Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Uko wahahira ku ikoranabuhanga mu mutekano mu gihe cy’iminsi mikuru

Ibitero byo ku ikoranabuhanga byiyongera cyane mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani kuberako abanyarwanda benshi baba barimo guhaha cyane.
 
Bamwe muri twe bahahira ku ikoranabuhanga, akaba ariyo mpamvu bagirwa inama yo gukurikiza aya mabwiriza ngo barinde umutekano w’amafaranga yabo ndetse n’amakuru yabo y’ibanga.
 
1. Hora ugenzura kenshi imikorere ya konti yawe ya banki n’iya Mobile Money
 
Hora ugenzura imikorere ya konti yawe ya banki ukoresheje ikoranabuhanga, ugenzure ihererekanya ryose riyikorerwaho kuri imeli cyangwa ubutumwa bugufi wohererezwa igihe ukosheje serivisi za ‘Mobile Money’, bityo ugenzure ubuziranenge bwa buri hererekanya rikorerwa kuri konti yawe.
 
Igihe ubonye igikorwa giteye amakenga (nk’amafaranga wakaswe cyangwa ihererekanya utazi) bimenyeshe banki yawe cyangwa ikigo kiguha serivisi za ‘Mobile Money’ ako kanya.
 
2. Koresha imbuga zo guhahiraho zizwi kandi zizewe
 
Mu gihe cy’iminsi mikuru, imbuga z’impimbano zigana ibirango by’ibigo byizewe zikagerageza gushuka abantu ngo batange amakuru yabo y’ibanga agendanye na konti yabo, nk’ijambo ry’ibanga cyangwa amakuru ari ku ikarita yo guhahiraho.
 
Abakoresha ikoranabuhanga bashobora gusuzuma ubuziranenge bw’urubuga bagiyeho batinda ku bimenyetso bikurikira biranga urubuga rw’uburiganya:
 
  • Umuburo utangwa n’umutekano wa mushakisha
  • URL idakoresha kuzimiza kwa https
  • Ibintu bihita byifungura utabikozeho
  • Kuterekana uburyo umuntu ashobora kugera kuri bene urubuga
  • Amakosa y’ikibonezamvugo n’ay’imyandikire
  • Umubare udasanzwew w’amatangazo yamamaza
 
3. Itondere abaguhamagara, abakwandikira ubutumwa bugufi cyangwa imeli utabazi
 
Igeragezwa ry’ibitero bya Fishingi binyuze mu guhamagara kuri telephone, ubutumwa bugufi cyangwa imeli rikunze kubaho mu gihe cy’iminsi mikuru. Aha bashobora kwiyitirira iduka bakakubeshyako hari ibyo wigeze gusaba kugurirayo ukaba utabyibuka, cyangwa bakiyitirira umwirondoro w’umuntu usanzwe uzi bakakubeshya ko bakeneye ubufasha bwihuse.
 
Igihe wakiriye ubutumwa buvuga ko buturutse ku muntu uzi, jya ubanza ugenzure ukoresheje ubundi buryo niba koko ari uwo usanzwe uzi (Wamuhamagara cyangwa ugahura nawe). Igihe nabwo umuntu akubwiye ko ari iduka wasabyeho ibicuruzwa ukaba utabyibuka, ujye uhita uhagarika kugirana ibiganiro nawe, ahubwo ushake amakuru yizewe kuri iryo duka ukoresheje urubuga rwabo rwizewe.
 
Murandasi nziramugozi rusange (Public Wi-Fi networks) zigaragaza amakuru yose wohereje igihe urimo kwishyura ku ikoranabuhanga, bivuze ko abajura bo ku ikoranabuhanga bashobora kwitambikamo hagati bakabona amakuru yawe y’ibanga.
Igihe ugiye kwishyura ku ikoranabuhanga, koresha murandasi yizewe ifite ijambo ry’ibanga rikomeye, cyangwa ukoreshe uburyo bwa VPN bugufasha kuzimiza ibyo ukorera ku muyoboro wa murandasi.
 
4. Itondere uburiganya igihe uhahira kuri murandasi mu gihe cy’iminsi mikuru
 
Amwe mu masezerano yo ku ikoranabuhanga asaba bumwe mu buryo bwo kwishyurira mbere ni ayo kwitonderwa.  Amwe mu matangazo yamamaza akurikira, ashobora kunyuramo ibitero bw’uburiganya:
 
  • Amatangazo y’ubukerarugendo
  • Amatangazo y’akazi
  • Amatangazo y’inguzanyo
  • Amatangazo ya buruse z’ishuri
 
Abantu barakangurirwa kudakanda ku mahuza yose yohererejwe muri ubwo buryo ahubwo bakavugana n’ikigo cyavuzwe ko aricyo cyatanganze ayo matangazo bakoresheje telefoni zizewe, imbuga zizewe cyangwa imeli bakagenzura ubuziranenge bw’ibyatangajwe.
 
5. Rinda umutekano wa konti zawe zo ku ikoranabuhanga
 
Rinda umutekano wa konti zawe uhahiraho ukoresheje:
 
  • Uburyo bukomatanije mbere yo kwinjira (MFA)
 
Gukoresha uburyo bukomatanije mbere yo kwinjira bizagabanya ibyago byo kwinjirirwa n’abajura muri konti yawe, kuberako uko babigerageje kose basabwa kubanza kwemeza koko ko aribo ba nyiri konti. Soma inkuru yacu irambuye kubigendanye n’uburyo wakoresha uburyo bukomatanije mbere yo kwinjira muri konti zawe (MFA).
 
  • Ijambo ry’ibanga rikomeye kandi ryihariye
 
Biragoye ko ijambo ry’ibanga rikomeye ryakwinjirirwa. Ijambo ry’ibanga rigomba kuba byibura rigizwe n’ibimenyetso 10, birimo inyuguti nkuru n’intoya, imibare n’utumenyetso kugirango ribe ijambo ry’ibanga rikomeye kandi ryihariye. Ububiko bw’ijambo ry’ibanga (password manager) bushobora kugufasha gukora amagambo y’ibanga akomeye kandi yihariye ku ma konti yawe yose.
 
Kumenyesha ibikorwa byose biteye amakenga igihe ukoresha ikoranabuhanga, gusaba ubufasha butandukanye, ikigo cyangwa umuntu ku giti cye yagera kuri NCSA akoresheje telefoni itishyurwa 9009 cyangwa akandika imeli kuri rwcsirt@ncsa.gov.rw.

09 December 2022

© 2025 National Cyber Security Authority