Uburyo bwizewe bwagufasha guhaha wifashishije ikoranabuhanga mu minsi mikuru
Igihe cy’iminsi mikuru kigaragaramo ubwiyongere mu kugura ibintu kuri interineti kandi hakanagaragaramo ibyaha byinshi byo kuri interineti. Uko ihererekanya ry’amafaranga ryiyongera, abajura bo kuri interineti bagaba ibiteroby’uburiganya ku bagurira kuri interineti , bagamije kwiba amafaranga n’amakuru y’ibanga.
1. Huza telefoni/ imeli yawe na konti yawe, ujye wakira ubutumwa bukumenyesha ibikozwe kuri kontizawe mu buryo buhoraho.
Hakoreshejwe ubutumwa bugufi (SMS) na imeyili umenyeshwa ako kanya ibikorewe kuri konti yawe ya banki n’iya mobile money. Kubona amakuru ako kanya ni intambwe y’ibanze yo kwirinda.
Jya winjira muri konti zawe ukoresheje porogaramu cyangwa urubuga rwizewe byibura buri cyumweru kugira ngo ugenzure ibyakozwe, aho kwizera gusa amakuru woherejwe muri imeyili Niba ubonye uburiganya: Vugana n’ishami ry’imari (Banki cyangwa Mobile Money) ako kanya ukoresheje nimero yizewe iri ku rubuga rwabo, hanyuma unabikore mu nyandiko.
2. Genzura abacuruzi bo kuri interineti, ushishoje.
Imbuga z’ubucuruzi zo kuri interineti z’impimbano ziba nyinshi mu gihe cy’iminsi mikuru. Kugira ngo wemeze ko ari iz’ukuri:
Reba HTTPS: Reba neza ko umuyoboro w’urubuga utangirana na https:// (inyuguti s isobanura ko urubuga rutekanaye) kandi ko ugaragaza akamenyetso k’ingufuri. Ntugatange amakuru yawe ku rubuga rufite gusa umuyoboro wa http://http://.
Genzura neza izina rya ry’urubuga: Genzura amakosa mato mu nyuguti z’izina ry’urubuga (urugero: amaz0n-deals.com aho kuba amazon.com).
Shakisha amakuru ku mucuruzi: Shakisha amakuru avugwa kuri we ntugatwarwe n’ibiri ku rubuga gusa. Kuba nta aderesi y’aho bakorera, uburyo umukiliya yabageraho, cyangwa politiki isobanutse yo gusubiza ibicuruzwa, ni ikimenyetso gikomeye cy’uburiganya.
3. Ba maso kugira ngo wirinde uburiganya bugamije kukwiba amakuru.
Ubutumwa wohererezwa kuri imeyili n’ubutumwa bugufi (SMS) bugamije kukwiba amakuru, bushobora kwiyitirira serivisi zo gutanga ibicuruzwa, imiryango y’ubugiraneza, cyangwa inshuti ziri mu kaga.