Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Inama 7 z’Ingenzi Wakurikiza Igihe Uri Kuri Murandasi

1. Irinde gusangiza abandi amakuru yawe bwite

Iyo ukoresha murandasi, ni byiza kudashyira hanze amakuru yawe bwite. Amakuru yawe bwite cyangwa yihariye ashobora gukoreshwa nabi bikaba byaguteza ibyago cyane ko aba yasangijwe miriyoni z’abantu utazi.

Igihe ukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook cyangwa Instagram, ushobora guhitamo abemerewe gusangizwa amakuru yawe ndetse ugahitamo n’abatemerewe kuyasangizwa.

2. Shyiraho uburyo bw’igenamiterere ryawe bwite

Abajura bo kuri murandasi bashobora kukwigaho bagendeye kubyo ukunda gushakisha kenshi kuri murandasi. Mu rwego rwo gukumira ibi, menyako ibyo ushakisha kuri mudasobwa cyangwa kuri telefoni cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bifite igenamiterere ry’ibanga (privacy settings) ririnda amakuru yawe ajyanye n’ishakisha.

Imbuga nkoranyambaga hamwe n’izindi mbuga tujya dukoresha, zifite uburyo ugena uburyo bw’igenamiterere ryazo bikakongerera ubwirinzi.

3. Itondere imbuga usura

Itondere cyane gusura imbuga zitizewe kuko bishobora gukoreshwa mu gutara amakuru yawe igihe uzikoresheje. Biroroshye gushukwa ngo usure imbuga zitizewe kubera uburyo ziba zikoze ku buryo zitera amatsiko cyangwa zigakurura uzireba, ariko ni ngombwa kuganza ubwo bushake bwo gukanda utitonze, bityo ukarinda amakuru yawe bwite cyangwa ukirinda gukwiza virusi (malware), ziba zizihishe inyuma, mu bikoresho by’ikoranabuhanga ukoresha.

4. Rinda umurongo wa murandasi yawe

Igiteye impugenge cyane ni uburyo ukoresha umurongo wa murandasi iyo ukugezeho. Menya neza ko igikoresho cyawe gifite umutekano kandi mu gihe ushidikanya wirinde gutanga amakuru yawe nk’ajyanye na konti yawe ya banki, konti y’ubucuruzi, konti y’ubutumwa bakohereza cg wohereza (email) kugeza igihe ugeze ku murongo wa murandasi (WI-FI) ufite umutekano wizewe. Kugirango urusheho kunoza murandasi yawe ngo ibe itekanye, ushobora gukoresha imiyoboro ijimiye yihariye nka VPN kugirango hatagira ubasha gukurikirana cyangwa kubona amakuru uhanahana. 

5. Itondere ibyo uvana kuri murandasi (Download) ubibika muri mudasobwa cyangwa telephone yawe

Abagizi ba nabi mu ikoranabuhanga bazahora bakurura abakiriya ngo bavane ibintu kuri murandasi nyamara kandi byifitemo porogaramu zirimo amavirusi (malware) cyangwa bagambiriye gusa kwiba amakuru. Iyo virusi ishobora kwiyoberanya inyuma ya porogaramu ishakishwa na benshi kuri murandasi.

Irinde gushyira muri mudasobwa cyangwa telefoni yawe porogaramu zisa nk’izikekwa ko zanduye cyangwa iziva ku rubuga utizeye. Ushobora kandi gukoresha porogaramu ya anti-virusi mbere yo gufungura ibyo ukura kuri murandasi ukabanza kureba ko nta kintu kibi kirimo.

6. Hitamo ijambo ry’ibanga rikomeye

Bikunze kugaragara ko ijambo ry’ibanga ari hamwe mu hakunda kugaragara ibibazo mu bijyanye n’umutekano wa murandasi.

Ibi biterwa nuko abantu bakunda guhitamo ijambo ry’ibanga ryoroshye ritazibagirana, ariko nabyo byorohereza abajura mu ikoranabuhanga. Ikiruta nuko wakora ijambo ry’ibanga rikomeye, aho kugirango abajura b’ikoranabuhanga bakwinjirire.

Uragirwa inama yo gukoresha ijambo ry’ibanga rigizwe n’inyuguti nto n’indende, imibare n’utumenyetso byose hamwe ari ibintu bigeze ku 10 cyangwa kuzamura.

Ushobora no gukoresha interurobanga ndende igizwe n’amagambo nibura 3 cyangwa kuzamura. Porogaramu igena ijambo ry’ibanga inashobora kandi guhita iguha ijambo ry’ibanga ridasanzwe kandi ryoroshye ariko ritanga umutekano w’amakuru yawe.

7. Ibuka gushyira ku gihe sisitemu ukoresha kuri murandasi

Wibuke kenshi guhora ushyira ku gihe (update) sisitemu na porogaramu zose ukoresha kuri murandasi, ziri muri mudasobwa na telefoni byawe, kuko impinduka zihora zikorwa ziri mu bikomeza umutekano wazo.

Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’itumanaho (NCSA) igira sisitemu ihoraho ikumenyesha amakuru agezweho mu bigendanye n’umutekano na porogaramu ziri ku gihe n’uburyo washyira sisitemu zawe ku gihe. Ni ngombwa ko abakoresha murandasi bose biyandikisha kuri iyo sisitemu kugirango ijye ibamenyesha uko barushaho gukaza umutekano wa sisitemu zabo.

 

 

29 September 2021

© 2024 National Cyber Security Authority