Jya mu nzira nyamukuru Jya ku bintu nyamukuru Simbuka kurupapuro

ABOUT NCSA

Iriburiro:

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi  n’Itumanaho rwashinzwe mu buryo bwemewe n’amategeko mu mwaka wa 2017, rutangira gukora mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 2020 rufite intego yo kubaka ubumenyi n’ubushobozi by’umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho hagamijwe kurinda ubusugire n’umutekano by’Igihugu no gusigasira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage

Intego:

Kubaka ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu kurinda urwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda kugira ngo ubukungu n’iterambere ry’imibereho myiza rikomeze.

Inshingano:

  1. Gukumira ibitero by’ikoranabuhanga hagamijwe kurinda ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga by’U Rwanda,

  2. Gushyiraho politiki n’ingamba z’umutekano w’ikoranabuhanga kugira ngo igihugu gikomeze kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibitero,

  3. Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu,

  4. Gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye, baba izindi nzego za Leta, iz’abikorera, iz’umutekano n’ubugenzuzi, amashuri makuru n’imiryango itari iya Leta, kugira ngo urwego rw’ikoranabuhanga rube rutekanye,

  5. Gufatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’abaturage mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga.