Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Amagambo y’ingenzi akoreshwa mu bigendanye no kurinda amakuru n’ibisobanuro byayo

Hano hari amagambo akoreshwa mu bigendanye no kurinda amakuru bwite n’imibereho by’umuntu. Gusobanukirwa ayo magambo, bizagufasha kumva neza amategeko y’uRwanda yerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho by’umuntu no kuzuza  ibyo asaba.
 
Amakuru bwite:
Amakuru ayo ari yo yose yerekeye umuntu ku giti cye uzwi cyangwa ushobora kumenyekana, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, by'umwihariko hashingiwe ku kimuranga nk'izina, nimero imuranga, aho aherereye, ikimuranga mu buryo koranabuhanga cyangwa hashingiwe ku kintu kimwe cyangwa byinshi byihariye biranga imiterere y'umubiri we, imitekerereze ye, inkomoko ye, ubuzima bwe bwo mu mutwe, ubukungu, umuco cyangwa imibereho y'uwo muntu ku giti cye.
 
Amakuru bwite y’ibanga:
Amakuru agaragaza isanomuzi y’umuntu, uko ubuzima bwe buhagaze, ko yafunzwe cyangwa atafunzwe, dosiye ye yo kwa muganga, inkomoko ye mu muryango, imyemerere ye ishingiye ku idini cyangwa ku mitekerereze, ibitekerezo bye bya politiki, amakuru ndangasano cyangwa ay’imiterere ye, ay’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina cyangwa umwirondoro w’umuryango.
 
Imibereho bwite y’umuntu:
Uburenganzira bw’ibanze bw’umuntu bwo kwemeza undi muntu ushobora kubona amakuru bwite ye, igihe n’ahantu yayabonera, impamvu yayabona, uburyo akoresha ayabona n’uburyo bwakoreshwa kugira ngo agerweho.
 
Umugenzuzi w’amakuru:
Umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi, habaho cyangwa hatabaho ubufatanye, bitunganya amakuru bwite kandi bikagena uburyo bwo kuyatunganya.
 
Utunganya amakuru:
Umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi byemerewe gutunganya amakuru bwite mu izina ry’umugenzuzi w’amakuru.
 
Gutunganya amakuru bwite:
Igikorwa kimwe cyangwa ibikorwa byinshi, bikozwe ku makuru bwite hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwikoresha cyangwa butikoresha, harimo kugera, kubona, gukusanya, kwandika, kunoza, kubika, guhuza cyangwa guhindura, kugarura, gusubiza, guhisha, kwifashisha, gukoresha, kumenyesha amakuru yerekeye umuntu ku giti cye ahererekanijwe, kuyahanahana, kuyahererekanya cyangwa kuyatanga, kuyagurisha, kubuza imikoreshereze yayo, gusiba cyangwa gusenya.
 
Nyiri ubwite:
Umuntu ku giti cye amakuru bwite akomokaho cyangwa uwo amakuru bwite yasabwe, akanatunganywa.
 
Undi muntu:
Umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icy’abikorera cyangwa urwego bifite ubuzimagatozi bitari nyiri ubwite, umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru n’abantu bagenzurwa n’umugenzuzi w’amakuru bemerewe gutunganya amakuru bwite.

08 April 2022

© 2024 National Cyber Security Authority