Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Virusi zo muri Telefoni: Ibimenyetso, uko wahangana nazo nuko wazirinda

Ikoreshwa rya telefoni mu gihugu ryariyongereye, rifasha benshi muri twe gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga.
 
Ibi bivuze ko nubwo dukoresha telefoni mu gukurura porogaramu nyinshi, mu gukurikira amahuza n’imiyoboro, cyangwa ibindi byiza byose dukorera ku ikoranabuhanga, abajura bo ku ikoranabuhanga bashobora gukwirakwiza amavirusi yiba amakuru cyangwa amafaranga.
 
Ni ibihe bimenyetso byerekana ko telefoni yawe yinjiriwe n’amavirusi?
 
1. Igihe telefoni yawe ikora gahoro bidasanzwe
Imbuga zahoze zikora vuba, ubu zirakora gahoro cyangwa porogaramu zari zisanzwe zikora ubu zapfuye.
 
2. Abantu ufite muri telefoni yawe barakira ubutumwa buguturukaho budasanzwe
Telefoni yawe irohereza ubutumwa bwa sipamu buza burimo amahuza cyangwa imigereka iteye inkeke.
 
3. Urimo urabona pop-ups zidasanzwe
Urabona ubwiyongere bwa za pubulisite na pop-ups igihe urimo urakoresha telefone yawe, cyane cyane igihe utarimo urakoresha porogaramu.
 
4. Kugabanuka kugaragara k'umuriro wa bateri ndetse no gushyuha cyane
Telefoni yawe irakora bigoranye atari nk’ibisanzwe kugirango ishyigikire porogaramu irimo kuyikoreramo inyuma ahatagaragara, bigatuma telefoni ishyuha ku buryo utayikoraho. Ibi nanone bishobora kuba ikibazo cy’uburyo yakozwe, niyo mpamvu wabitindaho igihe wabonye n’ibindi bimenyetso.
 
5. Kubona amafaranga yawe yishyura ibintu utabizi kandi utabyemeje
Banki yawe irerekana amakuru agendanye n’ubwishyu budasanzwe, haba kuri mesaji, guhamarwa, kwiyongera k’uburyo ukoresha amafaranga ya murandasi cyangwa ubundi bwishyu budasanzwe.
 

 
Niba ubonye telefoni yawe yerekana bimwe muri ibi bimenyetso, ishobora kuba yinjiriwe n’amavirusi.
 
Dore intambwe zakugeza ku buryo wabikemura:
 
1. Koresha antivirusi yizewe utahure virusi ziri muri telefoni yawe
Koresha sisitemu izwi ya app store kugirango ubone abacuruzi bizewe batanga antivirusi yajya muri telefoni yawe.
 
Numara gushyira antivirusi muri telefoni yawe, yikoreshe utahura amavirusi yose ubundi uyavanemo.
 
2. Bika ahandi hantu amakuru yawe bizagufasha igihe telefoni yawe yabuze cyangwa yinjiriwe
Bika ahandi amakuru yawe ku kindi gikoresho cyangwa ku bubiko bwa karawundi (Cloud) kugirango amakuru yawe aba arinzwe igihe virusi zangije cyangwa zikinjirira igikoresho cyawe.
 
Kubika ahandi hantu amakuru yawe y’ingenzi bigomba guhora bikorwa kugirango uhore ufite kopi y’amakuru yawe yose y’ingenzi ahantu hatandukanye.
 
3. Siba ibiri mu mubiko bwa telefoni yawe
Ku bikoresho bya Android, siba mu bubiko bwa telefoni ukuremo ibintu bitakiri ngombwa ko ubika. Bikore gutya:
 
Jya ku ijyenamiterere (Settings > Apps > hitamo All Apps > Hitamo porogaramu ushaka gusiba > hitamo gusiba (Clear Data na Clear Cache).
 
Kuri iPhone, siba amakuru yo gushakisha n’amakuru y’imbuga wasuye. Jya ku ijyenamiterere (Settings > Safari >) ukande gusiba amakuru (Clear History and Website Data).
 
4. Zimya wongere ucane telefoni yawe
 
Ongera ucane telefoni yawe ya iPhone. Niba ufite telefoni ya Android, ongera uyicane ujye mu buryo butekanye (safe mode) uyirinde ko izindi porogaramu zakwinjirira zigakoreramo.
 
Kujya mu buryo butekanye (safe mode) ni uku:
 
Igihe igikoresho cy’ikoranabuhanga gicanye, kanda kandi ugumizeho aho bacanira. Nihaza pop- up, kanda aho bacanira. Koraho ukomeze ukande kugeza ubutumwa bujyanye n’uburyo butekanye bugaragaye. Kanda OK winjire mu buryo butekanye (Safe mode).
 
5. Siba porogaramu ziteye inkeke, zitamenyerewe cyangwa zidakoreshwa
 
Siba porogaramu iyo ariyo yose muri telefoni yawe ubona udasanzwe umenyereye cyangwa se iyo ushidikanyaho.
 
Uko wakuramo uburyo bwa safe mode:
 
Zimya igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga> Kanda kandi ukomeze aho gucanira ndetse n’aho kugabanyiriza amajwi>Nugaruka muri mode isanzwe, koresha akongera amajwi ujye ahatangira “start” > Kanda aho gucanira wongere ucane telefoni ukuremo safe mode.
 
6. Hindura amagambo-banga yawe
Mu gihe wamaze gusukura ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga, genzura ko wahinduye amagambo-banga yose. Genzura ko amagamb- banga ugiye gukoresha bundi bushya akomeye kandi yihariye.
 
7. Kura porogaramu ushyira mu gikoresho cyawe ahantu hizewe, kuri porogaramu zemewe cyangwa kuri ba nyirukuzikora.
 
Iyo ushyira porogaramu nshashya muri telefoni yawe, genzura ko izo porogaramu zivuye ku bacuruzi bemewe kandi bizewe nka iOS app store cyangwa Google Play store.
 
Abazitanga bemewe cyangwa se abazikoze baba bizewe kandi batanga umutekano uhoraho kuko banatanga n’uburyo bwo guhora ukora amavugururwa bitewe n’ibyuho byagaragaye mu gikoresho cyawe.

01 December 2021

© 2024 National Cyber Security Authority