Uko wahahira ku ikoranabuhanga mu mutekano mu gihe cy’iminsi mikuru
Ibitero byo ku ikoranabuhanga byiyongera cyane mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani kuberako abanyarwanda benshi baba barimo guhaha cyane.
Bamwe muri twe bahahira ku ikoranabuhanga, akaba ariyo mpamvu bagirwa inama yo gukurikiza aya mabwiriza ngo barinde umutekano w’amafaranga yabo ndetse n’amakuru yabo y’ibanga.
1. Hora ugenzura kenshi imikorere ya konti yawe ya banki n’iya Mobile Money
Hora ugenzura imikorere ya konti yawe ya banki ukoresheje ikoranabuhanga, ugenzure ihererekanya ryose riyikorerwaho kuri imeli cyangwa ubutumwa bugufi wohererezwa igihe ukosheje serivisi za ‘Mobile Money’, bityo ugenzure ubuziranenge bwa buri hererekanya rikorerwa kuri konti yawe.
Igihe ubonye igikorwa giteye amakenga (nk’amafaranga wakaswe cyangwa ihererekanya utazi) bimenyeshe banki yawe cyangwa ikigo kiguha serivisi za ‘Mobile Money’ ako kanya.
2. Koresha imbuga zo guhahiraho zizwi kandi zizewe
Mu gihe cy’iminsi mikuru, imbuga z’impimbano zigana ibirango by’ibigo byizewe zikagerageza gushuka abantu ngo batange amakuru yabo y’ibanga agendanye na konti yabo, nk’ijambo ry’ibanga cyangwa amakuru ari ku ikarita yo guhahiraho.
Kuterekana uburyo umuntu ashobora kugera kuri bene urubuga
Amakosa y’ikibonezamvugo n’ay’imyandikire
Umubare udasanzwew w’amatangazo yamamaza
3. Itondere abaguhamagara, abakwandikira ubutumwa bugufi cyangwa imeli utabazi
Igeragezwa ry’ibitero bya Fishingi binyuze mu guhamagara kuri telephone, ubutumwa bugufi cyangwa imeli rikunze kubaho mu gihe cy’iminsi mikuru. Aha bashobora kwiyitirira iduka bakakubeshyako hari ibyo wigeze gusaba kugurirayo ukaba utabyibuka, cyangwa bakiyitirira umwirondoro w’umuntu usanzwe uzi bakakubeshya ko bakeneye ubufasha bwihuse.
Igihe wakiriye ubutumwa buvuga ko buturutse ku muntu uzi, jya ubanza ugenzure ukoresheje ubundi buryo niba koko ari uwo usanzwe uzi (Wamuhamagara cyangwa ugahura nawe). Igihe nabwo umuntu akubwiye ko ari iduka wasabyeho ibicuruzwa ukaba utabyibuka, ujye uhita uhagarika kugirana ibiganiro nawe, ahubwo ushake amakuru yizewe kuri iryo duka ukoresheje urubuga rwabo rwizewe.
Murandasi nziramugozi rusange (Public Wi-Fi networks) zigaragaza amakuru yose wohereje igihe urimo kwishyura ku ikoranabuhanga, bivuze ko abajura bo ku ikoranabuhanga bashobora kwitambikamo hagati bakabona amakuru yawe y’ibanga.
Igihe ugiye kwishyura ku ikoranabuhanga, koresha murandasi yizewe ifite ijambo ry’ibanga rikomeye, cyangwa ukoreshe uburyo bwa VPN bugufasha kuzimiza ibyo ukorera ku muyoboro wa murandasi.
4. Itondere uburiganya igihe uhahira kuri murandasi mu gihe cy’iminsi mikuru
Amwe mu masezerano yo ku ikoranabuhanga asaba bumwe mu buryo bwo kwishyurira mbere ni ayo kwitonderwa. Amwe mu matangazo yamamaza akurikira, ashobora kunyuramo ibitero bw’uburiganya:
Amatangazo y’ubukerarugendo
Amatangazo y’akazi
Amatangazo y’inguzanyo
Amatangazo ya buruse z’ishuri
Abantu barakangurirwa kudakanda ku mahuza yose yohererejwe muri ubwo buryo ahubwo bakavugana n’ikigo cyavuzwe ko aricyo cyatanganze ayo matangazo bakoresheje telefoni zizewe, imbuga zizewe cyangwa imeli bakagenzura ubuziranenge bw’ibyatangajwe.
5. Rinda umutekano wa konti zawe zo ku ikoranabuhanga
Rinda umutekano wa konti zawe uhahiraho ukoresheje:
Uburyo bukomatanije mbere yo kwinjira (MFA)
Gukoresha uburyo bukomatanije mbere yo kwinjira bizagabanya ibyago byo kwinjirirwa n’abajura muri konti yawe, kuberako uko babigerageje kose basabwa kubanza kwemeza koko ko aribo ba nyiri konti. Soma inkuru yacu irambuye kubigendanye n’uburyo wakoresha uburyo bukomatanije mbere yo kwinjira muri konti zawe (MFA).