Kwinjira mu mwaka mushya biguha amahirwe mashya yo gukaza umutekano w’ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga na sisitemu zibigize.
Nkuko ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga bishobora kuba byaruzuye ndetse bikirengagizwa mu mwaka ushize bitewe nuko wenda wari ufite akazi kenshi n’ibyo ubazwa byinshi, intangiriro za 2022 ni igihe cyiza cyo gukora impinduka no kugaruka ku by’ibanze byakubera ishingiro ry' umutekano w’ikoranabuhanga wuzuye.
Kurikiza ubu buryo bukurikira, ubashe kuvugurura umutekano w’ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga mu gihe winjiye mu mwaka mushya; izere ko ukora ibishoboka byose kugirango sisitemu na porogaramu ukoresha zibe zifite umutekano wizewe muri uyu mwaka wa 2022.
Hora ubungabunga neza igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga
Tangira ugenzura niba ibikoresho by’ikoranabuhanga bihujwe na murandasi bikoresha porogaramu ziri ku gihe cyangwa zigezweho. Ibi birareba mudasobwa, telefoni zigendanwa, tabuleti n’ibindi bikoresho bihujwe na murandasi ushobora kuba waribagiwe kuvugurura mu mwaka ushize.