoresha itizewe cyangwa yinjiriwe, ishobora gukoreshwa mu kwiba amakuru y'ibanga, kugenzura ibikorwa byawe cyangwa gushyira kode yangiza mu gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga. Kugira ngo ukomeze kugira umutekano, ni ngombwa gukurikiza uburyo bwizewe mu gihe ukoresha porogramu zisakaza amakuru kuri interineti.
Koresha Porogramu zisakaza amakuru kuri interineti (Browser Extensions) zizewe gusa
Ahantu hizewe cyane wakura Porogramu zisakaza amakuru kuri interineti ni ku masoko yemewe nka Chrome Web Store, Firefox Add-ons, cyangwa Apple App Store. Ayo masoko abanza gukora igenzura ry’ibanze ry’umutekano wa porogramu bacuruza, bakazikuramo ibyahungabanya umutekano wazo.
Irinde gukoresha porogramu zitazwi cyangwa zivuye ku masoko atizewe, kuko zishobora kuba zifite virusi, porogaramu z’ubutasi (spyware), cyangwa ikindi cyakwangiza amakuru yawe.
Suzuma icyo usabwa (permissions) mbere yo gushyira porogaramu mu gikoresho cyawe
Mbere yo kwemeza ishyirwa rya porogaramu mu gikoresho cyawe, banza urebe neza icyo usabwa. Niba iyo porogaramu igusaba kwinjira mu makuru yawe yose, aho amakuru yawe abikwa muri mudasobwa, cyangwakwinjira mu makuru y’ibyo wasuye ku mbuga (browsing history), banza wibaze niba ibyo bikenewe koko.
Uburenganzira busesuye cyangwa budafitanye isano n’icyo porogaramu igamije bushobora gutuma ikusanya amakuru y’ibanga cyangwa igahungabanya umutekano w’imbuga zari zizewe. Kwibuka gusuzuma ibi ni intambwe ikomeye mu kurinda umutekano w’ikoranabuhanga.
Ibuka gushyira porogaramu yawe ku gihe
Amavugurura y’umutekano (Security patches) akosora ibyuho bishobora kwifashishwa n’abagizi ba nabi. Ni ingenzi cyane kwemera amavugurura yikoresha (automatic updates) no guhora ukora igenzura kugira ngo urebe niba hari porogaramu zishaje cyangwa zitagikenewe. Siba porogaramu zitagikurikiranwa n’abazikoze, kubera ko ziba zitagishobora kubona amavugurura y’ingenzi, kuko zishobora kuba inzira yoroshye y’abagizi ba nabi.
Ushobora kubona amakuru agezweho ajyanye n’ibyo kwitaho mu by’umutekano mu w’ikoranabuhanga ku rubuga rwa cyber.gov.rw/updates/alerts.
Gabanya umubare wa porogaramu ushyira mu gikoresho cyawe
Buri porogaramu ushyizemo yongera ahantu hashobora kwinjirirwamo n’abagizi ba nabi. Ni byiza kugumana gusa porogaramu zikenewe mu mirimo yawe ya buri munsi, hanyuma ugasiba izidakoreshwa, izashaje, cyangwa izisa n’izindi. Ibi bigufasha kugabanya ibyago byo kwinjirirwa no koroshya imicungire y’umutekano w’ikoranabuhanga.
Kora isuzuma rya buri gihe kuri porogaramu zawe
Fata umwanya buri gihe usuzume porogaramu ziri muri mudasobwa yawe. Reba niba hari ibiteye inkeke nko guhinduka k’uburenganzira (permissions) utari byiteze, kugenda gacye kwa mudasobwa, cyangwa ibica muri mudasobwa bidasanzwe. Porogaramu zishobora guhindagurika, yewe na nyuma yo gushyirwa muri mudasobwa. Gukomezagukurikirana no gusuzuma ni ingenzi cyane.
Itondere amavugurura ashobora kuguteza ingorane
Na porogaramu zizewe zishobora guteza ibibazo iyo zigurishijwe ku bigo bishya cyangwa cyangwa zikavugururwa rwihishwa zigashyirwamo kode mbi. Jya witondera amatangazo mashya atari asanzwe, guhindurirwa aho usura, cyangwa impinduka mu igenamiterere (settings). Niba hari ikintu kidasanzwe ubonye, siba porogaramu ako kanya kandi ubimenyeshe urubuga ruyicuruza niba bishoboka.
10 March 2025