Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Menya uburenganzira ufite ku makuru yawe bwite igihe – igihe usabwe amakuru yawe bwite

Nkuko byemejwe n’itegeko ry’u Rwanda rirebana no kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite bya muntu, buri muturage afite ikigo kireberera amakuru ye. Nyirubwite afite uburenganzira bwo guhitamo uko amakuru ye atunganywa cyangwa akusanywa.
 
Igihe cyose usabwe gutanga amakuru yawe bwite, umugenzuzi w’amakuru aba agomba kubanza kukumenyesha:
 
  • umwirondoro we n’aho abarizwa;
  • ikigamijwe mu ikusanywa ry’amakuru bwite;
  • abo ayo makuru bwite agenewe;
  • ko afite uburenganzira bwo gutanga amakuru bwite ku bushake cyangwa akayatanga abitegetswe;
  • ko afite uburenganzira bwo kwisubiraho igihe icyo ari cyo cyose kandi bikaba bidakuraho ko itunganywa ry’amakuru bwite riba rikurikije amategeko hashingiwe ku kuba yari yarabanje kubyemera mbere yo kwisubiraho;
  • ko afite uburenganzira bwo gusaba umugenzuzi w’amakuru kubona amakuru bwite no kuyakosora, kubuza gutunganya cyangwa guhanagura amakuru bwite yerekeye nyiri ubwite cyangwa gutambamira itunganywa ryayo;
  • ko hari uburyo bwo gufata icyemezo bwikoresha, harimo gukora ishusho y’amakuru n’amakuru yerekeye inyurabwenge yifashishijwe ndetse n’akamaro n’ingaruka ziteganyijwe zizakurikira itunganywa ry’amakuru bwite zizaba kuri nyiri ubwite;
  • igihe amakuru bwite azamara abitswe;
  • afite uburenganzira bwo kujuririra urwego rugenzura;
  • igihe bibaye ngombwa, ashobora kohereza amakuru bwite hanze y’u Rwanda kandi akamwizeza umutekano wayo;
  • andi makuru akenewe yatuma gutunganya amakuru bwite ye bikorwa mu buryo butabogamye, hitawe ku bihe byihariye amakuru yakusanyijwemo.

 

(Hashingiwe ku ngingo ya 42 y’itegeko Nº058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 rirebana no kurinda amakuru bwite n’imibreho bwite bya muntu),  Amakuru agomba gutangazwa igihe cyo  gukusanya amakuru.
 
Ku bindi bisobanuro, mwahamagara ibiro bishinzwe umurongo utishyurwa 9080 cyangwa mukohereza imeli kuri :dpp@ncsa.gov.rw.

03 October 2022

© 2024 National Cyber Security Authority