Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Ni gute wakora ijambo ry’ibanga rikomeye?

Mu nyandiko zacu zatambutse, twavuze k’uburyo bwinshi bwo gukaza umutekano wa konti yawe burimo ubwo gukaza uburyo bwo kwinjira muri konti yawe.
 
Kimwe mu bituma kwinjira muri konti yawe bikomera harimo gukoresha ijambo banga rikomeye kuburyo ridashobora kumenywa n’undi muntu wese.
 
Twasobanuye neza ko ijambo ryawe ry’ibanga rigomba:
 
  • Kugirwa nibura n’ibimenyetso 10
  • Kuba rigizwe n’inyuguti nkuru ndetse n’intoya
  • Kuba ririmo imibare n’utundi tumenyetso (#$%^&*...)
 
Ijambo ry’ibanga rigomba guhora rihindurwa kenshi, kandi ntiryongere gukoreshwa. Byaba byiza wifashishije uburyo bukora amajambo banga akomeye, aho kugirango uhore ukoresha amagambo akuri bugufi uhora wibuka.
 
Hano tugiye kuvuga k’uburyo bune (4) wakoresha ukizera ko ukoze ijambo ry’ibanga rikomeye ku ma konti yawe no ku bikoresho byíkoranabuhanga ukoresha.
 
1. Koresha interuro banga aho gukoresha ijambo banga
Aho guhitamo ijambo rimwe nk’ijambo banga, wakoresha interuro, ugafata inyuguti zitangira n’utwatuzo tugize iyo nteruro ukabivanga, ugakora uruvange rw’ibimenyetso n’inyuguti. Ushobora nko gusimbuza inyuguti ya mbere ibanza umubare cyangwa akamenyetso kugirango ubone ijambo banga rikomeye.
 
Urugero:
‘Urugendo rwa mbere ku Gisenyi, hari mu mwaka wa 2003 kandi sinigeze mbyibagirwa’
Bikaba nka: Urgnd1rw1kG&S5n5gz
 
 
2. Huriza urusobe rw’amagambo adasanzwe n’amagambo avuye muri inkoranyamagambo mu nteruro y’urusobe.
Hitamo amagambo make kandi akomeye yo mu nyunguramagambo uyavange n’imibare n’ibindi bimenyetso ukore interuro y’urusobe.
Hano hari ingero z’amagambo banga akomeye n’uburyo wayakora:
  • Gushakisha, umwana, ahantu: G0S#K%Um$naH8nt!
  • Igihembo, amashuri, umwaka: I^gi#mb0Mas#R!m#ak&
  • Amafi, indege, urugendo: Am0f!nd#g#Ur#Gend0
 
3. Koresha sisitemu igena ijambo ry’ibanga
Sisitemu igena ijambo ry’ibanga ni uburyo bworoshye kandi bwihuse buguha ijambo ry’ibanga ryihariye kandi rikomeye. Iyo sisitemu izaguha urutonde rw’inyuguti níbimenyetso ukobora kwimura ugakoresha ku bikoresho cyangwa amakonti ukoresha mu ikoranabuhanga.
 
4. Menyera gukoresha interuro
Niba ushaka ijambo banga ritapfa gutahurwa n’undi wese kandi nanone rikakorohera kuryibuka, byaba byiza ukoresheje interuro ifite ubusobanuro cyangwa ijimije. Fata interuro uzahora wibuka ugende uhinduranya imibare cyangwa ibimenyetso mu mwanya wínyuguti zisanzwe zigize interuro.
 
Urugero:
Umwe kuberaho bose, Bose kuberaho umwe : 1m#@Bos!k*raH1

 

Kuba ijambo banga ukoresha ku makonti yawe n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga rikomeye ntibihagije byonyine ngo bikurindire umutekano w’amakuru yawe, ariko byibura bizaba kimwe mu bituma abagizi ba nabi bo ku ikoranabuhanga bagorwa cyane no kukugeraho.
 
 

01 October 2021

© 2024 National Cyber Security Authority