Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Kurinda amakuru bwite n’imibereho bya muntu: Uburenganzira bwo gutambamira

Uburenganzira bwo gutambamira buvugwa mu ngingo ya 19 ni iki?
Uburenganzira bwo gutambamira buvugwa mu itegeko ry’u Rwanda Nº 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 rirebana no kurinda amakuru bwite n’imibereho bya muntu, ni ububasha nyirubwite afite bwo kuba yahagarika igihe cyose abishakiye itunganywa ry’amakuru bwite amwerekeyeho.
 
Ibi bivuze ko nyirubwite ashobora guhagarika umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru gukoresha amakuru ye, igihe cyose ubusabwe bwe bukurikije icyo amategeko abivugaho.
 
Ni ryari nyirubwite ashobora gukora itambamira?
Nkuko bivugwa mu itegeko ryo kurinda amakuru bwite n’imibereho bya muntu, nyirubwite ashobora gutambamira itunganywa ry’amakuru bwite hagendewe kuri izi mpamvu zikurikira:
 
  • Amakuru bwite yateza cyangwa ashobora kumuteza igihombo, akababaro cyangwa guhangayika.
 
  • Amakuru bwite atunganywa ku mpamvu zo kwamamaza mu buryo butaziguye, harimo no gukora ishusho y’amakuru iyo ifitanye isano n’uko kwamamaza.
 
Ese ubusabe bwo guhagarika itunganywa ry’amakuru bwite bushoborwa kwangwa?
Yego. iyo umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru agaragaje impamvu yumvikana kandi ikomeye y’itunganywa ry’ayo makuru bwite
 
Icyakora, iyo umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru agaragaje impamvu yumvikana kandi ikomeye y’itunganywa ry’ayo makuru bwite, ubwo busabe ntibwubahirizwa.
 
Nkuko bigaragara mu itegeko, ni igihe iyo mpamvu yumvikana kandi ikomeye y’itunganywa ry’ayo makuru bwite, irusha uburemere inyungu, uburenganzira n’ubwisanzure bya nyiri ubwite cyangwa ku mpamvu zo gutanga ikirego.
 
Ni gute nyirubwite akoresha ubwo bubasha bwo gutambamira?
 
  1. Nyirubwite, igihe icyo aricyo cyose mu nyandiko cyangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ashobora gusaba umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru guhagarika gutunganya amakuru ye.
  2. Umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru, mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yakiriyeho ubusabe, agomba kumenyesha nyiri ubwite mu buryo bw’inyandiko cyangwa bw’ikoranabuhanga ibijyanye no kubahiriza ubwo busabe cyangwa impamvu zo kutabwubahiriza.
 
Byongeye:
 
  1. Nyiri ubwite utishimiye igisubizo ahawe n’umugenzuzi w’amakuru cyangwa utunganya amakuru ashobora kujuririra urwego rugenzura mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yaboneye igisubizo.
  2. Iyo nyiri ubwite yajuriye, urwego rugenzura rusubiza ku bujurire bwe mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) uhereye ku munsi rwakiriyeho ubujurire.
 
Ku bindi bisobanuro, mwahamagara ibiro bishinzwe umurongo utishyurwa 9080 cyangwa mukohereza imeli kuri :dpp@ncsa.gov.rw.
 

10 August 2022

© 2024 National Cyber Security Authority