Igenzura:Sisitemu ihuza amakuru yose yakiriye kugirango igenzure koko ko ahura. Nka telefoni ishobora kugusaba gukanda cyangwa kwemeza kode igenzura koko ko ari wowe.
Umusozo: Igikorwa cy’igenzura nicyo gisoza. Kwinjiza kode cyangwa gukanda akamenyetso kemeza ukoresheje telefoni, ni imwe mu ngero z’uburyo bukomatanije bukoreshwa mbere yo kwinjira muri sisitemu cyangwa Konti yawe.
Huza telefoni yawe na konti yawe, ubundi urebe ahagenewe ishakisha rya Google (Google Search) winjire. Ushobora no kujya muri telefoni ugakanda aho ubisabwe, bityo ukemeza neza ko ari wowe.
Iyo umaze gushyiramo neza uburyo bwo kwinjira muri konti busaba kugenzura kabiri, urongera ukinjira muri konti yawe unyuze kuri “Security Settings”. Aho usabwa numero zose za telefoni zishobora kwakira kode igenzura, hitamo gukoresha igenzura rya porogaramu (app) wakire kode 10 zitarakoreshwa. Izi ushobora no kuzibika ku rupapuro zikazakugoboka nk’igihe telefoni yawe yaba yapfuye cyangwa aho utabasha gukoresha igenzura na porogaramu (app) kandi ukeneye kwinjira muri konti yawe.
Microsoft
Injira muri konti yawe account.microsoft.com/profile. Winjiye ku rubuga rwa Microsoft, kanda ahanditse “Security”, munsi y’aho bahindurira ijambo ry’ibanga, kanda ahanditse “More Security”. Ahanditse uburyo bukomatanije bwo kugenzura (Two-step verification), Hitamo gukanda ahanditse “Set up two-step verification”.
Injiza umwirondoro wawe ahabugenewe. Microsoft ifite uburyo bwihariye yakoze porogaramu y’igenzura (iOS, Android) ikwisabira kuyishyiramo. Sikaninga (Scan) Kode ya QR ubone kwemeza uburyo bw’igenzura bukomatanije.
Apple ID
iPhone, iPad or iPod touch
Jya ahakorerwa igenamiterere, wandike izina ryawe, ushyiremo ijambo ry’ibanga (Settings > [izina ryawe] > Password & Security), ubundi ujye ahanditse uburyo bwo kugenzura bukomatanije (Turn On Two-Factor Authentication). Kanda ahanditse gukomeza “Continue” ubone kwinjizamo numero yawe ya telefoni wifuza kujya wakiriraho kode ikwemerera kwinjira muri konti. Ushobora guhitamo kwakira code kuri message (SMS) cyangwa uburyo bwo guhamagarwa bwikora (automated phone call). Mbere yo kwinjiza kode wakiriye banza ushyireho uburyo bukwemerera kugenzura muri telefoni yawe (turn on two-factor authentication).
Mac
Hitamo ahanditse Apple menu > System Preferences, ubundi ukande Apple ID > Password & Security. Ujye ahanditse uburyo bwo kugenzura bukomatanije (Two-Factor Authentication), ubundi wemeze.
Uburyo nk’ubu buvuzwe haruguru nibwo bukoreshwa muri apulikasiyo ya Twitter, gusa mu gutangira bagusaba kubanza gukanda ku ifoto iri ku mwirondoro wawe kugira ngo ugere ahari igenamimerere ya konti yawe.
WhatsApp
Jya ahari igenamiterere (Settings > Account > Two-step Verification). Kanda ahanditse gushyiramo “Enable”, Whatsapp iragusaba gukora PIN y’imibare 6 kugirango wandikishe telefoni yawe kuri WhatsApp. Iyo uramutse usohotse muri watsapu ukongera kwinjira ukoresheje indi telefoni, WhatsApp igusaba kwandika kode iguhaye, ndetse ukongera ukanandika ya PIN yawe y’imibare 6. Ushobora kujya muri porogaramu ya WhatsApp ugahindura PIN yawe cyangwa se emeli ukoresha.