Gusuzuma byimbitse ishingiro ry’ikibazo cyerekeranye n’itunganywa ry’amakuru bwite cyatanzwe na nyiri ubwite, umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru cyangwa undi muntu no kubamenyesha mu gihe gikwiye ibyavuye muri iryo suzuma;
Kwakira no gusuzuma ubujurire bwa nyiri ubwite
Gutanga inama mu byerekeye kurinda amakuru bwite n'imibereho bwite by'umuntu
Kugira imikoranire n’inzego, imiryango cyangwa ibigo bikorera mu gihugu no mu mahanga mu kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu
Muri iki cy’inzibacyuho kizarangira ku ya 15 Ukwakira 2023, NCSA irasaba abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo birebwa niri tegeko gushyiraho ingamba mu zo mu rwego rwa tekiniki n’urw’imitunganyirize zerekeranye no kurinda amakuru bite.