Report Incident
× Home Cybertech Africa 2023 2 DPO Rw-CSIRT Website About Rw-CSIRT Alerts Advisories About NCSA Documentation News & Events Topics Contact us Opportunities Privacy Policy

Nibiki ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite byafasha ikigo cyawe?

Ku wa 31 Werurwe, Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (NCSA) rwafunguye ku mugaragaro ibiro bikurikirana ishyirwa mu bikorwa by’itegeko Nº 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu. 
 
Abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo birebwa n’itegeko ryo kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite y’umuntu bashobora kugira amatsiko yo kumenya inshingano z’ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite bikurikirana iri tegeko n’imikorere yabyo itanga umurongo ngenderwaho bifasha abifuza kuzuza ibisabwa n’iri tegeko.
 
Inshingano nyamukuru y’ibi biro ni ukubungabunga umutekano w’amakuru bwite n’imibereho bwite by’abaturarwanda. Izindi ishingano z’ibi biro harimo:
 
  1. Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'iri tegeko
  2. Gusubiza buri busabe bufite ishingiro busaba inama ku itunganywa ry'amakuru bwite
  3. Kumenyesha nyiri ubwite, umugenzuzi w'amakuru n’utunganya amakuru n'undi muntu uburenganzira n'inshingano byabo
  4. Gushyiraho igitabo cyandikwamo abagenzuzi b’amakuru n’abatunganya amakuru
  5. Gusuzuma byimbitse ishingiro ry’ikibazo cyerekeranye n’itunganywa ry’amakuru bwite cyatanzwe na nyiri ubwite, umugenzuzi w’amakuru, utunganya amakuru cyangwa undi muntu no kubamenyesha mu gihe gikwiye ibyavuye muri iryo suzuma;
  6. Kwakira no gusuzuma ubujurire bwa nyiri ubwite
  7. Gutanga inama mu byerekeye kurinda amakuru bwite n'imibereho bwite by'umuntu
  8. Kugira imikoranire n’inzego, imiryango cyangwa ibigo bikorera mu gihugu no mu mahanga mu kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu
 
Muri iki cy’inzibacyuho kizarangira ku ya 15 Ukwakira 2023, NCSA irasaba abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo birebwa niri tegeko gushyiraho ingamba mu zo mu rwego rwa tekiniki n’urw’imitunganyirize zerekeranye no kurinda amakuru bite.
 
Kubindi bisobanuro wakwandikira:
 
Ibiro bishinzwe kurinda amakuru bwite (Data Protection Office)
dpp@ncsa.gov.rw
 
Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu
 

06 April 2022

© 2024 National Cyber Security Authority