Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Umwaka mushya, sisitemu yizewe: Vugurura umutekano w’ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga mu 2022

Kwinjira mu mwaka mushya biguha amahirwe mashya yo gukaza umutekano w’ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga na sisitemu zibigize.
 
Nkuko ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga bishobora kuba byaruzuye ndetse bikirengagizwa mu mwaka ushize bitewe nuko wenda wari ufite akazi kenshi n’ibyo ubazwa byinshi, intangiriro za 2022 ni igihe cyiza cyo gukora impinduka no kugaruka ku by’ibanze byakubera ishingiro ry' umutekano w’ikoranabuhanga wuzuye.
 
Kurikiza ubu buryo bukurikira, ubashe kuvugurura umutekano w’ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga mu gihe winjiye mu mwaka mushya; izere ko ukora ibishoboka byose kugirango sisitemu na porogaramu ukoresha zibe zifite umutekano wizewe muri uyu mwaka wa 2022.
 
Hora ubungabunga neza igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga
 
Tangira ugenzura niba ibikoresho by’ikoranabuhanga bihujwe na murandasi bikoresha porogaramu ziri ku gihe cyangwa zigezweho. Ibi birareba mudasobwa, telefoni zigendanwa, tabuleti n’ibindi bikoresho bihujwe na murandasi ushobora kuba waribagiwe kuvugurura mu mwaka ushize.
 
Guhora ukora amavugurura ya porogaramu zawe ukazishyira ku gihe ni ngombwa kugirango urinde umutekano w’amakuru yawe n’uw’ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga.
 
Tangirana umwaka neza n’uburyo bwizewe bwo kwinjira muri konti zawe
 
Amazina n’ijambo ry’ibanga ukoresha winjira muri konti, ntago bihaguje ngo bikurindire umutekano w’amakonti yawe y’ingenzi nka imeli, konti ya banki, imbuga nkoranyambaga…
 
Tangira umwaka wiyemeza gukaza umutekano wa konti zawe, ushyiraho uburyo bukomeye bwagenwe bwo kwemeza umwirondo wawe. Emerera uburyo bukomatanije bwemeza kwinjira muri konti yawe nk’uburyo bwongera umutekano kandi bugakoresha uruhurirane rw’amakuru atandukanye kugirango hagenzurwe umwirondoro wawe.  
 
Uruhurirane rw’ibintu bikomatanijwe byemezwa mbere yo kwinjira muri konti rurimo: Ikintu umukoresha azi (urugero: ijambo ry’ ibanga, PIN), Ikintu umukoresha afite (urugero: ikarita, PIN ikoreshwa inshuro imwe), Umwihariko uranga umukoresha (urugero: igikumwe, kumenyekana mu maso) bifasha kugirango hagenzurwe ibimenyetso, igihe habayeho gushaka kwinjirirwa.
 
Wituma ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga biremererwa
 
Siba porogaramu udakoresha kandi uvugurure izisigaye, cyane sisitemu y’mikorere ku bikoresho byawe bigendanwa. Kuvugurura no gushyira ku gihe ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga bigendanwa bizagufasha gukaza umutekano w’ibyo bikoresho ubwabyo ndetse n’uw’amakuru bibitse. Gusiba porogaramu udakoresha ni ngombwa kuko porogaramu zidakoreshwa cyangwa zishaje zitari ku gihe kuberako nyine zitagikoreshwa bishobora kuba inzira yo guhungabanywa k’umutekano.
 
Ugomba nanone gutekereza kabiri mbere yo kwemerera porogaramu nshya kujya mu gikoresho cyawe, nka porogaramu ijyanye no kwerekana aho uherereye, kamera na micoro cyane rwose igihe zidakenewe ngo porogaramu ukeneye ikore.
 
Korera isuku amadosiye yawe ubitse
 
Kora isuzuma rya dosiye ubitse mu gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga. Horana umuco wo kugenzura ibyo wabitse, usubire inyuma urebe imeli zirimo, ibyibitse mu bundi bubiko, ndetse unagenzure igenamiterere bwite rya konti zawe.
Ibyo ushobora kubikora mu buryo bukurikira:
 
  • Bika gusa imeli ukeneye by’umwihariko, kandi wiyandukuze kuri imeli zimenyesha ibyo utagikeneye kumenya.
 
  • Bika kopi y’amakuru yawe y’ibanga ku rundi rubuga rwizewe cyangwa ku kindi gikoresho nka mudasobwa, aho ishobora kubikwa itekanye. Gena amajambo banga arinda umutekano w’ibikoresho bibika amakuru. Genzura neza ko amakuru yawe yabitswe ahandi mbere yo gukuraho igikoresho yari arimo.
 
  • Genzura igenamiterere bwite by’imbuga ufiteho konti, urebe neza niba izo mbuga ziguha amahirwe yo kwihitiramo uburyo usangiza amakuru yawe. Urasabwa kugena uburyo ugabanya uburyo usangiza amakuru yawe n’abo uhisemo kuyasangiza.
 

11 January 2022

© 2025 National Cyber Security Authority