Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Uburyo 7 bwo kurinda abana igihe bakoresha ikoranabuhanga

Nk’abantu bafatwa nk’abanyantegenke, abana bashobora kwibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga nk’iterabwoba, ihohoterwa cyangwa se kuba babona amakuru atabagenewe. Ababyeyi n’abarezi bagomba kuba bafite ubumenyi buhagije kugirango bakurikirane ibyo abana bakorera ku ikoranabuhanga.
Hano hari inama 6 zafasha ababyeyi n’abarezi kurinda umutekano w’abana ku ikoranabuhanga.
 
1. Genzura ko basura gusa imbuga wabageneye
 
Imbuga nyinshi ziriho amakuru yangiza abana, bityo gushaka gusura urubuga rushya byakagombye buri gihe gukorwa n’umubyeyi cyangwa undi murezi. Murandasi iriho amakuru menshi atandukanye, ameza n’amabi. Kubuza abana bawe kuba bahura n’ibibi ni ukugena imbuga bagomba gukoresha ukanabigisha uburyo bazishaka bakazigeraho bo ubwabo. 
 
2. Bigishe ko hari amakuru batagomba na rimwe gusangiza ku ikoranabuhanga
 
Menya neza ko abana urera bazi neza ko batagomba kubwira amazina yabo nyayo, imyaka yabo, amafoto yabo na video zabo, aho batuye, aho biga, aho baherereye abantu batazi bahurira ku ikoranabuhanga, kuberako abajura bo ku ikoranabuhanga bashobora gukoresha ayo makuru bakabagira nabi.
 
3. Genzura ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoresherezwa ahagaragara mu rugo rwawe
 
Kugenzura neza ko ibikoresho by’ikoranabuhanga biherereye aho ahabonwa na bose mu rugo, bituma ababyeyi n’abarezi babasha kugenzura ibyo abana bakorera ku ikoranabuhanga no kugenzura ingaruka bishobora kubagiraho. Igihe kandi hari ibigaragaye bigatuma habaho ibiganiro byagutse hagati y’ababyeyi n’abana ku byo bakorera ku ikoranabuhanga.
 
 
4. Genzura ibyo umwana wawe yashakishije igihe yari kuri murandasi
 
Ababyeyi n’abarezi bagakwiriye kugenzura bihoraho ibyo abana baba bashakishije kuri murandasi mu rwego rwo gukurikirana no kumenya ibyo bakorera ku ikoranabuhanga. Akantu gato gusa kangiza abana bashobora kugwaho kabagiraho ingaruka kandi ntibabikubwire. Igihe ubonye igiteye inkeke mu byo bashakishije, uba ubonye uburyo bwo guhita ubaganiriza bakamenya ko imbuga basuye zitizewe.
 
5. Menya abantu baganira n’abana bawe ku ikoranabuhanga
 
Ihohoterwa ku ikoranabuhanga ni ikibazo gikunze kugaragara cyane mu ihererekanywa ry’ubutumwa bugufi. Genzura ko umwana wawe avugana gusa n’abantu uzi kugirango wizere umutekano we igihe yiga cyangwa yunguka ubumenyi akoresheje ikoranabuhanga.  Baza abana abo baganira n’inshuti nshya bungutse, ndetse nawe ubakurikire ku mbuga bakoresha nk’inshuti, ubashe kujya ugenzura abo basabana nabo umunsi ku munsi
 
6. Bashishikarize gufunga amadirishya (windows and tabs) igihe babonyeho ibidakwiriye
 
Igihe hajemo ikintu gihabanye mu byo barebaga, shishikariza umwana wawe guhita abifunga ako kanya kandi ahite abikumenyesha. Igisha abana bawe ko iyo usuye imbuga zitizewe wibeshye, andi madirishya yerekana ibijya gusa n’ibyo ahita yigaragaza, ubashishikarize kujya bahita bayafunga.
 
7. Gabanya igihe abana bamara  ku ikoranabuhanga
 
Kumara igihe kirenze igikwiriye ku bikoresho by’ikoranabuhanga si byiza ku buzima bw’abana. Dukurikije ubushakashatsi bwakozwe na “OSF Health Care”, Kumara amasaha arenze abiri ku bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora guteza ibibazo binyuranye by’ubuzima ku bana. Gabanya igihe abana bamara ku ikoranabuhanga ubashishikarize ibindi bikorwa nka siporo n’ibindi.

01 April 2022

© 2024 National Cyber Security Authority